RUHAGOYACU.com

La Tropicale Amissa Bongo: Umunyarwanda ararushwa n’uwa mbere amasegonda 14

Uwizeyimana Bonaventure ari ku mwanya wa 16 akarushwa n’uwa mbere amasegonda 14 nyuma y’agace ka kabiri (Etape 2) muri La Tropicale Amissa Bongo 2018, irushanwa rikomeye rikomeje gukinirwa muri Gabon.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018 ni bwo hakinwe agace ka kabiri k’irushanwa ryo gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo 2018, iri rikaba ari ryo rikomeye kurusha andi abera muri Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Bitegura guhaguruka, aha hanatangirwa amabwiriza ari bugenge isiganwaBitegura guhaguruka, aha hanatangirwa amabwiriza ari bugenge isiganwa

Aka gace ka kabiri bakinnye bahagurutse ahitwa Ndendé bagasoreza i Fougamou ku ntera y’ibirometero 173, maze Breton Jones, Umunya Australia ukinira Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa abatanga ku murongo, aho iyo ntera yayinyonze mu 3h03’25” n’iby’ijana 11, akurikirwa n’Umutaliyani Pacioni Luca amusizeho iby’ijana 6 gusa.

Muri aka gace ka kabiri, Bonaventure Uwizeyimana ni we waje mbere mu Banyarwanda, aho yaje ku mwanya wa 21 akoresheje, 3h03’25” bivuze ko yasoreje mu gikundi cy’imbere cyagereye ku murongo rimwe n’ubwo bamwe bagenda barutanwa ku by’ijana by’amasegonda.

Munyaneza Didier ni we wahageze ari uwa kabiri mu banyarwanda, akaba yaje ku mwanya wa 39 na we akaba yahageze muri icyo gikundi cya mbere.

Ruberwa Jean yakunze kujya agerageza kubacika bakamugarura, cyangwa hagira ugerageza na we akihuta akamugaruraRuberwa Jean yakunze kujya agerageza kubacika bakamugarura, cyangwa hagira ugerageza na we akihuta akamugarura

Nyuma y’aka gace ka kabiri, Bonaventure Uwizeyimana ni uwa 16 ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha 7h45’17”, akaba arushwa amasegonda 14 na Carstensen Lucas wa Bike Aid, ibyo bihe bikaba ari na byo arusha Munyaneza Didier wa 31, mu gihe Areruya Joseph we aza ku mwanya wa 38, akaba arushwa n’uwa mbere amasegonda 16.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama baraba bakina agace ka gatatu (Etape 3), aho bazahaguruka i Fougamou bagasoreza i Lambaréné ku ntera y’ibirometero 114, aka kakaba ari na ko gace kagufi kurusha utundi twose tugize iri rushanwa uko ari turindwi, mu gihe akarekare ari ako bazakina kuwa kane kareshya n’ibirometero 182.
La Tropicale Amissa Bongo yitabirwa n'amwe mu makipe y'ababigize umwuga anakina Tour de FranceLa Tropicale Amissa Bongo yitabirwa n’amwe mu makipe y’ababigize umwuga anakina Tour de France
Abafana ho ni gutya baba bamezeAbafana ho ni gutya baba bameze
Iri rushanwa rizabona irindi bingana rizajya rikinirwa mu rwanda guhera umwaka utahaIri rushanwa rizabona irindi bingana rizajya rikinirwa mu rwanda guhera umwaka utaha
Carstensen Lucas wa Bike Aid yegukanye agace ka mbere none ni we uyoboye urutonde rusangeCarstensen Lucas wa Bike Aid yegukanye agace ka mbere none ni we uyoboye urutonde rusange

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 17-01-2018 saa 09:46'

    nibyiza bakomereze aho

  2. -####-

    Kuya 16-01-2018 saa 18:51'

    abanyarwanda courrage ni bakomeze bahatane tubifurije itsinzi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru