RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda mu myitozo izanakusanyirizwamo inkunga muri Amerika

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare ikomeje imyitozo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yitegura irushanwa rikomeye ryitwa Colorado Classic 2017, ikyo myitozo ikaba ari na yo igiye kwifashishwa mu gukusanya inkunga yo kuyifasha kurushaho kwiyubaka.

Guhera ku itariki 10 kugeza kuwa 13 Kanama, Ikipe y’u Rwanda izaba iri mu irushanwa rikomeye ryitwa ‘Colorado Classic 2017’, riri mu cyiciro cya HC (hors catégorie) mu mukino w’amagare kikaba ari cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu byiciro bine by’amasiganwa y’umukino w’amagare agengwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Ikipe y'u Rwanda iri mu myitozo ikaze yitegura irushanwa rikomeye bazaba bakinnye ku nshuro ya mbereIkipe y’u Rwanda iri mu myitozo ikaze yitegura irushanwa rikomeye bazaba bakinnye ku nshuro ya mbere

Muri iryo rushanwa, Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’andi makipe akomeye y’ababigize umwuga, arimo n’abakinnyi bakubutse muri Tour de France kandi bitwaye neza nka Rigoberto Urán Urán ukinira Cannondale–Drapac.

Ni muri urwo rwego ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro, aho irimo kwitoza inimenyereza inzira bazakiniramo zose uko ari enye, ariko kuri uyu wa 3 Kanama ho uzaba ari umunsi udasanzwe w’imyitozo, aho izanifashishwa hakusanywa inkunga yo gufasha umukino w’amagare mu Rwanda ngo urusheho gutera imbere.

Iyo myitozo yo ku itariki ya 3 Kanama ni yo Ikipe y’u Rwanda izakorana n’abandi bose babishaka, aho bazaba bitoreza mu gace ka Breckenridge, aha hakaba ari ho hazakinirwa agace ka kabiri (Stage 2) muri Colorado Classic 2017, aho bazasiganwa ahareshya n’ibirometero 103.

Muri gahunda y'imyitozo hazaboneraho no gukusanya inkunga yo guteza imbere Team RwandaMuri gahunda y’imyitozo hazaboneraho no gukusanya inkunga yo guteza imbere Team Rwanda

Nyuma y’imyitozo y’uwo munsi, abazaba baje kwitozanya n’ikipe y’u Rwanda bazabereka filimi "Rising from Ashes" igaragaza uburyo umukino w’amagare wagiye utera imbere kugeza aho ugeze ubu mu Rwanda, aho hakazaba ari na ho habera umuhango wo gukusanya inkunga.

Umushyitsi uzaganirira abazitabira icyo gikorwa ni Jock Boyer, Umunyamerika wa mbere witabiriye Tour de France, uyu akaba ari we wagize uruhare runini ngo umukino w’amagare mu Rwanda uve ku rwego ruciriritse wari uri ho, ugere ku rwego rwo hejuru ugezeho ubu.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Uwizeyimana Boneventure ukina mu ikipe ya Lowestrates.ca yo muri Canada, akazaba ari kumwe na Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Bosco, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Gasore Hategeka na Munyaneza Didier.

Abakinnyi bagira n'akanya bagatemberaAbakinnyi bagira n’akanya bagatembera

‘Colorado Classic 2017’ izatangira ku itariki ya 10 Kanama, ikazakinirwa mu nzira zikurikira:

Agace ka mbere bazasiganwa ibirometero 150.4 muri Colorado SpringsAgace ka mbere bazasiganwa ibirometero 150.4 muri Colorado Springs

Agace ka kabiri ko bazasiganwa ibirometero 103 i BreckenridgeAgace ka kabiri ko bazasiganwa ibirometero 103 i Breckenridge

Agace ka gatatu ko kazakinirwa i Denver aho bazasiganwa ibirometero 130Agace ka gatatu ko kazakinirwa i Denver aho bazasiganwa ibirometero 130

Agace ka kane ari na ko ka nyuma na ko bazagakinira i Denver basiganwa ahareshya n'ibirometero 120.1Agace ka kane ari na ko ka nyuma na ko bazagakinira i Denver basiganwa ahareshya n’ibirometero 120.1

Ikipe y'u Rwanda igihe kongera guhurira n'ibihangange mu irushanwaIkipe y’u Rwanda igihe kongera guhurira n’ibihangange mu irushanwa

Ikipe y'u Rwanda mu myitozoIkipe y’u Rwanda mu myitozo

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru