RUHAGOYACU.com

Ibihangange mu Rwanda bigiye guhurira mu isiganwa risoza umwaka

Umunyabigwi wese mu bagikina, ndetse n’abandi barimo gukora iyo bwabaga ngo bubake izina bose barahurira mu isiganwa risoza umwaka ryiswe “Final Race”, rikaba agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel bakina muri Dimension Data for Qhubeka, Ndayisenga Valens wari usanzwe akinira Tirol yo muri Autriche ariko ubu akaba ari muri Les Amis Sportifs hamwe na Ukiniwabo Rene Jean Paul, Uwizeye Jean Claude n’abandi, bazaba bahanganye kandi na Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier na bagenzi babo bakina muri Benediction Club.

Hazaba harimo guhangana gukomeye hagati ya Benediction Club, Les Amis Sportifs na Cycling Club for All ya Hakuzimana Camera, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane MathieuHazaba harimo guhangana gukomeye hagati ya Benediction Club, Les Amis Sportifs na Cycling Club for All ya Hakuzimana Camera, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu

Ni agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup, aho bazaturuka i Gatuna bagera i Kigali bakabanza kuhazenguruka, aho bazasiganwa ibirometero 108,4.

Iyi ‘Final Race’ yagombaga kuba yarakinwe kuwa 16 Ukuboza ariko iza kwimurwa kubera izindi gahunda zirimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, bituma yimurirwa kuwa 30 Ukuboza.

Mu bagabo iri siganwa rizitabirwa n’amakipe umunani agize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), hiyongereho abakinnyi babiri ba Dimension Data yo muri Afurika y’epfo, ari bo Mugisha Samuel na Areruya Joseph.

Mu bakobwa na ho bizaba ari ibicika, aho Abanyarwandakazi barimo Ingabire Beatha, Nirere Xaverine na Girubuntu Jeanne d’Arc bakinira Les Amis Sportifs bazaba bahanganye n’abanya Botswanakazi, Abanya Ethiopiakazi n’Abanyanigeriyakazi bari mu myitozo mu kigo cy’umukino w’amagare i Musanze.

ABakinnyi bose bakinnye Tour du Rwanda 2017 bazaba bari muri Final RaceABakinnyi bose bakinnye Tour du Rwanda 2017 bazaba bari muri Final Race

Aba kimwe n’ingimbi bo bazahaguruka i Gatuna berekeza i Kigali, aho bazasiganwa ibirometero 96,9.

Aka kazaba ari agace ka 11 ka Rwanda Cycling Cup 2017, 10 twa mbere tukaba twarugukanywe n’abakinnyi bakurikira:

1. Kuwa 1 Mata (Memorial Lambert Byemayire), Kigali – Huye: Nsengimana Jean Bosco
2. Kuwa 6 Gicurasi (Farmers’ Circuit), Kigali – Nyagatare: Uwizeye Jean Claude
3. Kuwa 20 Gicurasi (Race To Remember), Ruhango – Karongi: Bonaventure Uwizeyimana
4. Kuwa 24 Kamena (National Championships ITT), Nyamata: Adrien Niyonshuti
5. Kuwa 25 Kamena (National Championships Road Race), Ngoma – Kigali: Gasore Hategeka
6. Kuwa 22 Nyakanga (Race for Culture), Nyamagabe – Nyanza: Ndayisenga Valens
7. Kuwa 19 Kanama (Central Challenge), Nyamata – Muhanga: Twizerane Mathieu
8. Kuwa 23 Nzeri (Muhazi Challenge): Byukusenge Patrick
9. Kuwa 21 Ukwakira (Nyanza – Rubavu): Mugisha Samuel
10. Kuwa 22 Ukwakira (Rubavu – Musanze): Patrick Byukusenge
11. Kuwa 30 Ukuboza (Final race) Gatuna – Kigali:

Uretse Adrien Niyonshuti, abandi banyabigwi bose bagikina bazaba bari mu isiganwa risoza Rwanda Cycling CupUretse Adrien Niyonshuti, abandi banyabigwi bose bagikina bazaba bari mu isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup
Iri siganwa na ryo rishobora kugira uwo rihira akazaboneka mu ikipe y'u Rwanda izakina shampiyona ya Afurika muri Gashyantare 2018Iri siganwa na ryo rishobora kugira uwo rihira akazaboneka mu ikipe y’u Rwanda izakina shampiyona ya Afurika muri Gashyantare 2018
Hakiruwizeye Samuel, Byukusenge Patrick na Mugisha Samuel bazaba bahatanaHakiruwizeye Samuel, Byukusenge Patrick na Mugisha Samuel bazaba bahatana
Iri siganwa rizaba ari n'umwitozo mwiza ku ikipe y'u Rwanda izahita ijya mu mwiherero yitegura La Tropiacale Amissa Bongo 2018Iri siganwa rizaba ari n’umwitozo mwiza ku ikipe y’u Rwanda izahita ijya mu mwiherero yitegura La Tropiacale Amissa Bongo 2018

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bariyanga epimaque

    Kuya 29-12-2017 saa 20:17'

    Savio nagaruke mu rugo turamwishimiye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru