RUHAGOYACU.com

Metkel Eyob yegukanye agace ka Musanze-Nyamata, Areruya Joseph yisubiza umwambaro w’umuhondo

Umunya-Eritrea ukinira ikipe ya Dimension Data Eyob Metkel ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Musanze kagasoreza i Bugesera mu nzira nshya muri iri siganwa mpuzamhanga.

Ibirometero 120 na metero 500 ni byo byakozwe n’abakinnyi 68 bari basigaye mu isiganwa, aho iyi nzira byari byitezwe ko iri bugaragaze uri bwegukane isiganwa.

Ikipe ya Dimension Data yongeye kwigaragaza muri iyi nzira aho abakinnyi bayo batatu barimo Areruya Joseph, Main Kent na Eyob Metkel bayoboye igice k’iri siganwa binarangira bagejeje ku musozo.

Areruya Joseph na Eyob Metkel bageze ku murongo ari bonyine Areruya Joseph na Eyob Metkel bageze ku murongo ari bonyine

Ubwo abakinnyi binjiraga muri Kigali, Areruya Joseph na Eyob Metkel bayoboye igihe kirekire, ndetse binarangira bageranye ku murongo, aho bakoresheje 2h52’54”.

Ni isiganwa muri rusange twabagejejeho dufatanyije na Palast Rock Hotel ituyoboye muri uru rugendo. Iyi ni hoteli ntagereranywa iherereye mu Bugesera hafi ya Kigali. Ku biciro bidasanzwe. Hari serivisi zitandukanye itanga, haba ku byumba 48 byo kuraramo, ibyumba by’inama, serivisi za Sauna na Massage n’ibindi.

Palast Rock Hotel ni isi nkuko basigaye babivuga muri iki gihePalast Rock Hotel ni isi nkuko basigaye babivuga muri iki gihe
Ifite Piscine utasanga ahandiIfite Piscine utasanga ahandi

Uko abakinnyi bakurikiranye Musanze-Nyamata

  1. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka 2h 52’ 54’’
  2. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka 2h5254’’
  3. Nsengimana Jean Bosco Rwanda +29’’
  4. Kangangi Suleiman Bike Aid +55’’
  5. Byukusenge Patrick Rwanda +2’15’’
  6. Main Kent Dimension Data For Qhubeka +2’15’’
  7. Kipkemboi Salim Bike Aid +2’33’’
  8. Mebrahtom Natnael Eritrea +2’33’’
  9. Holler Nikodemus Bike Aid +2’33’’
  10. Goudin Valentin Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +2’33’’

Uko bikurikirana ku rutonde rusange

  1. Areruya Joseph: Dimension Data 13h07’41”
  2. Eyob Metkel: Dimension Data + 38’’
  3. Kangangi Suleiman: Bike Aid +1’16’’
  4. Pellaud Simon Team Illuminate + 1’33’’
  5. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Equipe Nationale + 01’44’’
  6. Byukusenge Patrick Rwanda Equipe Nationale + 2’40’’
  7. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +2’50’’
  8. Okubemariam Tesfom National Team Eritrea + 3’02’’
  9. Munyaneza Didier Benediction Club + 3’02’’
  10. Jeanne Mathieu Haute Savoie + 3’03’’

Eyob Metkel yishimira ko yatwaye aka gaceEyob Metkel yishimira ko yatwaye aka gace
Areruya Joseph arayoboyeAreruya Joseph arayoboye
Greene Edward aracyayoboye mu bazamukaGreene Edward aracyayoboye mu bazamuka
Ebrahim Redwane ni we wahembwe nk'uwarushije abandi guhatanaEbrahim Redwane ni we wahembwe nk’uwarushije abandi guhatana
Areruya Joseph ni we munyarwanda uri imbereAreruya Joseph ni we munyarwanda uri imbere
Byari ibyishimo ku bayobozi nyuma y'agace k'uyu munsiByari ibyishimo ku bayobozi nyuma y’agace k’uyu munsi

Ibihe bikuru by’urugendo rw’uyu munsi

Metkel Eyob, Umunya Eritrea ukinira Dimension Data for Qhubeka yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, katurutse i Musanze kerekeza i Nyamata, akurikirwa na Areruya Joseph, Umunyarwanda bakinana.

Eyob yishimira kugera ku murongoEyob yishimira kugera ku murongo
Valens yatangaje ko yasigaye ahanganye na Maillot Jaune ngo ataza gusatira ba AreruyaValens yatangaje ko yasigaye ahanganye na Maillot Jaune ngo ataza gusatira ba Areruya
Mu nzira ku Kinamba abakunzi b'Amagare bari benshiMu nzira ku Kinamba abakunzi b’Amagare bari benshi
Kigali...Kigali...
Palast Rock Hotel iri muri metero nke z'aho isiganwa ryasorejwePalast Rock Hotel iri muri metero nke z’aho isiganwa ryasorejwe

1:00pm Hafi ku murongo basorezaho i Nyamata birakomeye;

12:50 Eyob Metkel na Areruya Joseph bari imbere, Nsengimana Jean Bosco akabakurikira 25"

Akazamuko ka kane ari na ko ka nyuma gatangwaho amanota muri iri siganwa:

  1. Eyob Metkel
  2. Areruya Joseph

12:45’ Areruya Joseph na Eyob Metkel baracomotse ku kazamuko ka kane;

12:40 Bambutse Nyabarongo, bivuze ko twinjiye mu Karere ka Bugesera, ahazwi nko mu Karumuna, abakinnyi batanu ubu bari kumwe;

Akazamuko ka gatatu (Nyanza ya Kicukiro):

  1. Nsengimana Jean Bosco (RWA),
  2. Eyob Metkel (Dimension Data)
  3. Weldu Hafetab (Dimension Data)

12:34’ Eyob Metkel ari imbere, barimo kumanuka i Gahanga

12:30 Intera imaze kuba 2’30", basigaje ibirometero 20 ngo bagere ku murongpo basorezaho i Nyamata;

12:25’ Kicukiro: Areruya Joseph na Eyob Metkel n’abandi bane babakurikiye bashyizemo intera ya 2:50’ ku gikundi cya kabiri kirimo na Pellaud Simon wambaye Umwambaro w’umuhondo;

Simon wambaye umwambaro w'umuhondo yazamutse Kicukiro ari mu gikundi cya kabiriSimon wambaye umwambaro w’umuhondo yazamutse Kicukiro ari mu gikundi cya kabiri

12:15’ Mu Kanogo: Areruya Joseph na Eyob Metkel bari imbere

12:10’ Nyabugogo: Batandatu ba mbere basize igikundi kibakurikiye 1:40"

11:55’ Shyorongi: Ba bakinnyi batandatu b’imbere barimo Areruya Joseph, Eyob Metkel, Rene Jean paul Ukiniwabo na Nicodemus Holler, Kent Main, Suleiman Kangangi na Nsengimana Jean Bosco basize igikundi kibakurikiyeho 1’10"

11:43’ Eyob Metkel na Areruya Joseph bari mu bakinnyi 6 bari imbere bakurikiwe n’abandi 7 barimo kubashaka ngo babafate, barimo kuzamuka i Gako ya Rulindo, bari hafi kurangiza akazamuko ka kabiri, aho bageze ku butumburuke bwa Gako 2152m;

11:40’ Ubu abayoboye ni 6 barimo Areruya Joseph, basize igikundi kibakurikiyeho 1’15"

Mebrahtom Natnael, Tuyishimire Ephrem, Gebrewahd Tamrat Meresa (Ethiopia), De Bod Stefan ni bo bacomotse mu gikundi baragenda

11:35 Bari kuzamuka bajya ku Kirenge cya Ruganzu ho mu Karere ka Rulindo

11:34 Abakinnyi 9 barimo Valens Ndayisenga, Areruya Joseph na Rene Jean Paul Ukiniwabo basize igikundi kirimo na Simon wambaye Maillot Jaune ho 35"

11:23 Buhanda: Bari kugenda bagerageza gucomoka ngo hagire ucika igikundi ariko bagahita babagarura, Giday Kibrom (Ethioipia) ni we wari ugerageje ariko bahita bamugarura mu kanya nk’ako guhumbya;

Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere yari 38.2km/h

Basigaje ibirometero 72 ngo bagere ku murongo basorezaho i Nyamata

11:15 Mukoto: Igikundi cyari muri ’Breakaway’ bahise bagifata, ubu Algerie ni yo iyoboye igikundi cya kabiri (Peloton);

11:10 Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs/RWA) ari imbere, arenze kwa Nyirangarama, ariko hari igikundi kimuri inyuma gato bose bari muri ’Breakaway’ basize peloton ho 24";
Icyo gikundi kiri muri Breakaway ni:
Jimmy Uwingeneye
Ebrahim Redwan (Ethiopia)
Jean Claude Mfitumukiza
Jean Claude Uwizeye
S. Fourner Fayard
S.Musie
A. Van Engelen
Janvier Rugamba
B.Wachtendorf

11:00 Gakenke: Tuyishimire Ephrem na Musie Mehari Saymon ni bo bagiye gushaka abagiye mbere barimo na Uwizeye Jean Claude

10:50 Igikundi cy’abakinnyi: Mebrahtom Natnael (Eritrea), Debretsion Aron (Eritrea), Langat Geoffrey (Bike Aid), De Bod Stefan (Dimension Data), Greene Edward (LOWESTRATES.CA), Musie Mehari Saymon (Eritrea), Uwingeneye Jimmy (Les Amis Sportifs), Nduwayo Eric (Benediction/RWA), Giday Kibrom (Ethiopia) ni cyo gikurikiye Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda) ngo kimugarure;

10:44 Bamanuka ku Musozi wa Buranga, Uwizeye jean Claude (RWA) arayoboye;

Akazamuko ka mbere muri 4 turi buze gutangwamo amanota:

  1. Mebrahtom Natnael
  2. Musie Mehari Saymon
  3. Munyaneza Didier
  4. Redae Tedros

10:38 Bitegura kuzamuka Kivuruga. Ab’ imbere basize igikundi 26sec

10:36 Uwizeye Jean Claude ni we ufite ibihe byiza mu bakoze Echappé 5min 55; mu gihe How Saw Keng Mathew wa Mauritius ari we wasigaye inyuma y’abandi

10:30 Igikundi cy’abakinnyi 8 ba mbere cyasize ikibakurikiyeho 24"

10:23 Abakinnyi 8 basohotse mu gikundi, ubu barenze i Kageyo
Icyo gikundi kigizwe na:
44 Langat Geoffrey (Bike Aid)
22 Musie Mehari Saymon (Eritrea)
93 Ebrahim Redwan (Ethiopia)
63 Kariuki John (Kenya Safari)
52 Nduwayo Eric (Benediction/RWA)
71 Fournet Fayard Sebastien (Haute Savoie)
114 Hakiruwizeye Samuel (Les Amis Sportifs/RWA)

10:00 Abakinnyi bakaba bahagurutse i Musanze aho mu Km 1 ari bwo batangira kubarirwa ibihe

Munyaneza Didier 'Mbappe' uyu munsi yiteguye gufasha bagenzi be ngo bambure Simon umwambaro w'umuhondoMunyaneza Didier ’Mbappe’ uyu munsi yiteguye gufasha bagenzi be ngo bambure Simon umwambaro w’umuhondo
Areruya Joseph 'Kimasa' yitezweho ibidasanzwe uyu munsiAreruya Joseph ’Kimasa’ yitezweho ibidasanzwe uyu munsi
Eyob Metkel aganira nabanya Eritrea bagenzi be ngo barebe icyakorwa babe ari bo bayobora irushanwaEyob Metkel aganira nabanya Eritrea bagenzi be ngo barebe icyakorwa babe ari bo bayobora irushanwa
Abanya Ethiopia bo bisa n'aho byabashobeyeAbanya Ethiopia bo bisa n’aho byabashobeye
Stefen De B wa Dimension Data yambaye umwenda w'abahatanyeStefen De B wa Dimension Data yambaye umwenda w’abahatanye
Itangazamakuru riri mu byafashije Tour du RwandaItangazamakuru riri mu byafashije Tour du Rwanda
Areruya Joseph uyu munsi ni wo we wo kwigarurira Umwambaro w'umuhondo, bitabaye ibyo Umusuwisi aregukana Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph uyu munsi ni wo we wo kwigarurira Umwambaro w’umuhondo, bitabaye ibyo Umusuwisi aregukana Tour du Rwanda 2017

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru