RUHAGOYACU.com

Isiganwa ryasubitswe nyuma y’aho abakinnyi na Polisi bayobye muri ‘Tour de Côte d’Ivoire’

Umunsi wa kabiri w’isiganwa ryitiriwe Ubwiyunge ryo kuzenguruka Côte d’Ivoire (Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation) ryasubitswe ndetse uyu munsi ukurwa ku ngengabihe y’iryo rushanwa nyuma y’aho Polisi iyobye bigatuma n’abasiganwa bayoba.

Guhera ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare iri muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye irushanwa ryo ku rwego rwa 2.2 ryitiriwe Ubwiyunge bw’icyo gihugu.

N’ubwo ryari risanzwe ari irushanwa rikomeye uhereye ku myanya Abanyarwanda bagiye begukana ndetse n’amakipe aba yaryitabiriye, uyu mwaka imitegurire ishobora kuba itarakozwe uko bikwiye.

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri Tour de Côte d'Ivoire yahagurutse kuwa gatanu w'icyumweru gishizeIkipe ihagarariye u Rwanda muri Tour de Côte d’Ivoire yahagurutse kuwa gatanu w’icyumweru gishize

Ibi bigaragazwa na bimwe mu bidasanzwe mu marushanwa mpuzamahanga byabayeho, aho amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko byarinze bigeza ku isaha yo gutangira isiganwa (2:00pm) abakinnyi batarabona ibyo kurya bitewe n’uko ababatekera batinze.

Nyuma yo kubona ko ifunguro rya ku manywa ritakibonetse, ababishoboye bagiye gutangira isiganwa ry’umunsi wa kabiri, ariko bigeze hagati Polisi yari ibari imbere irayoba, bituma n’abakinnyi bayoba, biviramo ko isiganwa ry’uyu munsi ryose riseswa.

Isiganwa ryasheshwe ryari ryahagurukiye ahitwa Bouaké ryerekeza i Dabakala ku ntera y’ibirometero 145. Ku munsi wa gatatu bwo bazakina basiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (ITT), aho bazaturuka ahitwa Languibonou berekeza i Sakassou ku ntera y’ibirometero 25.

Mu irushanwa nk'iri ry'umwaka ushize Ruhumuriza Abraham yaje ku mwanya wa 10, ikipe y'u Rwanda iba iya gatatuMu irushanwa nk’iri ry’umwaka ushize Ruhumuriza Abraham yaje ku mwanya wa 10, ikipe y’u Rwanda iba iya gatatu

Ikipe y’u Rwanda muri ‘Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation’ igizwe n’abakinnyi batanu, ari bo Tuyishimire Ephrem, Hakiruwizeye Samuel, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascene iyi ikaba imwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018.

Iryo rushanwa ry’iminsi indwi ryatangiye kuwa 10 rikazasozwa kuwa 16 Nzeri 2017, rikaba ari rimwe mu marushanwa akomeye yari yitezweho gufasha ikipe y’u Rwanda kurushaho kwitegura neza Tour du Rwanda 2017.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru