RUHAGOYACU.com

Mugisha atsinze abitegura Tour du Rwanda, atura intsinzi Mama we witabye Imana

Iminsi itageze kuri 30 ni yo yari ishize inkuru y’incamugongo igeze mu muryango wa Kapiteni (Cptn) Kadali Samuel ko umufasha we Mukabutera Agnes yitabye Imana, aba bombi bakaba ababyeyi ba Mugisha Samuel, icyo gihe wari mu Butaliyani hamwe n’ikipe ye ya Dimension Data.

Yari inkuru ibabaje ku muryango w’imikino mu Rwanda, by’umwihariko kuri uyu musore w’imyaka 23 warimo uzamuka neza mu mukino w’amagare. Gusa uyu munsi byibura ibyishimo byongeye gutaha i Jaba, hamwe mu haciye isiganwa ry’uyu munsi, ry’inzira yitegura Tour du Rwanda, inzira yahagarutse mu gitondo i Nyanza yerekeza i Rubavu.

Iri siganwa twaribakurikiraniye ku bufatanye na La Corniche, Hotel Resto Bar y'icyitegererezo mu mujyi wa Rubavu kubera service zihabarizwa utasanga ahandi Iri siganwa twaribakurikiraniye ku bufatanye na La Corniche, Hotel Resto Bar y’icyitegererezo mu mujyi wa Rubavu kubera service zihabarizwa utasanga ahandi
I Nyanza buri umwe yari yizeye kwitwara nezaI Nyanza buri umwe yari yizeye kwitwara neza
Mugisha Samuel(imbere) na Didier bayoboye isiganwa umwanya muniniMugisha Samuel(imbere) na Didier bayoboye isiganwa umwanya munini
Mu nzira abafana bari benshi... Sashwara byo biba ari ibindi bindiMu nzira abafana bari benshi... Sashwara byo biba ari ibindi bindi
I Nyanza buri umwe yari yizeye kwitwara nezaI Nyanza buri umwe yari yizeye kwitwara neza

Kapiteni Kadali Samuel, yari umwe mu bari baje gukurikirana iyi nzira y’ibirometero 180 aho atavaga iruhande rw’umuhungu we byaje kurangira yigaragaje. Ku masaha ya saa 10:00 ni bwo abakinnyi 30 bahagurutse i Nyanza bagana iyi nzira izaba ari agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ya 2017.

Aba bakinnyi barimo 28 beza ku rutonde rwa Cycling Cup y’uyu mwaka wongeyeho Mugisha Samuel usanzwe ukinira Dimension Data na Imanizabayo Eric uzwi nka Karadio. Uyu wanyuma usanzwe ukinira Benediction, ni we watangiye kwerekana aho isiganwa rigana, ubwo yacomokaga bagenzi be(Break Away) abakinnyi bakiva Muhanga.

Karadio yakomeje kuyobora isiganwa kugeza urenze Ngororero, ubwo igikundi kiyobowe na Les Amis Sportifs cyashoboraga kumugarura, abakinnyi bose bakaguma hamwe.

Imanizabayo Eric ni we watangiye ayoboye isiganwaImanizabayo Eric ni we watangiye ayoboye isiganwa
Les Amis Sportifs yagerageje kugarura Karadio bakiri mu misozi ya NgororeroLes Amis Sportifs yagerageje kugarura Karadio bakiri mu misozi ya Ngororero
Cptn Kadali Samuel(wicaye inyuma kuri moto) yari yaje kwikurikiranira isiganwaCptn Kadali Samuel(wicaye inyuma kuri moto) yari yaje kwikurikiranira isiganwa
Mugisha Samuel(wambaye Dimension Data) mu gikundi mbere yo gucomokaMugisha Samuel(wambaye Dimension Data) mu gikundi mbere yo gucomoka

Aha Benediction Club yongeye gushaka kohereza Bosco, gusa ahita agarurwa, ni bwo Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bagendaga ubutagarurwa ubwo hari hasigaye ibirometero 70 ngo isiganwa risozwe. Aba barinze bagera ku murongo nta n’inyoni ibari inyuma, maze Mugisha ibyishimo bivanze n’amarira biramuseseka.

Ndishimye, iyi ntsinzi nyituye Mama wange wanyitangiye ngo ngere hano. Nari nabwiye Papa ko ngiye gukina ku bwe. Ndishimye ko nshoboye kwegukana isiganwa ry’uyu munsi

.

Munyaneza Didier ni we waje ku mwanya wa kabiri, mu gihe Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwanya wa gatatu.

Ubwo Mugisha na Didier bageraga i Rubavu...Ubwo Mugisha na Didier bageraga i Rubavu...
Mugisha Samuel yegukanye isiganwa rya mbere mu mateka yeMugisha Samuel yegukanye isiganwa rya mbere mu mateka ye
Uyu musore iyi ntsinzi yayituye umubyeyi we uheruka kwitaba ImanaUyu musore iyi ntsinzi yayituye umubyeyi we uheruka kwitaba Imana
Mugisha yashimiye Didier ku kazi gakomeye bari bamaze gukoraMugisha yashimiye Didier ku kazi gakomeye bari bamaze gukora
Nsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa gatatuNsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa gatatu
Ndayisenga Valens yagerageje ibishoboka gusa ntiyahigika Benediction wenyineNdayisenga Valens yagerageje ibishoboka gusa ntiyahigika Benediction wenyine

Aba bakinnyi bose kuri iki cyumweru, bari bubanze bazenguruke incuro enye mu Mujyi wa Rubavu (Laps), bahite bafata umuhanda wa Nyabihu berekeza i Musanze, bakazasiganwa intera y’ibirometero 95, iyi ikaba inzira ya kabiri ngufi muri Tour du Rwanda, dore ko ingufi cyane kurusha izindi ari iya Nyamata-Rwamagana ireshya n’ibirometero 93,1.

Utu duce twombi, mukaba muzatugezwaho na RuhagoYacu ku bufatanye na Hotel La Corniche iherereye i Rubavu, muri metero nkeya uturutse ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.

La Corniche ni ho hantu heza ho kuruhukira mu gihe cyose waba uri i Rubavu... Iyo uhageze uhava utanga ubuhamyaLa Corniche ni ho hantu heza ho kuruhukira mu gihe cyose waba uri i Rubavu... Iyo uhageze uhava utanga ubuhamya

Inzira itegura Tour du Rwanda, Nyanza-Rubavu

  1. Mugisha Samuel (Team Dimension Data): 4h 40min 58
  2. Munyaneza Didier (Benediction Club): 4h 40min 58
  3. Nsingimana Jean Bosco (Benediction Club): 4h 42min 49
  4. Byukusenge Patrick (Benediction Club): 4h 42min 53
  5. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club)
  6. Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club)
  7. Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs)
  8. Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs)
  9. Nduwayo Eric (Benediction Club)
  10. Twizerane Mathue (Huye CCA)
  11. Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA)
  12. Valens Ndayisenga (Tirol Cycling Club)
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru