RUHAGOYACU.com

Ingabire warokotse impanuka yari itumye ahagarika umukino w’amagare yashimiye abamufashije kwivuza

Ingabire Beathe, umukinnyi wa mbere mu bakobwa mu Rwanda mu mukino w’amagare yashimiye abitanze bakamufasha ngo yivuze nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yari igiye gutuma acika intege ku buryo yumvaga yahagarika burundu gukina.

Nyuma yo kongera kugaruka ku isonga mu irushanwa ‘Central Challenge’, agace ka Rwanda Cycling Cup, Ingabire yatangaje ko n’ubwo yabaye uwa mbere atarakira neza, ariko ko ari hafi gukira, aboneraho gushimira abitanze bagakusanya amafaranga ngo avurwe neza yongere akine.

Ingabire yagize ati “Ndishimye cyane kuko nari maze igihe ndwaye, ariko kuba nongeye kugaruka mu murongo ni ibyo kwishimira […] Ntabwo ndakira neza ariko kuko uyu ari umwuga wanjye ngomba gukomeza gukora, ariko ndabanza nanashimire abantu bose bamfashije ngo mvurwe barimo n’abanyamakuru bamwe muri mwe, ndabashimiye cyane ku gikorwa cy’urukundo mwankoreye mukanyitangira kugirango mashe kwivuza, ndizera ko mu minsi iri imbere mba meze neza nta kibazo.”

Ingabire yari yasenutse cyane mu maso n'ahandi ku mubiriIngabire yari yasenutse cyane mu maso n’ahandi ku mubiri

Yakomeje avuga ko ibitarakira ari ibikomere by’imbere mu nkovu ndetse n’iryinyo ryari ryaracikiye mu mizi rikaba ari ryo ririmo gukira mbere y’uko bamushyiriramo irisimbura iryakutse, akaba yizeye ko byose bizaba byararangiye ubwo azaba agaruka mu isiganwa kuwa 23 Nzeri uyu mwaka.

Ingabire Beatha yakoze impanuka ikomeye kuwa 6 Nyakanga uyu mwaka, ubwo yari mu myitozo akaza kubangamirwa n’imodoka zabisikanaga zikamusatira, bikarangira aguye mu muferege maze agahita akuka iryinyo irindi rigacikira mu mizi, ndetse akanakomereka mu maso.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Rwamagana ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, aho yavurirwaga akoresheje Mutuelle de Sante.

Nyuma yo kuvurwa ibikomere byaje kugaragara ko ibibazo bikomeye yagize bishobora kutavurwa neza hifashishijwe Mutuelle de Sante, maze bamwe mu bakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare bahita biyemeza guterateranya amafaranga akenewe ngo bamufashe.

Ingabire yongeye kuba uwa mbere nyuma y'amezi abiri yari amaze arwayeIngabire yongeye kuba uwa mbere nyuma y’amezi abiri yari amaze arwaye

Niyonshuti Adrien, Mugisha Samuel, Areruya Joseph, Valens Ndayisenga, Rene Jean Paul Ukiniwabo n’abandi bakinnyi bahise bafata iya mbere, hamwe n’abandi banyamakuru bakunda umukino w’amagare n’abandi bahoze bawukina cyangwa bawukoramo, bakusanya Amafaranga y’u Rwanda asaga 500.000, Ingabire atangira guhabwa ubuvuzi bwisumbuye ku bwo yari yahawe.

Agitangira kuvurwa, yitabiriye Isiganwa ryitiriwe umuco (Race for Culture), ryaturukaga i Gatuna risorezwa i Nyanza, yegukana umwanya wa kabiri asizwe na Nirere Xaverine ho iminota isaga itatu, none ubu yongeye gusubira umwanay we wa mbere muri Central Challenge, binamusubiza ku mwanya wa mbere muri Rwanda Cycling Cup.

Ingabire Beatha bibaye nta gihindutse ni we uzahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi izabera muri Norvege muri uku kwezi, ariko bitaba ibyo akaba ari we uzakomeza kuyobora ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori irimo gutegurirwa amarushanwa mpuzamahanga arimo na shampiyona nyafurika iteganyijwe kubera mu Rwanda mu mwaka utaha.

Ingabire ngo intego ye ni umwanya mwiza u Rwanda rutigeze rugira muri shampiyona y'Isi cyangwa umudali muri shampiyona nyafurikaIngabire ngo intego ye ni umwanya mwiza u Rwanda rutigeze rugira muri shampiyona y’Isi cyangwa umudali muri shampiyona nyafurika

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru