RUHAGOYACU.com

Harakomeza Rwanda Cycling Cup abandi bahatanira igikombe cy’ubwiyunge bwa Côte d’Ivoire

Mu gihe Ikipe y’u Rwanda izaba yerekeza mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe ubwiyunge bwa Côte d’Ivoire (Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation), abatayirimo ndetse n’abanyarwandakazi bakina umukino w’amagare bazaba bahatana muri ‘Central Challenge’, akandi gace ka Rwanda Cycling Cup.

Kuri uyu wa gatandatu Rwanda Cycling Cup irakomeza hakinwa irushanwa rya Central Challenge, aho Abakuru mu cyiciro cy’abagabo (Men Elite & U23) bazahaguruka i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi saa tatu n’igice (9:30am) basoreze i Muhanga, aho bazasiganwa intera y’ibiremetero 150.

Ndayisenga Valens wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup (RCC) gaheruka asize Patrick Byukusenge na Twizerane MathieuNdayisenga Valens wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup (RCC) gaheruka asize Patrick Byukusenge na Twizerane Mathieu

Ubwo abo bagabo bazaba bahaguruka i Nemba, ni na bwo Abakobwa n’ingimbi (Junior) bo bazaba bahagurutse i Nyamata na bo berekeza i Muhanga, ah obo bazasiganwa intera y’ibirometero 82, aha hakaba hitezwe byinshi mu bakobwa bazaba bahatanira umwanya mu ikipe y’igihugu iheruka guhabwa umutoza mushya.

Ubwo ibihangange mu mukino w’amagare mu Rwanda bizaba bihatana muri Rwanda Cycling Cup, batanu bagize imwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018, bazaba bari mu nzira berekeza i Abidjan, aho bazaba bagiye guhatana muri ‘Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation’.

Iryo rushanwa ry’iminsi itandatu rizatangira kuwa 10 risozwe kuwa 16 Nzeri 2017, ikipe izaba ihagarariye u Rwanda ikaba igizwe Tuyishimire Ephrem, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascene.

Isiganwa ritaha ryitezwemo kuzagaragaza ubushobozi bw'imwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017Isiganwa ritaha ryitezwemo kuzagaragaza ubushobozi bw’imwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017

Iyi kipe izahaguruka kuwa gatanu tariki ya 8 Nzeri saa ine za mugitondo (10:00am) izaba iyobowe n’Umutoza ni Munyankindi Benoit, umukanishi akaba Karasira Theoneste.

Agace gaheruka ka Rwanda Cycling Cup kabaye kuwa 12 Kanama, ahakinwaga isiganwa ryitiriwe umuco (Race for Culture), abasiganwaga mu bagabo bakaba barahagurutse i Gatuna berekeza i Nyanza ku ntera y’ibirometero 167,8.

Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Tirol yo muri Autriche ni we waje ku isonga, akurikirwa na Patrick Byukusenge wa Benediction na Mathieu Twizerane wa Cycling Club for All, mu gihe mu bakobwa ho Xaverine Nirere bita ‘Fillette’, akaba mushiki wa Ndayisenga Valens, ari we waje ku isonga assize Ingabire Beathe wari umaze iminsi arwaye.

Ndayisenga Valens (mu bagabo) na mushikiwe Nirere Xaverine (mu bakobwa) ni bo begukanya 'Race for Culture', agace ka RCC gaherukaNdayisenga Valens (mu bagabo) na mushikiwe Nirere Xaverine (mu bakobwa) ni bo begukanya ’Race for Culture’, agace ka RCC gaheruka

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri Colorado yavuyemo bamwe bakinnye muri Tour Meles Zenawi for Green Development yabereye muri Ethiopia, aho bakuye umwanya wa kabiriIkipe yari ihagarariye u Rwanda muri Colorado yavuyemo bamwe bakinnye muri Tour Meles Zenawi for Green Development yabereye muri Ethiopia, aho bakuye umwanya wa kabiri

Bamwe mu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda baheruka mu mwiherero muri Amerika aho banakinnye irushanwa rikomeye ryabereye muri ColoradoBamwe mu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda baheruka mu mwiherero muri Amerika aho banakinnye irushanwa rikomeye ryabereye muri Colorado

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru