RUHAGOYACU.com

Byukusenge Patrick yegukanye Muhazi Challenge yarangijwe n’abakinnyi 3 gusa

Byukusenge Patrick ukinira Benediction Club yegukanye isiganwa ryiswe ‘Muhazi Challenge’ yasorejwe i Rwamagana kuri uyu wa gatandatu, afasha ikipe ye guhigikira Les Amis Sportifs i wayo.

Byukusenge yageze ku murongo ari kumwe na bagenzi be Nsengima Jean Bosco na Munyaneza Didier ari na bo bakinnyi bonyine basoje isiganwa.

Mu cyiciro cy’ababago, abakinnyi 44 ni bo bahagurutse mu mujyi wa Musanze. Bosco Nsangimana utari wasiganwe muri Central Race kubera uburwayi yari yagarutse mu mu isiganwa.

Mu muyaga mwinshi, iri siganwa rya karindwi muri Rwanda Cycling Cup 2017 habariwemo na shampiyona, ryaranzwe no kwihuta mu gice cyaryo kibanza cyari kigizwe n’imisozi ibiri ikomeye.

Byukusenge Patrick yaherukaga gutsinda isiganwa mu mwaka ushize ariko ntiyahwemye kujya yitwara neza mu yo yakinnyeByukusenge Patrick yaherukaga gutsinda isiganwa mu mwaka ushize ariko ntiyahwemye kujya yitwara neza mu yo yakinnye

Bamaze gukora ibirometero 5, Nizeyimana Alex wa Nyabihu Cycling Team yasize igikundi amasegonda 30 ariko bamufata atarazamuka umusozi wa Buranga.

Igice cyakurikiyeho cyaranzwe n’umuhanda utambika ariko Benediction Club yatumye isiganwa ryihuta cyane aho abakinnyi bayo nka Nsengimana Jean Bosco na Patrick Byukusenge bashatse kuva mu gikundi ariko ntibabasha gushyiramo intera irenze amasegonda 20.

Urufunguzo rw’intsinzi Benediction yarukuye mu musozi wa kabiri ugana ku Kirenge cya Ruganzu, ni mu birometero 70 bari bamaze gusiganwa, aho iyi kipe yakoresheje umuvuduko wo hejuru igasiga abakinnyi b’andi makipe.

Byukusenge, Didier na René Jean Paul Ukiniwabo bahise bagenda ndetse bakomeza kongera intera binjira muri Kigali, ku ntera y’ibirometero 100, basize abandi umunota n’amasegonda 50 (1’50").

Amategeko y'Isiganwa avuga ko usizwe iminota 15 nta mpanuka cyangwa ikindi kibazo wagize uva mu isiganwa, iyo bakuzengurutse muri Laps na bwo uvamo, ni yo mpamvu harangije abakinnyi 3 gusaAmategeko y’Isiganwa avuga ko usizwe iminota 15 nta mpanuka cyangwa ikindi kibazo wagize uva mu isiganwa, iyo bakuzengurutse muri Laps na bwo uvamo, ni yo mpamvu harangije abakinnyi 3 gusa

Nk’abakinnyi bakinira ikipe imwe, aba bakomeje gufatanya bituma basohoka i Kigali basize abandi iminota itatu n’amasegonda 50 (3’50").

Binjiye mu mujyi wa Rwamagana basize abandi 5’45" bakomezanya imbaraga mu kuzenguruka uwo mujyi (laps) byaje no gutuma bashyikira igikundi ubwo barimo bazenguruka inshuro ya gatatu.

Inshuro ya kane bayizengurutse mu mutuzo kuko bari bamaze kwizera intsinzi maze batambuka ku murongo bazamuye amaboko n’ibyishimo byinshi.

Byukusenge waherukaga gutsinda isiganwa muri Kamena 2016.

Isiganwa rikurikira muri Rwanda Cycling Cup rizaba tariki ya 21 uKWAKIRA 2017 kuva i Nyanza kugera i Rubavu.

Nirere Xaverine, mushiki wa Ndayisenga Valens ni we wegukanye icyiciro cy'abakobwa nyuma y'aho Ingabire Beatha apfushije igare akabura ubufasha bwihuseNirere Xaverine, mushiki wa Ndayisenga Valens ni we wegukanye icyiciro cy’abakobwa nyuma y’aho Ingabire Beatha apfushije igare akabura ubufasha bwihuse

Inkuru ya FERWACY

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru