RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda izipimira mu marushanwa mpuzamahanga ane mbere ya Tour du Rwanda 2017

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye gukina amarushanwa mpuzamahanga ane arimo na shampiyona y’isi (UCI Road World Championships) izabera i Bergen muri Norway kuva tariki ya 17 kugera 24 Nzeri, mbere y’uko ihatana muri Tour du Rwanda izakinwa kuva tariki ya 12-19 Ugushyingo 2017.

U Rwanda rwakatishije itike yo kwitabira shampiyona y’Isi nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa atandukanye ku mugabane wa Afurika rukazahagararirwa n’abakinnyi bane mu cyiciro cy’abakuru (Elite) n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23).

Ikipe y'u Rwanda ikubutse muri USA aho yakinnye amarushanwa abiri arimo n'irikomeye cyaneIkipe y’u Rwanda ikubutse muri USA aho yakinnye amarushanwa abiri arimo n’irikomeye cyane

Uretse shampiyona y’isi, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izasiganwa muri Ethiopia mu irushanwa rya Tour Meles Zenawi for Green Development rizakinwa kuva kuwa 28 Kanama kugeza kuwa 2 Nzeri, hakurikireho Tour de Côte d’Ivoire - Tour de la Reconciliation izakinwa kuva ku itariki 10-16 Nzeri 2017) ndetse na Grand Prix Cycliste Chantal Biya yo muri Cameroun izaba kuwa 11-15 Ukwakira 2017.

U Rwanda rugiye gukina aya marushanwa nyuma yo gusiganwa muri Amerika mu irushanwa rya Colorado Classic (HC), rimwe mu marushanwa akomeye ikipe y’u Rwanda yitabiriye kugeza ubu.

Bayingana Aimable, umuyobozi wa Ferwacy avuga ko kuba u Rwanda rwitabira amarushanwa menshi bigaragaza intambwe umukino w’amagare mu Rwanda umaze gutera.

Ati “Kohereza amakipe ane agizwe n’abakinnyi batandukanye mu marushanwa ane atandukanye bigaragaza ko tumaze gutera indi ntambwe.Ikindi nuko u Rwanda rugiye gukina shampiyona y’isi rwarakoreye itike aho mu batarengeje imyaka 23 turi aba kabiri muri Afurika.Amakipe ariteguye kandi twizeye azitwara neza.”

Ikipe y'u Rwanda ishobora kuzagira umwaka mwiza kurusha indi yahise, igatwara amarushanwa mpuzamahanga arenze rimweIkipe y’u Rwanda ishobora kuzagira umwaka mwiza kurusha indi yahise, igatwara amarushanwa mpuzamahanga arenze rimwe

Abazakina Tour Meles Zenawi for Green Development:

Uwizeyimana Bonaventure
Ndayisenga Valens
Nsengimana Bosco
Gasore Hategeka
Tuyishimire Ephrem
Uwiduhaye

Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi: Karasira Theonetse
Umumaseri: Kayinamura Patrick

Iyi kipe izahaguruka mu Rwanda tariki Ethiopia tariki ya 27/08/2017

Ikipe y’u Rwanda izakina shampiyona y’Isi:

Elite: Ndayisenga Valens - (Road na ITT)
U23: Areuya Joseph, Mugisha Samuel na Ukinawabo Rene-(Road)

Umutoza: Sterling Magnell
Umukanishi: Sean Belfast
Umumaseri: Ruvogera Obed

Abakinnyi bazava mu Rwanda bazahaguruka i Kigali tariki ya 14 Nzeri 2017

Ikipe y'u Rwanda igizwe n'abakinnyi bamenyereye gusaIkipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bamenyereye gusa

Ikipe y’u Rwanda izakina Tour de Cote d’Ivoire:

Tuyishimire Ephrem
Hakiruwizeye Samuel
Uwiduhaye
Rugamba Janvier
Ruberwa Jean Damascene
Mfitumukiza Jean Claude

Umutoza: Munyankindi Benoit
Umukanishi: Karasira Theoneste
Umumaseri: Kayinamura Patrick

Abakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 8 Nzeri 2017

Abazakina GRAND PRIX CHANTAL BIYA (Cameroun):

Uwizeyimana Bonaventure
Ndayisenga Valens
Nsengimana Bosco
Uwizeye Jean Claude
Ukiniwabo Jean Paul Rene
Munyaneza Didien

Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi: Karasira Theoneste
Umumaseri: Ruvogera Obed

FERWACY

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru