RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina Grand Prix Chantal Biya muri Cameroun ntikigiyeyo

Ikipe y’u Rwanda yagombaga kujya gukina irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryitwa ‘Grand Prix Chantal Biya’ rikinirwa muri Cameroun nyuma y’aho abategura iryo rushanwa banze gutumira Abanyarwanda.

Grand Prix Chantal Biya ni ryo rushanwa mpuzamahanga ryari risigaye u Rwanda rwari kwifashisha rurushaho kwitegura neza Tour du Rwanda iteganyijwe kuba mu kwezi gutaha, ariko iyi kipe ntikigiyeyo nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).

Ikipe y'u Rwanda yakinnye n'irushanwa mpuzamahanga rikomeye ryabereye muri ColoradoIkipe y’u Rwanda yakinnye n’irushanwa mpuzamahanga rikomeye ryabereye muri Colorado

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko iyi kipe itakitabiriye iryo rushanwa bitewe n’uko abateguye irushanwa batayitumiye, impamvu ikaba ari uko abanya Cameroun bifuza gutwara iryo rushanwa rikinirwa mu gihugu cyabo, kandi ngo ikipe y’u Rwanda ikaba ari imwe mu zabazongaga zikababuza kuryegukana.

Grand Prix Chantal Biya ryari rimwe mu marushanwa mpuzamahanga ane yashoboraga gufasha Team Rwanda kwitegura neza Tour du Rwanda 2017, izakinwa kuva tariki ya 12-19 Ugushyingo 2017.

Amarushanwa Ikipe y’u Rwanda yakinnye mbere ya Tour du Rwanda twavuga shampiyona y’Isi yitabiriwe n’abakinnyi batatu ari bo Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Ndayisenga Valens, hakaba kandi irushanwa rya Tour Meles Zenawi for Green Development ryabereye muri Ethiopia kuva kuwa 28 Kanama kugeza kuwa 2 Nzeri, ndetse na Tour de Côte d’Ivoire - Tour de la Reconciliation yakinwe kuva ku itariki 10-16 Nzeri 2017.

Ikipe y'u Rwanda yabashije kweukana igikombe cyo guhatana muri Tour de Côte d'Ivoire - Tour de la Reconciliation Ikipe y’u Rwanda yabashije kweukana igikombe cyo guhatana muri Tour de Côte d’Ivoire - Tour de la Reconciliation

Grand Prix Cycliste Chantal Biya yo muri Cameroun izakinwa kuva ku itariki ya 11-15 Ukwakira 2017.

Abakinnyi bari bateganyijwe kwitabira GRAND PRIX CHANTAL BIYA (Cameroun):

Uwizeyimana Bonaventure
Ndayisenga Valens
Nsengimana Bosco
Uwizeye Jean Claude
Ukiniwabo Jean Paul Rene
Munyaneza Didien

Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi: Karasira Theoneste
Umumaseri: Ruvogera Obed

Imyiteguro ya Tour du Rwanda igiye gukomereza mu mihanda ya Musanze, Nyabihu na RubavuImyiteguro ya Tour du Rwanda igiye gukomereza mu mihanda ya Musanze, Nyabihu na Rubavu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru