RUHAGOYACU.com

Chris Froome yarushijwe 12” na Geraint Thomas wegukana agace ka mbere ka Tour de France

Chris Froome wegukanye irushanwa rya mbere rikomeye mu mukino w’amagare ku Isi, Tour de France, yaje ku mwanya wa gatandatu, inyuma arushanwa amsegonda 12 na Geraint Thomas wegukanye agace ka mbere k’iryo rushanwa kakiniwe i Dusseldorf mu Budage.

Agace ka mbere ka Tour de France kareshyaga n’ibirometero 14 mu Mujyi wa Dusseldorf mu Budage, aho basiganwaga buri wese ku giti cye asiganwa n’ibihe (Individual Time Trial/ITT) Umunya –Wales, Geraint Thomas ukinira Team Sky yakanyonze mu minota 16 n’amasegonda 4 (16’:04”).

Geraint Thomas mu 2006 yari yaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma muri Tour de FranceGeraint Thomas mu 2006 yari yaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma muri Tour de France

Chris Froome wahagurutse nyuma y’abandi yakoresheje iminota 16 n’amasegonda 16, bimushyira ku mwanya wa gatandatu, mu gihe Umusuwisi Stefan Kung ukinira BMC Racing yaje ku mwanya wa kabiri, Umunya- Belarus Vasil Kiryienka na we ukinira Team Sky aza ku mwanya wa gatatu.

Alejandro Valverde we ntiyahiriwe n’intangiriro za Tour de france 2017, kuko yahise ava mu isiganwa nyuma yo gukora impanuka, ndetse ibizamini by’ibanze bikaba byagaragaje ko yavunitse igufa ry’ivi.

Geraint Thomas yakoze amateka yo kuba uwa mbere ukomoka muri Wales utwaye agace muri Tour de France, akaba Umwongereza wa 8 wambaye umwenda w’umuhondo muri iri rushanwa.

Kuri iki cyumweru barasiganwa umunsi wa kabiri w’irushanwa, uzaba ari ko gace ka mbere mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), aho bazahaguruka i Dusseldorf mu Budage bagasoreza i Liege mu Bubiligi, ku ntera y’ibirometero 203,5.

Chris Froome ni umwe mu bahanzwe amaso ko yakwisubiza iri rushanwa yegukanye umwaka ushize wa 2016Chris Froome ni umwe mu bahanzwe amaso ko yakwisubiza iri rushanwa yegukanye umwaka ushize wa 2016

Dore uko 10 ba mbere bakurikiranye muri ITT:

1. Geraint Thomas (GB/Team Sky) 16’:4”
2. Stefan Kung (Swi/BMC) +5”
3. Vasil Kiryienka (Blr/Team Sky) +7”
4. Tony Martin (Ger/Katusha) +8”
5. Matteo Trentin (Ita/Quick-Step) +10”
6. Chris Froome (GB/Team Sky) +12”
7. Michal Kwiatkowski (Pol/Team Sky) +15”
8. Jos van Emden (Ned/LottoNL-Jumbo) +15”
9. Edvald Boasson Hagen (Nor/Dimension Data) +16”
10. Marcel Kittel (Ger/Quick-Step) +16”

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru