RUHAGOYACU.com

Hagen ukinira Dimension Data ya Adrien Niyonshuti yegukanye Etape 19 muri Tour de France

Umunya-Norvege ukinira Dimension Data ikinamo Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye agace ka 19 muri Tour de France 2017, mu gihe Chris Froome akomeje kuba indakorwaho ku ntebe y’icyubahiro yicayeho muri iri rushanwa.

Kari agace kabanziriza aka nyuma mu duce dukinirwa mu muhanda (Road Race), kakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017, kakaba katurutse i Embrun gasorezwa i Salon-de-Provence ku ntera y’ibirometero 222,5.

Hagen yahatanye kuva irushanwa rigitangira ariko intsinzi yayikuye mu birometero bitatu bya nyumaHagen yahatanye kuva irushanwa rigitangira ariko intsinzi yayikuye mu birometero bitatu bya nyuma

Uwabeshya ni uwavuga ko aba bagabo bari gukina iri rushanwa borohewe n’aka gace kakiniwe mu misozi iri ku butumburuke bwo hejuru, ariko Edvald Boasson Hagen arigaragaza yegukana umwanya wa mbere, intsinzi ivuze byinshi ku makipe yo ku mugabane wa Afurika, dore ko yakoze ibyari byitezwe kuri Mark Cavendish wavuye mu irushanwa ku gace ka kane kubera impanuka.

Ibihe Chris Froome yakoreshe mu gace ka 19 byatumye akomeza kugumana umwanya we wa mbere mu gihe hasigaye uduce tubiri gusa, akaba arusha Bardet Romain amasegonda 23.

Adrien Niyonshuti ntari mu ikipe ya mbere ya Dimension Data yitabiriye Tour de FranceAdrien Niyonshuti ntari mu ikipe ya mbere ya Dimension Data yitabiriye Tour de France

Tour de France irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga hakinwa agace kabanziriza aka nyuma, aha baka abazakina basiganwa buri wese ku giti cye kandi basiganwa n’igihe (Individual Time Trial/ITT), aho bazasiganwa intera y’ibirometero 22,5 mu mujyi wa Marseille.

Tour de France izasozwa ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga, ubwo hazaba hakinwa agace ka nyuma, aho bazahaguruka i Montgeron bagasoreza i Paris Champs-Élysées, aho bazaba basiganwe intera y’ibirometero 103.

Imihanda bakiniramo yo iryohera abafana, sinzi niba n'abakinnyi ari ukoImihanda bakiniramo yo iryohera abafana, sinzi niba n’abakinnyi ari uko

Ahazamuka, umufana yaje gutera Froome akanyabugaboAhazamuka, umufana yaje gutera Froome akanyabugabo

Tour de France y'uyu mwaka yakomereye benshi barimo n'ibihangangeTour de France y’uyu mwaka yakomereye benshi barimo n’ibihangange

ku rutonde rusange, 10 ba mbere ni gutya bakurikiranyeku rutonde rusange, 10 ba mbere ni gutya bakurikiranye

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru