RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda ntiyatangiye nabi muri Tour Meles Zenawi for Green Development

N’ubwo umwe mu nkingi ya mwamba atasoje isiganwa, Ikipe y’u Rwanda ntiyatangiye nabi irushanwa ryiswe Tour Meles Zenawi for Green Development ririmo gukinirwa muri Ethiopia, aho nyuma y’umunsi wa mbere ubu iri ku mwanya wa kabiri ikarushwa amasegonda 3 n’iya mbere.

Valens Ndayisenga ntiyashoboye gusoza isiganwa, ariko Nsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa 6 maze Tuyishimire Ephrem aramukurikira bombi barushwa amasegonda 3 na EBRAHIM Redwan wo muri Ethiopia.

Bonaventure Uwizeyimana ntiyaje mu myanya ya mbere ariko yafashije bagenzi be bitwara nezaBonaventure Uwizeyimana ntiyaje mu myanya ya mbere ariko yafashije bagenzi be bitwara neza

Uwiduhaye yaje ku mwanya wa 22 n’aho Bonaventure Uwizeyimana aba uwa 24, ariko ku rutonde rw’amakipe abo basore bahagaze neza kuko bari ku mwanya wa kabiri, bakarushwa na Ethiopia ya mbere ho amasegonda 3.

Agace ka mbere kareshyaga n’ibirometero 120 muri iri rushanwa rifatwa nk’iryo kuzenguruka Ethiopia ariko rikitirirwa Minisitiri w’Intebe Meles Zenawi, umwenegihugu EBRAHIM Redwan ni we waje mbere akoresheje 2:56:20, akurikirwa n’Umunyakenya KIPKEMBOI Salim ukinira Bike Aid yo mu Budage.

Ikipe y'u Rwanda yitabiriye iri siganwa rizayifasha kwitegura neza Tour du Rwanda 2017Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iri siganwa rizayifasha kwitegura neza Tour du Rwanda 2017

Iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.2 ku rutonde rw’amarushanwa rukorwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), rirakomeza kuri uyu kabiri ya 29 Kanama hakinwa umunsi wa kabiri, aho bazasiganwa baturuka ahitwa Alaba bagasoreza mu Burengerazuba bwa Sodo, ku ntera y’ibirometero 90.

Iri ni rimwe mu marushanwa ikipe y’u Rwanda yitabiriye ishaka igikombe, umwanya mwiza ku rutonde rwa Afurika aho ruri ku mwanya wa kane, rikanayifasha kwitegura neza Tour du Rwanda 2017 izakinwa mu Ugushyingo.

Bamwe mu barimo gukinira ikipe y'u Rwanda bakubutse mu myitozo n'amarushanwa muri Leta zunze ubumwe za AmerikaBamwe mu barimo gukinira ikipe y’u Rwanda bakubutse mu myitozo n’amarushanwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Ikipe y'u Rwanda ikubutse muri USA aho yakinnye amarushanwa abiri arimo n'irikomeye cyaneIkipe y’u Rwanda ikubutse muri USA aho yakinnye amarushanwa abiri arimo n’irikomeye cyane

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru