RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Gasore Hategeka yegukanye shampiyona yo gusiganwa ku magare
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Gasore Hategeka ukira Nyabihu Cycling Team ni we wegukanye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa ku magare, akuye kuri uwo mwanya Bonaventure Uwizeyimana ukinira Lowestrates cycling team yo muri Canada akaba atarashoboye kuza guhagarara kuri uwo mwanya yegukanye umwaka ushize.

Ni we wahise aba nomero ya mbere mu gusiganwa ku igare mu Rwanda nyuma yo guhigika abandi bakomeye nka Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Adrien Niyonshuti, Uwizeye Jean Claude n’abandi muri shampiyona yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena, aho bahagurutse i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba berekeza i Kigali, bakaba basiganwe intera y’ibirometero 187.

Gasore hategeka ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mukino w'amagare mu RwandaGasore hategeka ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mukino w’amagare mu Rwanda

Wari umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona yabanjirijwe no gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT), Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya mbere ya Dimension Data akaba ari we wisubije umwanya wa mbere yatwaye mu 2016 ahigitse Ndayisenga Valens wari wawegukanye mu 2015.

Uyu munsi bakinnye isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), aho abasiganwa bahagurutse i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba berekeza i Kigali ku ntera y’ibirometero 99.5, bahageze bazenguruka inshuro indwi zihwanye n’ibirometero 87.5, bivuze ko bazasiganwe muri rusange ibirometero 187.

Mu isiganwa ryo kuri iki Cyumweru Adrien Niyonshuti ntiyahiriwe kuko ubwo bageraga i Kigali igare rye ryaje gutoboka ipine bituma Nsengimana n’abo bari kumwe nka Ndayisenga Valens n’abandi bamusiga iminota isaga ine.

Ibi ngo ni na byo byabaye ibyago kuri Ndayisenga Valens wasigaye asa n’aho ahanganye n’ikipe ya Nyabihu ndetse na Benediction wenyine, nyamara mbere yari afatanyije na Adrien, ibi bikaba ari na byo byamuviriyemo gutsindwa na Gasore nk’uko yabitangarije Itangazamakuru.

Ndayisenga Valens yaje ari uwa kabiri ariko yari yayoboye isiganwa igihe kinini we na Nsengimana Jean BoscoNdayisenga Valens yaje ari uwa kabiri ariko yari yayoboye isiganwa igihe kinini we na Nsengimana Jean Bosco

Ndayisenga yagize ati "Shampiyona y’u Rwanda iyo yakinwe avbakinnyi bose baba bareba jyewe na Adrien, mbese irushanwa riba riri hagati yanjye na Adrien na ba Bosco (Nsengimana), ba Patrick (Byukusenge) abakinnyi bagiye bakomeye. Hagati yanjye na Adrien (Niyonshuti) iyo umwe agize ikibazo, haba habonetsemo icyuho kinini kuko abakinnyi bacu batarimo benshi bakomeye."

Gasore wegukanye umwanya wa mbere we ngo abikesha Imana, ariko ngo nta n’ikibazo yagize cyari gutuma Ndayisenga amutsinda.

Ati "Ibirometero birebire ndabibasha jyewe, ndetse no kuzenguruka ni ibintu byanjye, mbese numvaga meze neza, mba niyumvamo kandi no muri ’sprint’ (kuvuduka) iyo utanyitambitse cyangwa ngo bgire ikibazo cy’igare, nanjye mba mbonye icyuho nakuramo intsinzi."

Ndayisenga Valens ntiyashoboye guhita yakira kuba atsinzwe na GasoreNdayisenga Valens ntiyashoboye guhita yakira kuba atsinzwe na Gasore

Abakinyi batandatu ba mbere bose banganyije ibihe:

1. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club) : 4:59’54”
2. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team/Autriche): ”
3. Nsengimana Jean Bosco (Benediction) : ”
4. Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Club): ”
5. Mfitumukiza Jean Claude (Cycling Club for All / CCA): "
6. Hakiruwizeye Samuel (Cycling Club for All / CCA) : "

Mu basiganwe mu cyiciro cy’ingimbi birutse ibirometero 87,5:

1. Manizabayo Eric (Benediction): 2:31’26"
2. Mwumvaneza Eric (Benediction): 2:32’04"
3. Nkurunziza Yves (Benediction): 2:32’43"

Mu bakobwa basiganwa ibirometero 87,5:

1. Ingabire Beathe (Les Amis Sportif): 2:08’20"
2. Nirere Xaverine (Les Amis Sportif) : 2:09’15"
3. Mushimiyimana Samantha : 3:09’55"
4. Muhabwampundu Esther : 3:11’01"
5. Girubuntu Jeanne d’Arc (Les Amis Sportif): 3:11’02"

Gutsindwa uko ari ko kose kurababaza: Ndayisenga yahise asuka amariraGutsindwa uko ari ko kose kurababaza: Ndayisenga yahise asuka amarira

Ndayisenga ntiyiyumvishaga uburyo ategukanye shampiyonaNdayisenga ntiyiyumvishaga uburyo ategukanye shampiyona

Umutoza Sempoma Felix ashimira Nsengimana Jean bosco uko yitwaye muri shampiyonaUmutoza Sempoma Felix ashimira Nsengimana Jean bosco uko yitwaye muri shampiyona

Gasore Hategeka ngo yishimiye ko yeretse barumuna be bakinana mu ikipe nshya ya Nyabihu uburyo igare rikinwaGasore Hategeka ngo yishimiye ko yeretse barumuna be bakinana mu ikipe nshya ya Nyabihu uburyo igare rikinwa

Uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 ni Tuyishimire Ephrem, Adrien Niyonshuti ni nomero ya mbere mu bakuze, Ingabire Beatha ni we nomero ya mbere mu bari n'abategarugori n'aho Habimana Eric ni we wa mbere mu ngimbi muri ITT mu 2017Uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 ni Tuyishimire Ephrem, Adrien Niyonshuti ni nomero ya mbere mu bakuze, Ingabire Beatha ni we nomero ya mbere mu bari n’abategarugori n’aho Habimana Eric ni we wa mbere mu ngimbi muri ITT mu 2017

Adrien Niyonshuti nyuma yo kwambika umwenda nka nomero ya mbere muri ITT mu RwandaAdrien Niyonshuti nyuma yo kwambika umwenda nka nomero ya mbere muri ITT mu Rwanda

Ikipe ya Benediction yagoye cyane Les Amis Sportif yakinaga ahanini isa nikinira Adrien NiyonshutiIkipe ya Benediction yagoye cyane Les Amis Sportif yakinaga ahanini isa nikinira Adrien Niyonshuti

Emile Kuya 25-06-2017 saa 16:17'

hEY. MUJYE MUTWEREKA NA CLASSEMENT

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye

Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu

Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)