RUHAGOYACU.com

Kwizera yanikiye Ahorukomeye na Bosco mu isiganwa ryateguwe na Itel

Kwizera Janvier w’imyaka 20, yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryateguwe na Itel Mobile mu rwego rwo gushaka impano z’abana b’abanyarwanda muri uyu mukino, mu karere ka Gisagara na Huye.

Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri, ryegukanwe na Kwizera Janvier wakoresheje iminota 10 n’amasegonda atanu kuva i Save kugera mu mujyi wa Huye, aho yasize abarimo Ahorukomeye Jean Pierre wabaye uwa kabiri, akoresheje iminota 11 na Uwihoreye Jean Bosco wabaye uwa gatatu nyuma yo gukoresha iminota 13 n’amasegonda 8.

Ahorukomeye Jean Pierre yegukanye Tour de Gisagara mu 2016 mu gihe Uwihoreye Jean Bosco ari we wegukanye Tour de Gisagara y’uyu mwaka.

Iri siganwa ryitabiriwe na 24 barimo abamenyerewe mu majyepfoIri siganwa ryitabiriwe na 24 barimo abamenyerewe mu majyepfo
Ni isiganwa ryateguwe na Itel MobileNi isiganwa ryateguwe na Itel Mobile

"Mbyakiriye neza kuba ntsinze, bijyanye no kuba numvaga ko bashaka kutuzamura. Bagenzi banjye nabarushije kunyonga igare, nkaba nazamuka ahari ho hose ntavuyeho."

Iri siganwa rikaba ryitabiriwe n’abagera kuri 24 bavuye mu makoperative abiri akorera muri utu turere mu gihe 21 ari bo babashije gusoza isiganwa.

Ku ruhande rwa Itel Mobile, Ndagijimana Eric yatangaje ko iri siganwa bariteguye mu rwego rwo kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato muri uyu mukino ukunzwe mu Rwanda, ndetse bazakomereza no mu tundi turere.

"Ni irushanwa twateguye kugira ngo tugaragaze impano abana bafite, tunamurika telefoni nshya ya P51. Itel yaraje tuvugana n’amakoperative, tubona abagera kuri 24 biteguye gusiganwa, harimo abana, tuva i Save tugera mu mujyi wa Huye, ubona ko ari irushanwa ryagenze neza cyane kandi bagaragaje ishyaka."

Abasiganwa bavuye i Save ku Kiliziya, basoreza i Huye mu mujyiAbasiganwa bavuye i Save ku Kiliziya, basoreza i Huye mu mujyi

"Hari abantu benshi bafite impano babuze uko bazigaragaza. Nka Itel rero dusanga amagare ari umukino mwiza, hari abantu benshi baba bafite impano, ariko bari mu byaro, badashobora kubona uko bazigaragaza, babuze umuntu ubasha, ni muri urwo rwego Itel yiyemeje gufasha abo bantu bakerekana impano bafite."

"Ubu turi i Huye, ariko muri iyi minsi ni i Rusizi turajyayo, na bo tubategurire."

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru