RUHAGOYACU.com

Cycling: Twizerane Mathieu wa CCA yegukanye Central Challenge

Twizerane Mathieu wa Huye Cycling Club for All (CCA) yegukanye Central Challenge yakinwaga kuri uyu wa Gatandatu, aho abasiganwa bahagurutse i Nemba mu Bugesera, basoreza i Muhanga ku ntera y’ibirometero 115, akurikirwa na Gasore Hategeka.

René Jean Paul Ukiniwabo wa Les Amis Sportifs yabaye uwa gatatu naho Didier wa Benediction aba uwa kane.

Uyu musore, René Jean Paul Ukiniwabo, ni we waje ku isonga mu batarengeje imyaka 23, mu gihe mu bakobwa ho Ingabire Beathe ari we waje ku isonga naho Eric Manizabayo aba uwa mbere mu ngimbi.

Bahugurutse i Nemba ari igikundi barinda bagerana mu Nkoto, aho uwageragezaga kubacika bahitaga bamugaruraBahugurutse i Nemba ari igikundi barinda bagerana mu Nkoto, aho uwageragezaga kubacika bahitaga bamugarura

Twizerane Mathieu yegukanye aka gace ka Rwanda Cycling Cup nyuma y’akazi katoroshye ko gucika bagenzi be kuva mu Nkoto, akabagenda imbere, Gasore Hategeka, René Jean Paul Ukiniwabo bakagerageza kumuhiga ngo bamugarure ariko ababera ibamba.

Twizerane yegukanue isiganwa bwa mbere mu mateka ye kuva yareka gukinisha igare rya PinebaroTwizerane yegukanue isiganwa bwa mbere mu mateka ye kuva yareka gukinisha igare rya Pinebaro

Iri siganwa ariko ntiryahiriye Ndayisenga Valens wari wakoze akazi katoroshye kuva ritangira, aho uburyo bwose bwo gusatira bwakorwaga, yahitaga abugarura abifashijwemo na bagenzi be nka Uwizeye Jean Claude, Ukiniwabo n’abandi.

Nyuma yo gutsinda isiganwa, Twizerane yagize ati: "Hashize imyaka ibiri mpatanira gutsinda irushanwa iryo ari ryo ryose ariko iteka nkagarukira munsi y’urugo. Ubu bwo naje nihaye intego ko byanze bikunze ngomba gutsinda, rero twageze Gihinga mbona nabacitse ndi njyenyine, ndavuga nti reka nkomeze abaza wenda turajyana. Nakomeje maze mbona ngeze i Muhanga amahoro kandi ndi njyenyine."

Yakomeje ashimira Hakuzimana Camera wamutinyuye, amubwira ko n’ubwo abo bahanganye bakubutse mu myitozo muri Amerika ariko na bo bakaba barakoze inyitozo ibemerera gutsinda nka CCA.

Rwanda Cycling Cup izakomeza kuwa 23 Nzeri, abasiganwa bagahaguruka i Kigali berekeza i Rwamagana, aho bazagera bakazenguruka inshuro nyinshi.

Ingabire Beathe yongeye kwegukana isiganwa nyuma y'impanuka yakoze muri Kamena uyu mwakaIngabire Beathe yongeye kwegukana isiganwa nyuma y’impanuka yakoze muri Kamena uyu mwaka

Rene Jean Paul Ukiniwabo ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23Rene Jean Paul Ukiniwabo ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Twizerane Mathieu yari anezerewe cyane nyuma yo guhigika ibihangange bari bahanganye, ngo intego ye ni Etape muri Tour du Rwanda nagirirwa ubuntu bwo kuyikinaTwizerane Mathieu yari anezerewe cyane nyuma yo guhigika ibihangange bari bahanganye, ngo intego ye ni Etape muri Tour du Rwanda nagirirwa ubuntu bwo kuyikina

Twizerane yahembwe n'Umuyobozi wa SkolTwizerane yahembwe n’Umuyobozi wa Skol

Twizerane yahise asangira ibyishimo n'abayobozi ndetse n'abafana bari baje gukurikirana Central ChallengeTwizerane yahise asangira ibyishimo n’abayobozi ndetse n’abafana bari baje gukurikirana Central Challenge

Ingabire Beathe yongeye gusubira kuri Podium nyuma y'impanuka ikomeye yakoze muri KamenaIngabire Beathe yongeye gusubira kuri Podium nyuma y’impanuka ikomeye yakoze muri Kamena

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru