RUHAGOYACU.com

Lilian Calmejane yegukanye agace ku nshuro ya mbere yitabiriye Tour de France

Umufaransa Lilian Calmejane ukinira ikipe ya Direct Energie yegukanye agace ka munani (Etape 8) ku nshuro ye ya mbere yitabira Tour de France, mu gihe we n’abandi bagikomeje guhatanira kwambura Chris Froome umwambaro w’umuhondo.

Uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nyakanga wari umunsi wa 8 wa Tour de France 2017, aho bahagurutse ahitwa Dole berekeza ahitwa Station de Rousses ku ntera y’ibirometero 187.5, aka gace kakaba kari kitezweho kuzana impinduka mu rutonde rusange rw’’iri rushanwa kubera ko gateye mu buryo butandukanye n’utundi turindwi twakabanjirije, dore ko ari bwo batangiye kuzamuka imisozi.

Lilian Calmejane yahatanye kuva isiganwa rigitangira arinda asoza n'ubwo hari aho yageze ibinya bikamufataLilian Calmejane yahatanye kuva isiganwa rigitangira arinda asoza n’ubwo hari aho yageze ibinya bikamufata

Lilian Calmejane w’imyaka 24 akaba ari na bwo bwa mbere aje muri Tour de France yaje ku mwanya wa mbere asize Umudage Robert Gesink amasegonda 37, akarusha Guillaume Martin n’abandi benshi barimo na Chris Froome amasegonda 50.

Icyakora n’ubwo Lilian Calmejane yasize Chris Froome ayo masegonda yose, ntibimukura ku ntebe y’icyubahiro acyicayeho kugeza ubu nk’uwa mbere ku rutonde rusange muri Tour de France.

Lilian Calmejane asubiyemo amateka yakozwe na Thibaut Pinot mu 2012, aho na we yegukanye agace muri Tour de France ari bwo bwa mbere ayitabiriye, akaba yahise yambura Fabio Aru ibigwi byo kuba uhiga abandi mu kuzamuka muri iri rushanwa.

Tour de France 2017 irakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga, hakinwa agace ka cyenda (Etape 9), aho bazahagurukira i ‎Nantua berekeza i ‎Chambéry ku ntera y’ibirometero 181,5.

Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka 8Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka 8

Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusangeUko abakinnyi 10 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusange

Amakipe 10 ya mbere kugeza ku munsi wa 8 wa Tour de France 2017Amakipe 10 ya mbere kugeza ku munsi wa 8 wa Tour de France 2017

Marcel Kittel ni we wegukanye agace ka karindwi n'aka munani ndetse n'aka kabiriMarcel Kittel ni we wegukanye agace ka karindwi n’aka munani ndetse n’aka kabiri

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru