RUHAGOYACU.com

Mu Mafoto: Abanyarwanda bandikishije amateka muri Prologue ya Tour du Rwanda 2017

Umunyarwanda ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Nsengimana Jean Bosco, ashyizeho agahigo ko gukina agace kabanza ka Tour du Rwanda mu gihe gite, aho ibirometero bitatu na metero 300 byakinwe kuri uyu munsi, yabizengurutse akoresheje iminota itatu amasegonda 46 n’iby’ijana bitandatu.

Agahigo kari gasanzweho muri aka gace, kari karashyizweho n’ubundi na Nsengimana Jean Bosco muri 2015, ubwo yakoreshaga iminota itatu n’amasegonda 52.

Uyu musore wakira Bike Aid umwaka ushize, akaba kuri ubu ari n’inshuro ya cyenda yambikwa umwenda w’umuhondo, aho aza inyuma ya Ndayisenga Valens umaze kuwambara inshuro 12.

Abanyarwanda benshi bari baje kwihera amaso aka gaceAbanyarwanda benshi bari baje kwihera amaso aka gace
Abafana bari bishimiye uko abanyarwanda bari kwitwaraAbafana bari bishimiye uko abanyarwanda bari kwitwara
Eyob Metkel wahabwaga amahirwe ntiyahiriwe na PrologueEyob Metkel wahabwaga amahirwe ntiyahiriwe na Prologue
Lounis Mehdi wa Algeria yagerageje ibishoboka ntiyahirwaLounis Mehdi wa Algeria yagerageje ibishoboka ntiyahirwa
Tsegay Amanuel wa Eritrea aritezwe mu misoziTsegay Amanuel wa Eritrea aritezwe mu misozi
Mfitumukiza Jean Claude wa Les Amis Sportifs ntabwo we yahiriwe nka bagenzi beMfitumukiza Jean Claude wa Les Amis Sportifs ntabwo we yahiriwe nka bagenzi be
Keeping Stephen wa Lowestrate.ca mu mihanda ya RemeraKeeping Stephen wa Lowestrate.ca mu mihanda ya Remera

Kiplagat Kelvin wa Kenya ngo na we uyu mwaka arifuza kwigaragazaKiplagat Kelvin wa Kenya ngo na we uyu mwaka arifuza kwigaragaza

Kuri iki cyumweru, abakinnyi 73 bakina mu mu makipe 15 ni bo bakinaga buri umwe akina ku giti cye basiganwa n’ibihe, nyuma bakaza kureba uwakoresheje ibihe bito kurusha abandi, mu nzira yavaga stade Amahoro igaca kuri station ya Engen no kuri Controle ikagaruka ku Mahoro.

Ni agace kahiriye abanyarwanda aho mu bakinnyi 10 ba mbere hazamo batandatu b’abanyarwanda, barimo batatu bakinira amakipe yo hanze, Ndayisenga wa Tirol Cycling na Mugisha Samuel na Areruya Joseph ba Dimension Data.

Eyob Metkel uhabwa amahirwe na we muri iri siganwa ntabwo yaje guhirwa n’uyu munsii dore ko kuri ubu aza ku mwanya wa 44 aho arushwa amasegonda 26na Bosco wa mbere.

Uretse guhemberwa ko ari we mukinnyi watsinze aka gace, Bosco Nsengimana yambitswe umwenda w’umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange, ahembwa nk’umunyarwanda mwiza ndetse anahabwa igihembo nk’umunyafurika mwiza.

Umunyafurika y’epfo De Bon Stefan ni we waje guhembwa na Rwanda Tea nk’uwagaragaje guhatana kurusha abandi, mu gihe Valens Ndayisenga yahembwe nk’uwazamutse kurusha abandi.

Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Data akata kuri ControleUwizeyimana Bonaventure wa Benediction Data akata kuri Controle

Umunyaethiopie REDAE Tedros yakoze iyo bwabaga birangaUmunyaethiopie REDAE Tedros yakoze iyo bwabaga biranga
MANSOURI Abderrahmane wo muri Algeria na we ni umuhanga mu bice bitambikaMANSOURI Abderrahmane wo muri Algeria na we ni umuhanga mu bice bitambika
Umufaransa CLAVEL Sylvain ntiyitwaye neza uyu munsiUmufaransa CLAVEL Sylvain ntiyitwaye neza uyu munsi
GITHAMBO Josphat wa Kenya Riders na we yunze mu rya bagenzi be ntiyagira kinini agaragazaGITHAMBO Josphat wa Kenya Riders na we yunze mu rya bagenzi be ntiyagira kinini agaragaza
Bonaventure ni umwe mu banyarwanda bake bataje muri 40 ba mbereBonaventure ni umwe mu banyarwanda bake bataje muri 40 ba mbere
Umunyafurika y'epfo MAIN Kent yaje ku mwanya wa 16 asizwe amasegonda 14 na Bosco wa mbereUmunyafurika y’epfo MAIN Kent yaje ku mwanya wa 16 asizwe amasegonda 14 na Bosco wa mbere
Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportifs ni umwe mu bana bo kwitega muri iri siganwaHakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportifs ni umwe mu bana bo kwitega muri iri siganwa
Knapp Daniel wa Tirol Cycling Club ya Valens NdayisengaKnapp Daniel wa Tirol Cycling Club ya Valens Ndayisenga
CUSSON-FRADET Jules ukinira Lowestrate yakubititse bigaragaraCUSSON-FRADET Jules ukinira Lowestrate yakubititse bigaragara
Gasore Hategeka ni we ufite agahigo ko gukina Tour du Rwanda nyinshi kuva zaba mpuzamahangaGasore Hategeka ni we ufite agahigo ko gukina Tour du Rwanda nyinshi kuva zaba mpuzamahanga
Umuvuduko nk'uyu ntakuntu utari kuzana umwanya wa mbereUmuvuduko nk’uyu ntakuntu utari kuzana umwanya wa mbere
Umudage HOLLER Nikodemus wahabwaga amahirwe yatahanye umwanya wa 19Umudage HOLLER Nikodemus wahabwaga amahirwe yatahanye umwanya wa 19

Isiganwa nyirizina rikaba riri butangire kuri uyu wa mbere hakinwa agace ka mbere ka Tour du Rwanda, mu nzira y’ibirometero 120 iri buhagurukire muri Gare ya Kacyiru yerekeza i Huye.

Bosco yahembwe nk'uwegukanye agace kabanziriza utundi twa Tour du RwandaBosco yahembwe nk’uwegukanye agace kabanziriza utundi twa Tour du Rwanda
Bosco yishimira kwegukana agace k'uyu munsiBosco yishimira kwegukana agace k’uyu munsi
Uyu musore yambitswe umupira w'umuhondo ku nshuro ya cyenda, nk'uza imbere ku rutonde rusangeUyu musore yambitswe umupira w’umuhondo ku nshuro ya cyenda, nk’uza imbere ku rutonde rusange
Ndayisenga Valens yahembwe nk'uwarushije abandi kuzamuka.Ndayisenga Valens yahembwe nk’uwarushije abandi kuzamuka.
Bosco yanahembwe na Rwanda Air nk'umunyafurika uza imbere y'abandiBosco yanahembwe na Rwanda Air nk’umunyafurika uza imbere y’abandi
Bosco yanambitswe umupira na RDB nk'umunyarwanda uza imbere kurusha abandi aho birangiye gutya yazanahabwa moto na Rwandamotocycle Company izaha moto umunyarwanda uzaba uri imbereBosco yanambitswe umupira na RDB nk’umunyarwanda uza imbere kurusha abandi aho birangiye gutya yazanahabwa moto na Rwandamotocycle Company izaha moto umunyarwanda uzaba uri imbere
Stefen de yahawe igihembo na Rwanda Tea nk'uwarushije abandi guhatana. Uyu ni we munyamahanga wahembwe kuri iki cyumweruStefen de yahawe igihembo na Rwanda Tea nk’uwarushije abandi guhatana. Uyu ni we munyamahanga wahembwe kuri iki cyumweru
Ibyishimo byari byose ku banyarwandaIbyishimo byari byose ku banyarwanda
Umuntu aranywa...Umuntu aranywa...
Akananywa.Akananywa.

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru