RUHAGOYACU.com

Ingabire yashyiriwemo amenyo nyuma y’impanuka yari itumye ahagarika umukino w’amagare

Ingabire Beatha usanzwe ari we wa mbere mu mukino w’amagare mu Rwanda yamaze gushyirirwamo andi menyo nyuma yo kuyakuka mu mpanuka yarokotse, yari igiye gutuma ahagarika gukina umukino w’amagare.

Igitondo cy’itariki ya 6 Nyakanga uyu mwaka gishobora kuba gikwiye gusibangana mu mateka ya Ingabire Beatha n’ubwo bigoye kubyibagirwa, kuko gishobora kuba ari cyo kibi cyane yagize kuva yamenya ubwenge nk’uko abyivugira.

Ibyo abikomora ku kuba yarabyutse nk’ibisanzwe akitegura kujya mu myitozo, agafata umuhanda na bagenzi be banyonga bitoza gukina nk’uko bakina mu marushanwa, ariko ageze i Kiziguro bihinduka ibindi, ndetse bamwe batangira kugwa mu gahinda ubwo babonaga umwana w’umukobwa ukina umukino w’igare aryamye mu muferege ndetse arimo kuva amaraso menshi mu kanwa.

Ingabire Beatha yari yakomeretse cyane mu masoIngabire Beatha yari yakomeretse cyane mu maso

Icyo gihe hari nyuma y’impanuka yari akoze, ubwo yari ageze ahamanuka buke, imodoka nini zikururana imwe ica ku yindi bituma zuzura umuhanda, maze Ingabire Beatha wari ku igare akurikiye abahungu bari barimo kwitozanya, abura inzira, maze ipine y’igare igwa mu kinogo maze kubera umuvuduko yitura mu muferege.

Yahise ata ubwenge, yongera gukanguka aryamye mu bitari bya Rwamagana, aho nyuma yaje kubwirwa ko yagejejwe n’abaturage b’abagiraneza bari bari aho impanuka yabereye, mu gihe abatoza n’abandi bari kumwe na we bagarukaga inyuma basanga abo bantu bamaze kumujyana.

Kuwa 11 Nyakanga, RuhagoYacu yamusuye aho yari arwariye iwabo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, adutangariza ko arimo koroherwa ariko ko atazi neza igihe azagarukira gukina, adutekerereza ibyo yibuka ku byamubayeho, anatugaragariza impungenge yari afitiye ejo hazaza he.

Nyuma y’inkuru RuhagoYacu yari yatangaje, abakunzi b’umukino w’amagare barisuganyije bateranya inkunga yo gufasha uyu mwari kwivuza ngo arebe ko ubusembwa bwasibangana agasubirana uburanga nk’ubwo yahoranye.

Akimara kuvurwa ibyiciro bibiri bya mbere yashoboye kwegukana Central Challenge muri Rwanda Cycling CupAkimara kuvurwa ibyiciro bibiri bya mbere yashoboye kwegukana Central Challenge muri Rwanda Cycling Cup

Uyu mukinnyi yavuwe mu byiciro bitatu, aho icya mbere cyari gukurirwamo iryinyo ryari ryacitsemo kabiri, hakurikiraho kumuvura irindi ryari ryacikiye mu mizi, haza icyiciro cya gatatu cyo kumushyiriramo iryinyo risimbura iryavuyemo, ari na byo byasojwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira.

Ingabire Beatha yashimiye buri wese wagize uruhare mu ivurwa rye, cyane cyane ivuriro ry’amenyo ryitwa Gentle Dental Clinic riri ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, ryamuvuriye ubuntu mu byiciro bibiri bya nyuma byose, ndetse n’abanyamakuru, abakinnyi n’abandi bakunzi b’umukino w’igare bitanze ngo avurwe.

Ati “Ndabanza nshimire abantu bose bamfashije ngo mvurwe barimo n’abanyamakuru bamwe muri mwe, ndabashimiye cyane ku gikorwa cy’urukundo mwankoreye mukanyitangira kugirango mbashe kwivuza, ndizera ko mu minsi iri imbere mba meze neza nta kibazo.”

Ingabire Beatha ubu ni we nomero ya mbere mu gusiganwa ku magare mu bari n’abategarugori mu Rwanda nyuma y’aho yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2016 akacyisubiza mu 2017, akaba akirimo guhatanira kongera kwegukana Rwanda Cycling Cup n’ubwo mu gihe yari arwaye abandi baraboneyeho kumwanikira.

Izindi nkuru mwasoma: Ingabire wa mbere mu Rwanda yarokotse impanuka yari itumye ahagarika umukino w’amagare

Ingabire warokotse impanuka yari itumye ahagarika umukino w’amagare yashimiye abamufashije kwivuza

Ingabire Beatha ngo ubu intumbero ni Umudali muri Shampiyona ya Afurika mu 2018Ingabire Beatha ngo ubu intumbero ni Umudali muri Shampiyona ya Afurika mu 2018

Ni we wegukanye shampiyona y'u Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa mu muhanda (Road Race)Ni we wegukanye shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa mu muhanda (Road Race)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 6-10-2017 saa 09:01'

    imana ikurinde we are together you never walk alone

  2. patrick

    Kuya 6-10-2017 saa 08:54'

    courage mushiki wacu zamura ibendera no hanze rihagere baboneko na kobwa bashoboye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru