RUHAGOYACU.com

Miliyoni 500 ni zo zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017 yishimira kwandikisha amateka muri Afurika

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy ryarangije kwemeza ko amakipe 16 ari yo ategerejwe mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ry’uyu mwaka, aho ingengo y’imari yaryo yazamutse ugereranyije n’amarushanwa atambutse.

Kuri uyu wa kane tariki ya cyenda Ugushyingo, ni bwo abategura Tour du Rwanda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bagaragaza ishusho yanyuma ihari kugeza ubu mbere y’iminsi itatu ngo isiganwa nyirizina ritangire.

Jean Claude Herault atangariza itangazamakuru uburyo abafatanyabikorwa biyongereye uyu mwakaJean Claude Herault atangariza itangazamakuru uburyo abafatanyabikorwa biyongereye uyu mwaka

Nkuko byatangajwe na Olivier Grand Jean, Coordinator wa Tourd du Rwanda, amakipe 15 yarangije gutangaza igihe cya nyacyo azagerera i Kigali, aho kugeza ubu bagitegereje ko Marooc na yo yemeza burundu igihe izagerera i Kigali, dore ko kubijyanye no kuzitabira byo imaze kubyemeza inshuro nyinshi.

FERWACY yari ihagarariwe na perezida wayo Bayingana Aimable, yatangaje ko bishimira intambwe bamaze gutera mu gutegura iri siganwa rizaba rikinwa ku nshuro ya cyenda, aho ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika ari amateka u Rwanda rwanditse.

Bayingana yagize ati: “Turishimira urwego tumaze kugeraho kuko iyo urebye tugenda tuzamuka buri mwaka kuva twatangira.

Ayandi marushanwa yose yo muri Afurika, usanga adahozaho, haba mu Misiri, muri Afurika y’epfo, Burkinafaso,… usang abatarahagaze baragiye basubira inyuma ku buryo bugaragara”.

Urebye ni twe tugiye kwandikisha amateka kuri uyu mugabane tukava mu cyiciro cya 2.2 tukazamuka tukajya kuri 2.1 nta handi biraba kandi twe tuzaba tubikora mu gihe tumaze imyaka 10 gusa turi mpuzamahanga”.

Perezida wa FERWACY asanga hari byinshi byo kwishimira mu myaka icyenda Tour du Rwanda imaze iteguwePerezida wa FERWACY asanga hari byinshi byo kwishimira mu myaka icyenda Tour du Rwanda imaze iteguwe

Muri rusange isiganwa ry’uyu mwaka rizatwara miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyoni 460 zari zakoreshejwe mu mwaka ushize.

Ibi bikaba biva mu kuzamuka kw’abaterankunga barimo MINISPOC izajya yambika umupira w’umuhondo umukinnyi uza imbere ku rutonde rusange, SKOL ihemba uwegukanye buri gace, COGEBANK ihemba uwitwaye neza ahazamuka, RDB ihemba umunyarwanda mwiza, na Rwanda Tea izahemba uwagaragaje guhatana kurusha abandi.

Aha, igihembo cy’uwitwaye neza mu bakiri bato uyu mwaka ntabwo kizatangwa.

Abanyarwanda bizeye kwegukana irushanwa ry'uyu mwakaAbanyarwanda bizeye kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka

Perezida wa Ferwacy, yanatangaje ko hari icyizere ko abanyarwanda bazitwara neza muri iri siganwa, cyane ko bamaze ukwezi mu mwiherero badasohoka, aho nta gihindutse imwe mu makipe atatu ahagariye u Rwanda ishobora gutanga uzatsinda Tour du Rwanda 2017.

Tour du Rwanda yagiye iba ikiraro ku iterambere ry’abakinnyi bayikinnye, aho benshi bagiye babona amasezerano haba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Bosco Nsengimana bose bagiye babona amakipe hanze biturutse kuri iri siganwa, mu gihe abandi nka Merhawi Kudus, Daniel Tekleihmanot na Debesay Mekseb na bo bageze ku yindi ntera barahereye muri Tour du Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru