RUHAGOYACU.com

Imitegurire idahwitse y’irushanwa yatumye Ndayisenga Valens arisezererwamo ku munsi wa mbere

Imitegurire idahwitse y’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe ‘Tour Meles Zenawi for Green Development’ muri Ethiopia yatumye umwe mu nkingi ya mwamba y’ikipe y’u Rwanda, Ndayisenga Valens asezererwa ku munsi wa mbere nyuma yo gutobokesha ipine inshuro ebyiri akabura ubufasha.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ndayisenga yatobokesheje ipine ku nshuro ya mbere akaza kubona ubufasha n’ubwo byari byatinze, maze akomeza urugendo ariko mu gihe yari ataragera ku gikundi cyari kimuri imbere (Peloton) yongera gutobokesha bwa kabiri, bwo abura ubufasha bya burundu mu gihe umukanishi w’ikipe y’u Rwanda yari yagiye gufasha abakinnyi bari bari imbere.

Ndayisenga Valens amaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiriNdayisenga Valens amaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri

Ubusanzwe iyo bimeze bityo mu irushanwa riteguye neza, umukinnyi ugize ikibazo cy’igare cyangwa impanuka afasha n’abadafite aho babogamiye bateguwe mu irushanwa (dépannage neutre), ariko aba ntacyo bigeze bashobora gufasha Ndayisenga niba hari n’abateganyijwe.

Ikindi kigaragaza imitegurire mibi y’iryo rushanwa ni uko Ikipe y’u Rwanda yageze ku kibuga cy’indege muri Ethiopia saa moya za mugitondo (7:00am), ikaza kuhava saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm), aho yamaze amasaha 10 babategetse gutegereza abava mu bindi bihugu ngo babatwarire rimwe.

Icyakora n’ubwo iryo rushanwa ryateguwe nabi, bakakirwa nabi nyuma Ndayisenga akava mu irushanwa ku munis wa mbere, Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza n’ubwo atari yo yabaye iya mbere.

Ndayisenga Valens yatangiye nabi irushanwa bimuviramo guhita anarisezererwamoNdayisenga Valens yatangiye nabi irushanwa bimuviramo guhita anarisezererwamo

Umunyarwanda waje hafi mu gace ka mbere kareshyaga n’ibirometero 120 ni Nsengimana Jean Bosco waje ku mwanya wa 6 akahagerera rimwe na Tuyishimire Ephrem wabaye uwa 7, mu gihe Gasore Hategeka we yaje ku mwanya wa 13 n’aho Uwiduhaye akaba uwa 22 mu gihe Bonaventure Uwizeyimana we yahageze ari uwa 24.

Mbere y’agace ka kabiri gakinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama basiganwa ku ntera y’ibirometero 90, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na Ethiopia ya mbere amasegonda atatu (3’) gusa.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru