RUHAGOYACU.com

“Imyitozo izaduhesha Tour du Rwanda yo twarayirangije” – Valens Ndayisenga

Mu gihe habura iminsi 10 ngo hatangire irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizazenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda), Valens Ndayisenga na bagenzi be bazaba bahagarariye u Rwanda batangaza ko imyitozo izatuma bisubiza iryo rushanwa begukanye kuva mu myaka itatu ishize bamaze kuyikora.

Hasigaye iminsi 9 ngo hatangire Tour du Rwanda 2017, irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare, rizakinwa kuva kuwa 12 kugeza kuwa 19 Ugushyingo 2017, aho abakinnyi bagize amakipe 16 azaryitabira bazazenguruka u Rwanda muri iyo minsi indwi (7), bakazasiganwa ibirometero 819.

'Team is Team' ni wo murongo ngenderwaho mu Ikipe y'u Rwanda muri Tour du Rwanda’Team is Team’ ni wo murongo ngenderwaho mu Ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda

Muri iryo rushanwa, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu agizwe n’abakinnyi 15, biyongeraho abandi bane, Uwizeyimana Bonaventure, Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Ndayisenga Valens, bazaba bakinira amakipe yo hanze basanzwe bakinamo nk’ababigize umwuga.

Abo bose uko ari 19 bari mu mwiherero mu kigo cy’imyitozo y’umukino w’amagare giherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho bamaze ukwezi kurenga bihugura kandi bakarishya ubumenyi n’ubushobozi bwabo muri uwo mukino, hagamijwe ko u Rwanda rwakomeza kwesa imihigo muri uyu mukino mu ruhando rw’amahanga.

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ugushyingo, RuhagoYacu yasuye abo bakinnyi aho bakorera umwiherero, badutangariza ko iminsi bamaze muri icyo kigo i Musanze bamaze gukora imyitozo myinshi ku buryo basanga iyo bari bakeneye ngo begukane Tour du Rwanda 2017 bayirangije.

Ati “Kugeza ubu imyitozo dukora, ikomeye twarayirangije kuko iki cyumweru ni icya gatanu tumaze hano, dusigaje kimwe tuzasoza duhita tuza i Kigali gutangira Tour du Rwanda. Imyitozo turimo nay o ntiyoroshye ariko si yo turambirijeho nk’aho ari yo izadufasha kwegukana Tour du Rwanda, kuko izadufasha kuyitwara yo yararangiye.”

“Turimo gukora imyitozo yo kugirango tudasubira inyuma ahubwo turusheho kumenyera gukinana, ikituraje ishinga ni uko twarushaho kuzamura urwego rwacu twese, ku buryo mu bakinnyi twese hazaba harimo nk’icyenda cyangwa icumi buri wese ashobora kugira icyo yakora, bitandukanye no mu myaka yashize aho wasanga biringiye Bosco (Nsengimana) cyangwa Valens (Ndayisenga).”

Ndayisenga Valens na bagenzi be ngo intego ni ukwisubiza iri rushanwa ritaregukanwa n'umunyamahanga kuva mu 2014Ndayisenga Valens na bagenzi be ngo intego ni ukwisubiza iri rushanwa ritaregukanwa n’umunyamahanga kuva mu 2014

Ndayisenga akomeza avuga ko ikipe izaba ihagarariye u Rwanda igizwe ahanini n’abakinnyi bakomeye kandi bakiri bato, ariko bakeneye uburambe (Experience), ari na cyo we na bagenzi be babufite ari cyo barimo kubafasha ku buryo byazaborohera kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2017.

Tour du Rwanda ebyiri amaze gutwara, igihunga kitagize icyo gitwaye Valens Ndayisenga

Valens Ndayisenga akomeza avuga ko kuba ari we mukinnyi uzaba ukina Tour du Rwanda yarayegukanye inshuro ebyiri, adashidikanya ko bizatuma abandi bakinnyi ari we bazaba bahanze amaso nku buryo bazajya bamucungira hafi, ariko ngo ibyo ntibimwambura amahirwe yo kuba yayitwara nk’uko byamugendekeye mu 2014 ndetse na 2016.

Ati “N’iya mbere nayitwaye nzi ko bitakunda, ndetse ntwara n’iya kabiri na bwo benshi bibaza niba nayitwara. Ni irushanwa kandi icya mbere ni ukwigirira icyizere, abo bazava hanze bazaba baje kurushanwa n’abandi bakomeye bazaba bahari ariko by’umwihariko Valens (Ndayisenga) bazi ko asanzwe amenyereye gutwara Tour du Rwanda, ukazasanga ari njye bacunga cyane, ariko ikindimo ni ugutsinda, ni yo ntego yanjye, ni cyo gitumye ndi hano muri uyu mwiherero w’imyitozo.”

Abanyamahanga ngo ibyo kwegukana Tour du Rwanda vuba aha babyibagirweAbanyamahanga ngo ibyo kwegukana Tour du Rwanda vuba aha babyibagirwe

Ubwo RuhagoYacu yasuraga aba bakinnyi bari bavuye mu myitozo yo mu muhanda, aho bitoje gusiganwa ku muvuduko uringaniye intera y’ibirometero 135, aho bahagurutse i Musanze berekeza i Rubavu bakagaruka.

Iyo myitozo bo bafataga nk’iyoroheje yakurikiraga indi bitaga ‘indyankurye’ bakoze kuwa gatatu tariki ya mbere Ugushyingo, aho bitoje gusiganwa ahazamuka kandi ku muvuduko wo hejuru, aho Umutoza Starling Magnell yabajyaga imbere kuri moto, akabagenera umuvuduko bazamukiraho.

Kuri uyu wa gatanu bwo baritoza gusiganwa ku ntera y’ibirometero 160, aho bahagurutse i Musanze berekeza i Kigali bakongera bagasubirayo.

Abo bakinnyi 19 bazaba barimo 15 bagize amakipe atatu azaba ahagariye u Rwanda ari yo Ikipe y’igihugu (Team Rwanda), Benediction Club na Les Amis Sportifs, biyongeraho Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakinira Dimension Data for Qhubeka, Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team na Bonaventure Uwizeyimana wa LowestRates.ca yo muri Canada, bari mu mwiherero kuva tariki ya 2 Ukwakira 2017.

Imyitozo ngo imaze kubabamo myinshi ku buryo nta mpungenge zo kutitwara neza muri Tour du Rwanda bafiteImyitozo ngo imaze kubabamo myinshi ku buryo nta mpungenge zo kutitwara neza muri Tour du Rwanda bafite

Umwiherero barimo i Musanze uzasozwa kuwa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, aho bazahita baza i Kigali bakaharuhukira kuwa gatandatu tariki ya 11 bitegura gutangira ‘Prologue’, agace kabanziriza Tour du Rwanda, aho bakina basiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe (ITT).

Urutonde rw’amakipe azitabira

Amakipe yo mu Rwanda :

• Ikipe y’igihugu y’u RWANDA
• Club BENEDICTION de RUBAVU
• Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• Ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice (ILES MAURICE)
• Ikipe y’igihugu ya ETHIOPIE
• Ikipe y’igihugu ya ERYTHREE
• Ikipe y’igihugu ya MAROC
• Ikipe y’igihugu ya ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)

Andi makipe asanzwe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Amafoto y’Ikipe y’u Rwanda mu myitozo:

Mugisha Samuel uzakinira Dimention Data yarimo asoza imyitozo hamwe na Hakiruwizeye Samuel na bagenzi baboMugisha Samuel uzakinira Dimention Data yarimo asoza imyitozo hamwe na Hakiruwizeye Samuel na bagenzi babo

Ikipe y'u Rwanda yitoza gukina, nimugoroba igahabwa amasomo y'Icyongereza mu rwego rwo kubafasha kurushaho kujijuka mu buryo byabafasha mu gihe bakiri abakinnyi na nyuma yahoIkipe y’u Rwanda yitoza gukina, nimugoroba igahabwa amasomo y’Icyongereza mu rwego rwo kubafasha kurushaho kujijuka mu buryo byabafasha mu gihe bakiri abakinnyi na nyuma yaho

N'ubwo bazaba bakina mu makipe atandukanye ariko ngo 'u Rwanda ruzahora ari ikipe itsinda muri Tour du Rwanda'N’ubwo bazaba bakina mu makipe atandukanye ariko ngo ’u Rwanda ruzahora ari ikipe itsinda muri Tour du Rwanda’

Mugisha Samuel ngo uyu mwaka intego ni ukwegukana 'Etapes' imwe cyangwa nyinshi bikiyongera ku bigwi bye nk'uwabaye uwa mbere mu guterera (Meilleur Grimpeur) muri Tour du Rwanda 2016Mugisha Samuel ngo uyu mwaka intego ni ukwegukana ’Etapes’ imwe cyangwa nyinshi bikiyongera ku bigwi bye nk’uwabaye uwa mbere mu guterera (Meilleur Grimpeur) muri Tour du Rwanda 2016

Iyo bakiva mu myitozo, ababishinzwe bahita boza neza amagare akabikwa mu buryo bwa bugeneweIyo bakiva mu myitozo, ababishinzwe bahita boza neza amagare akabikwa mu buryo bwa bugenewe

Nyuma yo gukaraba bahita bajya gufata ifunguro rya ku manywaNyuma yo gukaraba bahita bajya gufata ifunguro rya ku manywa

Ndayisenga Valens ku meza na bagenzi be, mbere yo kuruhuka bitegura kujya kwiga IcyongerezaNdayisenga Valens ku meza na bagenzi be, mbere yo kuruhuka bitegura kujya kwiga Icyongereza

Batozwa gukina, bakigishwa indimi, bakanatozwa ikinyabupfura. Umaze kurya ahita yiyogereza isahani yaririyeho, akayibika ahabugeneweBatozwa gukina, bakigishwa indimi, bakanatozwa ikinyabupfura. Umaze kurya ahita yiyogereza isahani yaririyeho, akayibika ahabugenewe

Andi mafoto menshi y’ikipe y’u Rwanda mu myitozo i Musanze, mukande hano

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru