RUHAGOYACU.com

Chris Froome yatakaje umwambaro w’umuhondo muri Tour de France 2017

Umutaliyani Fabio Aru ni we wambaye umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange nyuma y’uduce 12 bamaze gukina muri Tour de France 2017, uwo mwambaro ukaba wari ufitwe na Chris Froome, Umwongereza wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize.

Uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga hakomeje irushanwa riruta andi yose ku Isi mu mukino w’amagare, Tour de France, aho bakinaga agace ka 12 katurutse ahitwa Pau kagasorezwa i Peyragudes, ku ntera y’ibirometero 214,5.

Umufaransa Romain Bardet ni we wegukanye agace ka 12Umufaransa Romain Bardet ni we wegukanye agace ka 12

Umufaransa Romain Bardet ni we wegukanye ako gace akoresheje amasaha 5:49:38, akurikiwe n’Umunya-Colombia, Rigoberto Uran wahageze nyuma y’amasegonda 2, mu gihe Umutaliyani abio Aru ukinira ikipe ya Astana we yahageze ari uwa gatatu asizwe n’uwa mbere ho amasegonda 5.

Fabio Aru yasizeho amasego 17 Chris Froome waje ari uwa 7, bituma ahita anamukura ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, bityo aba anamwambura umwambaro w’umuhondo muri iri rushanwa, amurusha amasegonda atandatu (6).

Kuba Romain Bardet yegukanye agace ka 12, ibihe yakoresheje byahise bimuhesha umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, aho arushwa na Froome wa kabiri amasegonda 19.

Tour de France irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 hakinwa agace ka 13, kazaturuka i Saint-Girons kagasorezwa i Foix ku ntera y’ibirometero 101.

Fabio Aru ukinira Astana yahigitse Chris FroomeFabio Aru ukinira Astana yahigitse Chris Froome

Fabio Aru yambikwa umwambaro w'umuhondoFabio Aru yambikwa umwambaro w’umuhondo

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Lambert

    Kuya 14-07-2017 saa 00:53'

    Fabio Aru yanshimishije kabisa nabonye ari indwanyi kabisa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru