RUHAGOYACU.com

Eritrea yashyize hanze ikipe yiteguye kwegukana Tour Du Rwanda 2017

Imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Eritrea national Team yarangije gushyira hanze abakinnyi batanu izaba yifashisha muri iri siganwa rizaba rikinwa ku nshuro ya cyenda hagati y’amatariki ya 12 na 19 Ugushyingo.

Eritrea ihora ihabwa amahirwe muri iri rushanwa, yaryegukanye mu mwaka wa 2010 ubwo Daniel Teklehaymanot yanikiraga abandi, gusa mu myaka yakurikiye abakinnyi bayo bagiye babyitwaramo neza mu duce dutandukanye twayo.

Tesfom Okubamariam ni umwe mu bitezwe mu isiganwa ry'uyu mwakaTesfom Okubamariam ni umwe mu bitezwe mu isiganwa ry’uyu mwaka

Muri uyu mwaka, iyi kipe izanye abakinnyi batandukanye n’abo yari ifite umwaka ushize, kuko Tesfom Okubamariam ari we wenyine ugarutse mu ikipe y’abakinnyi batanu batoranyijwe kuzaza mu isiganwa rya 2017.

Uyu musore wegukanye agace kanyuma ka Tour du Rwanda iheruka, ubundi yari buzazane n’ikipe ya Iterpro Cycling Academy gusa iyi kipe yo mu Buyapani iza kwikura mu isiganwa ku munota wanyuma, maze birangira Tesfom azanye n’ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Mu bandi bakinnyi bazazana n’iyi kipe i Kigali, harimo kabuhariwe Aron Debretsion umenyereye iri siganwa, dore ko yegukanye umwanya wa gatatu muri Tour du Rwanda ya 2014 ndetse n’uwa gatanu mu ya 2012 na 2013.

Eyob Metkel wa Dimension Data ni undi munya-Eritrea uzaba uri i KigaliEyob Metkel wa Dimension Data ni undi munya-Eritrea uzaba uri i Kigali

Uretse aba, biteganyijwe ko Eritrea izaba inahagarariwe mu yandi makipe, nka Eyob Metkel uhabwa amahirwe uyu mwaka, uzazana na Dimension Data nkuko byagenze umwaka ushize.

Muri rusange, amakipe 16 arimo 13 avuye hanze ndetse n’atatu azaba ahagarariye u Rwanda, ni yo azaba yitabira iri siganwa riri butangire kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushiyingo, hakinwa agace kabanziriza utundi(Prologue) kazakinirwa kuri Stade Amahoro.

Aron Debretsion agarutse mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa ya mbere yakinnyeAron Debretsion agarutse mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa ya mbere yakinnye

Abakinnyi bazahagararira Eritrea muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka:

  1. Tesfom Okubamariam
  2. Simon Mussie
  3. Natnael Mebrahetu
  4. Amanuel Tsegai
  5. Aron Debretsion
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru