RUHAGOYACU.com

Eyob Metkel atwaye agace Kayonza- Kigali ashyiraho agahigo gashya muri Tour du Rwanda

Umunya-Eritrea Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kayonza basoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu musore akaba aciye agahigo ko kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda dore ko atwaye aka gatanu kuva atangiye gukina muri iri siganwa ry’amagare rizenguruka urw’imisozi 1000, aho yahise aza imbere ya Ndayisenga Valens bahoze bakinana muri Dimension Data we ufite uduce tune.

Yari inzira itoroshye nubwo yari ngufi gusa imihanda yagombaga gucamo muri Kigali yari igoye bitewe n’uko ahanini abakinnyi bazamukaga cyane ndetse biza no kurangira habayemo impanuka mu muhanda wo ku Gisozi.

Umnyarwanda Areruya Joseph akomeje kwambara umwenda w’umuhondo aho ibihe yarushaga Eyob byagabanutse biva ku masegonda 38 bigera kuri 35.

Abakinnyi ba mbere muri aka gace ka 6 (Kayonza- Kigali)

  1. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 1h:58’:55’’
  2. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka + 03’’
  3. DEBRETSION Aron Eritrea +05’’
  4. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda +0:08’’
  5. MAIN Kent Dimension Data for Qhubeka +0:08’’
  6. BYUKUSENGE Patrick Rwanda +0:11’’
  7. KANGANGI Suleiman Bike Aid +0:11’’
  8. PIPER Cameron Team Illuminate +0:11’’
  9. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +0:11’’
  10. EBRAHIM Redwan Ethiopia +0:11’’

Uko bakurikirana muri rusange mu gihe habura agace kanyuma kazazenguruka Kigali.

  1. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka 17:23:09
  2. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 0:35
  3. KANGANGI Suleiman Bike Aid +1:32
  4. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda +2:05
  5. BYUKUSENGE Patrick Rwanda +2:52
  6. NDAYISENGA Valens Tirol Cycling Team +3:26
  7. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +3:27
  8. MUNYANEZA Didier Rwanda +3:52
  9. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea +4:17
  10. PELLAUD Simon Team Illuminate +5:48

Aba mbere mu kuzamuka imisozi

  1. MEBRAHTOM Natnael Eritrea Amanota 40
  2. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 34
  3. GREENE Edward Lowestrates.ca 32
  4. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 18
  5. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka 16
  6. HAKIRUWIZEYE Samuel Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 13
  7. MUSIE Simon Eritrea 13
  8. RUBERWA Jean Club Benediction de Rubavu 12
  9. MAIN Kent Dimension Data for Qhubeka 12
  10. VAN ENGELEN Adne Bike Aid 10

Uko amakipe akurikirana kugeza ubu:

  1. Dimension Data for Qhubeka 52:15:43
  2. Rwanda +2:07
  3. Bike Aid +9:13
  4. Eritrea +22:31
  5. Ethiopia +35:31
  6. Club Les Amis Sportifs De Rwamagana +43:21
  7. Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +50:50
  8. Team Illuminate +1:03:18
  9. Club Benediction de Rubavu +1:17:02
  10. Kenyan Riders Safaricom +1:38:07
  11. Lowestrates.ca +1:42:47
  12. Algeria +1:48:33
  13. Mauritius +2:04:24

Ibihe bikuru bikuru by’isiganwa

12:50’ Nyabugogo! Mbega abantu Mbega abantu. Abakinnyi bose basa nk’abari kumwe.

Jimi ubu yafashwe na Peloton hasigaye abakinnyi 2 imbere basize igikundi amasegonda 19.

12:40’ ULK: Abakinnyi batatu ubu ni bo bari imbere. Natnaer Mebrahtom wa Eritrea, Ruberwa Jimi wa Benediction na Van Engelen wa Bike Aid.

Icyo kwibaza aha. Ese Eyob Metkel ari gukinira Areruya Joseph cyangwa arashaka gukuramo ibihe yarushwaga n’uyu musore bakinana?

12:33: Kabuga ka Nyarutarama Natnaer aracyari imbere. Abamukurikiye yabasizeho amasegonda 23

12:20’: Akazamuko ka Kigali Parents

  1. Natnael Mebraihtom Eritrea
  2. Ruberwa Jean Benediction
  3. Main Kent
  4. Eyob Metkel

12:22’ Tuzamuka Kigali Parents School abantu ni benshi ku muhanda
12:10’: Kabuga: Natnaer na Ruberwa baracyari imbere y’igikunda ho iminota ibiri, mu gihe itsinda ry’abakinnyi bane babakurikiye bo babasize umunota umwe n’amasegonda 10.





12:00’ : Rugende Abakinnyi babiri bari imbere basize igikundi Iminota ibiri.

Umuvuduko wo ku isaha ya mbere ni Km 48.5/h

Tubibutsa ko Nsengimana Bosco ari we wegukanye akazamuko ka mbere muri iyi nzira, bivuze ko ku rutonde rusange ahise afata umwanya wa mbere mu kuzamuka.

11:55’ Kabuga: Gahengeri abakinnyi babiri bari imbere basize igikundi 1’09’’

11:50’ Abakinnyi babiri bari imbere basize igikundi ho amasegonda 45.

11:45’ Abakinnyi babiri bari imbere ni Ruberwa Jean Damascene wa Benediction Club na Natnael Mebraiton wa Eritrea bagiye imbere y’abandi. Nyagasambu.

Saymon na Debretsion ba Eritrea na Van Engelen wa Bike Aid bari imbere y’abandi.

11:33’: END OF BREAK AWAY! Abakinnyi bose bagiye baragaruwe. Tumanuka Musha

11:30’ Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 19.

11:28: Ntunga: Abakinnyi batanu basohotse mu gikundi.
Debretsion Aron(Eritrea), Gasore Hategeka(Benediction Club), Van Engelen(Bike Aid), Lagab Azzedine(Algeria), Steephen K(Lowestrate),

11:20’: Abakinnyi bari bagiye barabagaruye

Dore uko amakipe yakurikiranaga mbere y’uyu munsi:

  1. Dimension Data for Qhubeka 46:18:44,
  2. Rwanda +1:13
  3. Bike Aid +6:35
  4. Eritrea +20:39
  5. Ethiopia +32:29
  6. Club Les Amis Sportifs De Rwamagana + 35:18
  7. Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +42:30
  8. Team Illuminate + 50:46
  9. Club Benediction de Rubavu +1:04:17
  10. Lowestrates.ca +1:22:53
  11. Kenyan Riders Safaricom +1:28:12
  12. Mauritius +1:38:23
  13. Algeria +1:42:46

1:22’: Tumanuka Byimana abakinnyi batandatu bari imbere Mussi Saymon(Eritrea), Nduwayo Eric(Team Rwanda), Rugamba Janvier na Jimmy ba Les Amis Sportifs na Mansour Abderhmane(Algeria) barayoboye.

11:18’ Rwamagana. Abakinnyi bose bari kumwe ubu.

Reka tubibutse uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange

  1. Areruya Joseph (Dimension Data) 15h24’31”
  2. Eyob Metkel (Dimension Data) + 38’’
  3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1’16’’
  4. Pellaud Simon (Team Illuminate) + 1’33’’
  5. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) + 2’00’’
  6. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) + 2’44’’
  7. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +2’54’’
  8. Okubemariam Tesfom (National Team Eritrea) + 3’02’’
  9. Munyaneza Didier (Benediction Club) + 3’03’’
  10. Jeannes Mathieu (Haute Savoie) + 3’06’’


11:15’ Uwizeye Jean Claude yiyunze ku bakinnyi babiri bari imbere

11:14’ Natnaer Mebrahton wa Eritrea na McFaden Cameron wa Lowestrate.ca basohotse mu gikundi.

11:10:- Nsinda Andrew wa Kenya agerageje gucika Peloto gusa bahita bamugarura bihuse bihuse

11:03’: Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe

11:00’ Abakinnyi 63 bahagurutse i Kayonza aho mu kilometero kimwe bari butangire kubara ibihe.

Ikipe y'ibirwa bya Maurice nubwo baza mu banyuma ariko haracyarimo abakinnyi benshiIkipe y’ibirwa bya Maurice nubwo baza mu banyuma ariko haracyarimo abakinnyi benshi
Kabuhariwe Eyob Metkel!Kabuhariwe Eyob Metkel!
Kangangi Sueleiman wa Bike Aid uyu munsi aritezweKangangi Sueleiman wa Bike Aid uyu munsi aritezwe

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru