RUHAGOYACU.com

Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace kabanziriza utundi muri Tour du Rwanda 2017

Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yongeye gukora ibyo yakoze mu mwaka wa 2015, yegukana agace kabanziriza utundi twa Tour du Rwanda 2017, abikora aciye agahigo ko gukoreshaa ibihe bito bya 03’ 46’’06’’’.

Ni agace kangana n’ibirometero 3 na metero 300 kahagurutse kuri stade Amahoro imbere ya MINISPOC, bagaca kuri Komite olimpike bagasohoka basa n’abazamuka Kimironko, bagahita bakatira kuri station Engen, bagaruka Police kuri contrôle maze bagasoreza ku marembo ya Stade Amahoro.

Uko bakurikiranye muri Prologue yo kuri iki cyumweruUko bakurikiranye muri Prologue yo kuri iki cyumweru

Ikipe ya Haute Savoie yo mu Bufaransa iriteguyeIkipe ya Haute Savoie yo mu Bufaransa iriteguye
Benediction Club y'i Rubavu yiteguye kwiyereka abanyarwandaBenediction Club y’i Rubavu yiteguye kwiyereka abanyarwanda
Perezida wa Ferwacy Aimable Bayingana ni we ugiye gutangiza ProloguePerezida wa Ferwacy Aimable Bayingana ni we ugiye gutangiza Prologue
Abafana bazindutse gushyigikira ikipe y'igihuguAbafana bazindutse gushyigikira ikipe y’igihugu

Rugg Timothy wakiniraga ikipe ya LowestRate.ca ni we waru wegukanye aka gace mu mwaka ushize,gusa Nsengimana Jean Bosco ni we ufite agahigo ko kwegukana aka gace ku muvuduko udasanzwe wa km 54 ku isaha.

Le Court de Bilot Olivier w’ikipe y’igihugu y’Ibirwa bya Maurice ni we uri bubimburire abandi kugenda ku i saa 11 :00, na ho ri Ndayisenga Valens wa Tirol wegukanye Tour du Rwanda iheruka ahaguruka bwanyuma.

Uko isiganwa ryagenze:

Rugg Timothy ni we wegukanye ka gace umwaka ushize, uyu mwaka ntabwo yajeRugg Timothy ni we wegukanye ka gace umwaka ushize, uyu mwaka ntabwo yaje
Uko bagiye gukurikiranaUko bagiye gukurikirana
RuhagoYacu iriteguyeRuhagoYacu iriteguye

11:04’ Umukinnyi wa mbere akaba ageze hano Le Court de Bilot Olivier w’Ibirwa bya Maurice
11:06: Umunyarwanda wa mbere arahageze,Mfitumukiza Jean Claude wa Les Amis Sportifs

Uko bakurikirana kugeza ubu nyuma yaho 12 bamaze gukina

Kugeza ubu hamaze gukina abakinnyi 17 barimo abanyarwanda bane. Le Court de Bilot Olivier ni we ukiza imbere aho umunyarwnda uza hafi ari Ukiniwabo Rene wa Team Rwanda.

Ikigaragara ni uko biri buze kugorana ko uyu musore ukomoka mu birwa ari buze kurushwa kuko yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 58. Uwari wegukanye aka gace umwaka ushize yari yakoresheje iminota 4 n’ibyijana 30

Nkuko ubibona ku isaha yawe, abakinnyi 26 ni bo bamaze gukina aho batanu ba mbere ari

1. Le Court de Bilot- Illes Maurices 03’:58":02
2. Sawa Keng- Illes Maurices 04’:00
3. Ukiniwbo Rene- Rwanda National Team 04’ 04" 56"’
4’ Kipkombei Salim- Bike Aid 04’:06" 24’’’
5.Lagab Azzedine- Algeria 04’ 07’’63’’’

Ibintu bimaze guhinduka hano kuri stade Amahoro, umunyarwanda Uwizeye Jean Claude uri gukinira ikipe y’igihgu y’u Rwanda ni we uri kuza imbere nyuma yaho abagera kuri 38 bamaze gukina. Claude yakoresheje 03:57’’

Uko bakurikirana nyuma yaho abakinnyi 38 bamaze gusoza:

  1. Uwizeyimana Jean Claude Rwanda National Team 03:57’’
  2. Le Court de Bilot- Illes Maurices 03’:58":02
  3. Sawa Keng- Illes Maurices 04’:00
  4. Ukiniwbo Rene- Rwanda National Team 04’ 04" 56"’
  5. Kipkombei Salim- Bike Aid 04’:06" 24’

Icyo twabibutsa cyo ni uko inyuma hakiri abakinnyi bakomeye basanzwe bemerwa muri iki cyiciro barimo Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens b’abanyarwanda De Bod Stefana wa Dimension Data, na

Aha i Remera ibintu bikomeje guhinduka ku rutonde rw’uko bakurikirana, kuko nyuma y’abakinnyi 42 abanyarwanda ari bo baza imbere ku rutonde barangajwe imbere na Byukusenge Patrick w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

  1. Byuksenge Patrick Rwanda National Team 03’56’’97’’’
  2. Mugisha Samuel Dimension Data 03’57’’13’’’
  3. McPhaden Cameron Lowestrate.ca 03’57’’62
  4. Uwizeye Jean Claude Rwanda National Team 03’57’’62’’’
  5. Cully Jean Andrej 03’57’’ 98’’’

Avila Edwin wa Illuminate ntabwo yahiriwe n'uyu munsiAvila Edwin wa Illuminate ntabwo yahiriwe n’uyu munsi
Knapp Daniel wa Tirol ya Valens yakoze ibishobokaKnapp Daniel wa Tirol ya Valens yakoze ibishoboka
Mugisha Samuel wa Dimension Data ari mu ba mbere kuri ubuMugisha Samuel wa Dimension Data ari mu ba mbere kuri ubu
Karikuki John wa Kenya na we yagerageje..Karikuki John wa Kenya na we yagerageje..
Cusson Jules wa Lowestrate.caCusson Jules wa Lowestrate.ca
Uwingeneye Jimmy wa Les Amis Sportifs Uwingeneye Jimmy wa Les Amis Sportifs




Nkibivuga, nkibivuga, abasore hano ntabwo boroshye na gato, umukinnyi uza imbere kuri ubu ni De Bod Stefana wa Dimension Data umusore ukoresheje iminota 03 n’amasegonda 53 gusa. Ubanza ntawe uri buze guhigika uyu munyafurika y’epfo wanegukanye shampiyona nyafurika muri iki cyiciro mu batarengeje imyaka 23.

Bidatinze na gato, Nsengimana Jean Boco ahise afata umwanya wa mbere aciye kuri De Bod Stefan wa Dimension Data. Uyu akaba akoresheje 03’ 46’’06’’’

Areruya Joseph wa Dimension Data afashe umwanya wa gatatu.

Ndayisenga Valens ni we wahagurutse bwa nyuma akaba afashe umwanya wa kabiri akoresheje 03’:48’’ 77’’’ bishyira Areruya ku mwanya wa kane.

Nsengimana Jean Bosco akaba anahise akuraho agahigo yari yashyizeho mu mwaka wa 2015 ubwo yari yakoresheje 03’52’’02

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru