RUHAGOYACU.com

Cycling: Abanyarwanda ntibatangiye nabi mu irushanwa bahatanyemo n’ababigize umwuga

Nta munyarwanda waje mu myanya ya mbere ariko ntibitwaye nabi mu irushanwa mpuzamahanga ryitwa “BMC Cascade Cycling Classic 2017”, barimo guhatanamo n’abandi bakinnyi benshi mu makipe yabigize umwuga.

Mu mugoroba w’uyu wa 19 Nyakanga ni bwo ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare yatangiye irushanwa ryitwa “BMC Cascade Cycling Classic 2017” irimo guhatanamo n’amakipe agera kuri 29, ririmo kubera mu Mujyi wa Bend muri Leta ya Oregon muri Letz azunze ubumwe za Amerika.

Ni irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru n'ubwo amakipe yaryitabiriye atazwi muri AfurikaNi irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru n’ubwo amakipe yaryitabiriye atazwi muri Afurika

Iryo rushanwa ryakinwaga agace karyo ka mbere, aho basiganwe ibirometero 173 mu muhanda. Aka gace abanyarwanda bitwaye neza kandi basoza bose, Gasore Hategeka akaba ari we waje imbere, aho yarushijwe amasegonda 66 yonyine na Howes Alex waje ku mwanya wa mbere.

Yakurikiwe na Ukiniwabo Rene Jean Paul we wasoje nyuma y’amasegonda 48 uwa mbere ahageze, mu gihe Uwizeyimana Bonaventure we yahageze nyuma y’iminota 4 n’amasegonda 33.

Ikipe y'u Rwanda irimo irahamya ibigwi nyuma y'aho Areruya Joseph akoze amateka akegukana Etape muri Giro d'Italia U23Ikipe y’u Rwanda irimo irahamya ibigwi nyuma y’aho Areruya Joseph akoze amateka akegukana Etape muri Giro d’Italia U23

Iri rushanwa ririmo gukinwa n’abakinnyi bayingayinga 200 bo mu makipe 30 yaturutse ahatandukanye muri Amerika no ku mugabane w’u Burayi, u Rwanda rukaba ari yo kipe rukumbi irimo kurikina iturutse ku mugabane wa Afurika.

Rizasozwa kuwa 23 Nyakanga, rikaba ririmo gufasha aba basore b’u Rwanda kwitegura irindi rikomeye ryo ku rwego ruzwi nka 2.HC rikaba ari na ryo rya mbere riri kuri uru rwego ikipe y’ u Rwanda yitabiriye mu mateka, rikazaba kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama 2017.

Riba riri ku muvuduko wo hejuru ariko abanyarwanda bose bariyandayanze bararangizaRiba riri ku muvuduko wo hejuru ariko abanyarwanda bose bariyandayanze bararangiza

Team Rwanda iri kumwe n'umutoza wayo na we urimo kuyikinira muri iri rushanwa, uretse ko aba arimo gutozaTeam Rwanda iri kumwe n’umutoza wayo na we urimo kuyikinira muri iri rushanwa, uretse ko aba arimo gutoza

Ikipe y'u Rwanda muri USAIkipe y’u Rwanda muri USA

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bobo

    Kuya 21-07-2017 saa 06:12'

    muraho neza? iyo nkuru yo kumagare ntiyujuje ubuzirenange rwose. ntabunyamwuga burimo ngo bitwaye neza? gute se?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru