RUHAGOYACU.com

LowestRates.ca yageze i Kigali isanga abanyarwanda ari abo gutinywa muri Tour du Rwanda 2017

Cameron McPhaden ni umwe mu bakinnyi ba LowestRates Cycling Team bamaze kugera i Kigali baje gukina Tour du Rwanda 2017, gusa iyi kipe ikazaba ari na ryo rushanwa rya nyuma izaba ikina kuko nyuma yaryo izahita isenyuka.

Aganira na RuhagoYacu ubwo yarimo yitoreza mu Mujyi wa Kigali, Cameron McPhaden w’imyaka 25 yatangaje intego ibazanye muri Tour du Rwanda 2017, avuga imyato iri rushanwa, gusa ngo harimo n’amazina baje bazi neza ko akomeye kandi amenshi ni ay’Abanyarwanda.

Cameron McPhaden na Jules Cusson-Fradet ni bo bakinnyi ba LowestRates Cycling Team bageze i Kigali mbere y'abo bazaba bakinana muri Tour du Rwanda 2017Cameron McPhaden na Jules Cusson-Fradet ni bo bakinnyi ba LowestRates Cycling Team bageze i Kigali mbere y’abo bazaba bakinana muri Tour du Rwanda 2017

Mbere y’uko LowestRates Cycling Team ihaguruka muri Canada iza i Kigali, hatangajwe ko Tour du Rwanda 2017 ari ryo rushanwa rya nyuma iyi kipe ikinnye, kuko Frederick Gates wayishinze asanga kuyifatanya n’akandi kazi akora muri Guverinoma bigeze aho bitagishoboka.

Uwo mukinnyi w’iyo kipe, Cameron McPhaden yahamirije RuhagoYacu ko baje muri Tour du Rwanda 2017 babizi neza ko ari ryo rushanwa rya nyuma bakinnye nk’ikipe yabo, ariko ngo ikibanejeje cyane ni uko bagiye kurikinira mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Ati “Yego, iri ni ryo siganwa rya nyuma dukoze nk’ikipe, twishimiye cyane kuba tugiye kurikorera mu Rwanda.”

Nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa kabiri bahise baca ahitwa kwa Lando babanza kugura bimwe mu bikoresho batitwaje ubwo bavaga muri CanadaNyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri bahise baca ahitwa kwa Lando babanza kugura bimwe mu bikoresho batitwaje ubwo bavaga muri Canada

Yakomeje avuga ko intego ibazanye muri iri rushanwa ari ukwitwara neza, ariko by’umwihariko Cameron McPhaden we ngo aje gufasha mugenzi we kwegukana ‘Etape’ nibura imwe nk’uko byagenze muri Tour du Rwanda 2016.

Ati “Intego yanjye ku giti cyanjye ni ugufasha ikipe yanjye ya Lowest Rates nkayigeza ku mwanya mwiza, ikindi ni ukufasha mugenzi wanjye w’umunyamerika Edward Greene umwe mu bazi kuzamuka cyane muri iri rushanwa, nibura akabasha kwegukana agace kamwe mu tuzakinwa hano ndetse no kuba yaza mu ba mbere.”

Hari abakinnyi bafite igitinyiro kuri we

Cameron McPhaden yatangaje ko hari abakinnyi azi ndetse bafite igitinyiro mu bo bazaba bahanganye muri Tour du Rwanda 2017, kandi abenshi ni abanyarwanda, gusa ngo arabamenyereye kuko hari andi masiganwa bakinanye.

Ati "Hari Valens (Ndayisenga), Bonnaventure Uwizeyimana dukinana ni n’inshuti yanjye, nishimiye kongera kugaruka hano gusiganwa na bo kuko twarushanwe umwaka ushize cyane cyane kuri ‘Etape’ ya Rwamagana hamwe na Adrien Niyonshuti.”

Jules Cusson-Fradet ni umwe mu bo bagenzi be batezeho byinshi muri Tour du RwandaJules Cusson-Fradet ni umwe mu bo bagenzi be batezeho byinshi muri Tour du Rwanda

“Valens ndamuzi cyane muri Dimension Data y’abari munsi y’imyaka 23 ubu akaba akinira Tirol, ndizera ko tuzakora isiganwa ryiza kandi n’abafana bazishima cyane kuri iyi nshuro.”

Yanavuze imyato Tour du Rwanda

Uwo mugabo w’Umunya-Canada afite byinshi bimuri ku mutima amaze kubona muri Tour du Rwanda agiye gukina ku nshuro ya kabiri mu mateka ye, ariko ngo imihanda yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ngo igihe azaba atakibasha kuhagaruka azajya aryama ayirote.

Ati “Ni imihanda myiza cyane, umwaka ushize twasiganiwe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ni ahantu heza ho gutwarira igare, imihanda yaho iraryoshye cyane kunyongeramo igare.”

Imitegurire ni ntamakemwa ibikoresho bihagerera ku gihe, buri wese ku isi aho Tour du Rwanda igeze, amahoteli meza… byose ni nta makemwa."

“Hano hari abafana benshi kandi bakunda amagare mu buryo butangaje ntari nabona ahandi hose ku Isi uretse wenda muri Tour de France. Akenshi aho nacaga abafana barampamagaraga ‘Muzungu Muzungu’ kandi ubona bishimye cyane, nanjye nkabasubiza mbasuhuza nishimye cyane, usanga ari ibintu bidasanzwe kubona abafana bakunda amagare kuri uru rwego.”

Abakinnyi ba LowestRates Cycling Team muri Tour du Rwanda 2017:

1. Cameron McPhaden
2. Jules Cusson-Fradet
3. Brett Wachtendorf
4. Stephen Keeping
5. Edward Greene

Umutoza: Frederick Gates

Mu 2016 ni bwo LowestRates.ca yagize ibihe byiza, aho umukinnyi wayo yegukanye Prologue akabasha kwambara Maillot Jaune nibura umunsi umweMu 2016 ni bwo LowestRates.ca yagize ibihe byiza, aho umukinnyi wayo yegukanye Prologue akabasha kwambara Maillot Jaune nibura umunsi umwe
Abakinnyi babiri ba LowestRates.ca bamaze kugera i Kigali bategereje bagenzi ba bo Abakinnyi babiri ba LowestRates.ca bamaze kugera i Kigali bategereje bagenzi ba bo

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru