RUHAGOYACU.com

Marcel Kittel yiyongereye ibigwi muri Tour de France 2017

Umudage Marcel Kittel yiyongere ibigwi muri Tour de France yegukana agace ka karindwi (Etape 7), kakaba aka gatatu muri iri rushanwa n’aka 12 kuri we kuva yakwitabira bwa mbere iri rushanwa mu myaka yashize.

Uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga wari umunsi wa 7 w’irushanwa rikomeye kurusha andi yose ku Isi mu mukino w’amagare, Tour de France’, aho bahagurutse ahasorejwe agace ka gatandatu i Troyes berekeza Nuits-Saint-Georges, ku ntera y’ibirometero 213,5.

Habanje kugenzurwa amafoto n'amashusho ngo hamenyekane uwatsinzeHabanje kugenzurwa amafoto n’amashusho ngo hamenyekane uwatsinze

Byasabye iminota itari mike ngo bimenyekane ko marcel Kittel ari we wegukanye aka gace, kuko habanje no gusuzuma amafoto bitewe n’uko uyu mudage yagereye mu murongo rimwe na Edvald Boasson Hagen.

N’ubwo Kittel yiyongereye ibigwi, ntibyabujije Umwongereza Chris Froome ukinira Sky kugumana umwambaro we w’umuhondo, ndetse ikinyuranyo cy’igihe kiri hagati ye na Thoms Gerraint umukurikiye ku rutonde rusange nticyahindutse, mu gihe Umutaliyani Fabio Aru we aza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Froome ho amasegonda 14.

Kuri uyu wa gatandatu Tour de France irakomeza hakoinwa agace ka munani (Etape 8), aho bazahaguruka ahitwa Dole berekeza ahitwa Station de Rousses,aka gace kakaba gashobora kuzana impinduka mu rutonde rusange.

Marcel Kittel yegukanye agace ka gatatu kuri we muri iri rushanwaMarcel Kittel yegukanye agace ka gatatu kuri we muri iri rushanwa

Iri rushanwa riba riri ku rwego rwo hejuru mu muvudukoIri rushanwa riba riri ku rwego rwo hejuru mu muvuduko

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru