RUHAGOYACU.com

Ferwacy yakiriye impano y’amagare yatanzwe n’Ububiligi ifite agaciro ka Frw 65,196,908

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/08/2017, Ferwacy yakiriye impano y’amagare n’ibindi bikoresho byayo byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.Iyi mpano yatanzwe mu rwego rw’umubano hagati y’amashyirahamwe yombi nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono umwaka ushize.

Iyi mpano irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ama euro 65.000€ angana na miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.Uretse ibi bikoresho kandi,iri shyirahamwe ryatanze imyenda 644 irimo iyo gukina no gukoresha imyitozo ku bagabo n’abagore.

Uretse inkunga y’ibikoresho kandi,ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye Ferwacy ko rizayifasha mu kuganira n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare kugira ngo u Rwanda rubigure ku giciro cyiza.

JPEG - 42.8 kb
ibikoresho ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryahaye FERWACY

Rwabusaza Thierry,umunyamabanga mukuru wa Ferwacy yagarutse ku kamaro k’uyu mubano hagati y’amashyirahamwe yombi.

“Aya ni amasezerano azagirira amashyirahamwe yombi akamaro kandi azakomeza kugeza igihe azagera no ku bindi bikorwa birenze ibi.Amasezerano yasinywe umwaka ushize yavuguruwe (Addendum au MOU) kugirango azatugeze ku ntego zifatika. Twumvikanye ko buri mwaka azajya aganirwaho mu rwego rwo kunoza ibikorwa bitandukanye biyakubiyemo hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.”Rwabusaza Thierry, aganira n’ushinzwe itangazamakru muri FERWACY, RuhagoYacu ikesha iyi nkuru.

Ku rundi ruhande Tom Van Damme,umuyobozi w’ishyrahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi,yatangaje ko ari ishema ku Bubiligi kugirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ari ishyrahamwe rifite icyerekezo mu guteza umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.

Muri aya masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzafasha abakinnyi b’ababiligi cyane cyane abashaka kwitwara neza mu guterera (grimpeurs) hamwe n’abakina umukino wa BMX bagacumbikirwa mu kigo cya Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru