RUHAGOYACU.com

Kwegukana Tour du Rwanda 2017, inzozi za Areruya Joseph

Areruya Joseph, umwe mu banyarwanda babiri bakina umukino w’amagare nk’ababigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yatangaje ko Tour du Rwanda 2017 ari inzozi ze, ndetse ngo imyiteguro yo kuzikabya ayimazemo icyumweru.

Hasigaye iminsi 36 ngo habe ibirori byari bimaze umwaka byitegurwa, ndetse umuntu atabura no guhamya ashize amanga ko ari byo birori by’umwaka muri siporo y’u Rwanda, Tour du Rwanda 2017 igomba kuba kuva kuwa 12 kugeza kuwa 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Ibihangange muri Afurika utitabiriye Tour du Rwanda aba yumva yacikanywe, n’aho uyitabiriye agataha amara masa cyangwa ntabashe kuyegukana, ataha akubita agatoki ku kandi, ari na ho haturuka kuba uko umwaka ushira undi ugataha, iri rushanwa rigenda rirushaho gukomerera abarikina, dore ko riri no ku rwego rwa 2.2 ku rutonde rw’amarushanwa rukorwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI).

Areruya Joseph ni umwe mu bitezwe muri Tour du Rwanda 2017 kubera ibigwi afite mu ruhando mpuzamahanga mu 2017Areruya Joseph ni umwe mu bitezwe muri Tour du Rwanda 2017 kubera ibigwi afite mu ruhando mpuzamahanga mu 2017

Iki ni na cyo Areruya Joseph wegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda iheruka yakomojeho ubwo yaganiraga na The New Times kuri telefoni yibereye mu Butaliyani, aho ikipe akinamo isanzwe iba ikanahakorera imyitozo.

Areruya Joseph wahoze akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana mbere yo kwerekeza muri Dimension Data for Qhubeka yatangaje ko kwegukana Tour du Rwanda ari inzozi ze, ndetse ngo yatangiye kwitegura byihariye kuko azi neza ko itwara umugabo igasiba undi.

Ati “Tour du Rwanda igenda ikura kandi irushaho gukomera umwaka ku wundi, kuyegukana rero ntibiba byoroshye, birakomeye cyane. Ku giti cyanjye natangiye imyitozo muri iki cyumweru, murabyumva neza ko kuyegukana ari zo nzozi zanjye, nzagerageza kuzikabya uyu mwaka.”

Uyu musore urimo kwizihiza imyaka 21 amaze avutse, yatangiye kwigaragaza cyane muri Tour du Rwanda ya 2015 ubwo yabashaga kwegukana umwanya wa kabiri inyuma ya Nsengimana Jean Bosco wari wayegukanye, aza no ku wa 4 mu 2016.

Areruya Joseph azi neza ibisabwa ngo umukinnyi yegukane Tour du Rwanda kuko yagiye yegukanamo uduce (Etapes)Areruya Joseph azi neza ibisabwa ngo umukinnyi yegukane Tour du Rwanda kuko yagiye yegukanamo uduce (Etapes)

Muri Kamena 2016, Areruya yatunguye abakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare ku Isi, ubwo yegukanaga agace ka gatanu (Etape 5) muri Giro d’Italia 2017 y’abatarengeje imyaka 23.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaba irimo amakipe atandatu mashya ari yo Dukla Banska Bystrica (Slovakia), Interpro Cycling Academy, Team Illuminate, Kenya Riders Safaricom, Mauritius na Tirol Cycling Team ikinamo undi munyarwanda Valens Ndayisenga.

Urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda

Amakipe y’ibihugu:

1. Rwanda
1. Mauritius
2. Ethiopia
3. Eritrea
4. Morocco
5. Algeria

Amakipe akina amarushanwa mpuzamahanga ya UCI

1. Dimension Data For Qhubeka (South-Africa)
2. Tirol Cycling Team (Austria)
3. Team Bike Aid (Germany)
4. Team Illuminate (USA)
5. Dukla Banska Bystrica (Slovakia)
6. Interpro Cycling Academy (Japan)

Andi makipe

1. Club Benediction de Rubavu (Rwanda)
2. Club Les Amis Sportifs de Rwamagana (Rwanda)
3. Team Lowestrates.com (Canada)
4. Team Haute-Savoie/Auvergne (France)
5. Team Kenya Riders Safaricom (Kenya)

Areruya Joseph arashaka kujya mu ruhando rw'abanyacyubahiro begukanye Tour du Rwanda mu mateka yayoAreruya Joseph arashaka kujya mu ruhando rw’abanyacyubahiro begukanye Tour du Rwanda mu mateka yayo

Areruya Joseph yitabiriye Tour du Rwanda akinira Les Amis Sportifs yegukana umwanya wa 4Areruya Joseph yitabiriye Tour du Rwanda akinira Les Amis Sportifs yegukana umwanya wa 4

Ndayisenga Valens umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro 2 na we ahanzwe amasoNdayisenga Valens umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro 2 na we ahanzwe amaso

Nsengimana Jean Bosco na we arashaka kugera ikirenge mu cya Valens Ndayisenga, akegukana Tour du Rwanda ubugira kabiriNsengimana Jean Bosco na we arashaka kugera ikirenge mu cya Valens Ndayisenga, akegukana Tour du Rwanda ubugira kabiri

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru