RUHAGOYACU.com

Marcel Kittel yongeye kwiyongerera ibigwi muri Tour de Fance

Umudage Marcel Kittel yiyongere ibigwi muri Tour de France yegukana agace ka cumin a kamwe (Etape 11), kakaba aka gatanu yegukanye muri iri rushanwa n’aka 14 kuri we kuva yakwitabira bwa mbere iri rushanwa mu myaka yashize.

Uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga wari umunsi wa 12 w’irushanwa rikomeye kurusha andi yose ku Isi mu mukino w’amagare, Tour de France’, aho bahagurutse i Eymet berekeza ahitwa Pau, ku ntera y’ibirometero 203,5.

Kittel yabasigiye muri metero 300 za nyumaKittel yabasigiye muri metero 300 za nyuma

Marcel Kittel yahatanze abandi nyuma y’akazi katoroshye yakoze, akabasha gukura imbere ye Maciej Bodnar wari wayoboye iyo ntera hafi ya yose basiganwe ari we uri imbere, ariko akaza kumucaho basigaje metero 300 zonyine.

Kittel yasize Dylan Groenewegen wabaye uwa kabiri na Edvald Boasson Hagen waje ku mwanya wa gatatu, ariko bakaba bari mu kivunge cyari kirimo na Chris froome byatumye ahita anagumana umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange.

Froome ari imbere ho amasegonda 18 Fabio Aru umukurikiye, akarusha Romain Bardet wa gatatu amasegonda 50 mu gihe basigaje iminsi ingana n’iyo bakinnye ngo babone gusoza irushanwa.

Urutonde rw'abakinnyi 10 ba mbere muri Etape 11Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere muri Etape 11

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusangeAbakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange

Marcel Kittel ni ryo zina rishobora kuzaba ribyibushye nyuma y'uzaba yegukanye Tour de France 2017 naba atari weMarcel Kittel ni ryo zina rishobora kuzaba ribyibushye nyuma y’uzaba yegukanye Tour de France 2017 naba atari we

Bamwe numva babyita kunyukira igare..Bamwe numva babyita kunyukira igare..

Aha si buri modoka yapfa kurikurikira ku muvudukoAha si buri modoka yapfa kurikurikira ku muvuduko

Yegukanye umwambaro w'icyatsiYegukanye umwambaro w’icyatsi

Simon Yates yambikwa umwambaro w'umweru nyuma y'agace ka 11Simon Yates yambikwa umwambaro w’umweru nyuma y’agace ka 11

Nta mpanuka zikomeye zabayemo ariko Alberto Contador na mugenzi we baguyeNta mpanuka zikomeye zabayemo ariko Alberto Contador na mugenzi we baguye

Marcel Kittel yegukanye agace ka gatanu mu duce 11 bamaze gukinaMarcel Kittel yegukanye agace ka gatanu mu duce 11 bamaze gukina

Mu mihanda yerekeza Pau ni gutya byari bimezeMu mihanda yerekeza Pau ni gutya byari bimeze

Tour de France ni irushanwa ry'abagabo mu gukina igareTour de France ni irushanwa ry’abagabo mu gukina igare

Froome mu mwambaro w'umuhondo bikigoye kubona uwawumwamburaFroome mu mwambaro w’umuhondo bikigoye kubona uwawumwambura

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru