RUHAGOYACU.com

Mugisha Samuel yeretse abandi igihandure, Benediction yegukana Rwanda Cycling Cup

Mugisha Samuel yeretse abandi igihandure yegukana isiganwa ryiswe ‘Final Race’, Ikipe ya Benediction Club yegukana irushanwa ry’amagare ‘Rwanda Cycling Cup’ ryari rimaze amezi urwenda (9) rikinirwa mu Rwanda.

Rwanda Cycling Cup ni nka shampiyona yy’igihugu y’umukino w’amagare, yatangiye ku itariki ya mbere Mata uyu mwaka, ikaba yasojwe hakinwe uduce 11 tuyigize.

Mugisha Samuel yishimiye intsinzi mu buryo budasanzwe, aterura igare ageze nko muri 10M arigeza ku murongo arimanitseMugisha Samuel yishimiye intsinzi mu buryo budasanzwe, aterura igare ageze nko muri 10M arigeza ku murongo arimanitse

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017 wari umunsi wo gusoza iryo rushanwa, aho hakinwe agace ka nyuma karyo kiswe ‘Final Race’, abakinnyi bakaba baturutse i Gatuna ho mu Karere ka Gicumbi baza i Kigali.

Isiganwa ryatangiye abakinnyi bose bagendera hamwe, bagera ahitwa Gitovu bakomereza i Mugunga ndetse na Kageyo bagicungana ku jisho ku buryo uwageragezaga gusatira ngo asige ikivunge, bahitaga bamukurikira bakamugarura ako kanya.

Ni ko byagenze ubwo bazamukaga benda kugera mu Rukomo, maze Areruya Joseph arasatira ngo asige abandi ariko Nsengimana Jean Bosco amubera ibamba na Twizerane Mathieu aboneraho arabakurikira.

Icyakora ibintu bias n’aho byahinduye isura bageze mu Rukomo, dore ko ahaterera hasaga n’aharangiye mu gice cya Byumba, batangira kumanuka, maze abakinnyi barimo Hadi Janvier wa Nyabihu CC, Hakiruwizeye Samuel wa CCA, Tuyishimire Ephrem, Rene Jean Paul Ukiniwabo n’abandi bahita baboneraho gusiga bagenzi babo.

Yageze ku murongo arishyira hasi...ngo yabibonanye ibindi bihangange mu masiganwa akomeyeYageze ku murongo arishyira hasi...ngo yabibonanye ibindi bihangange mu masiganwa akomeye

Bakomeje basimburana ku kuyobora igikundi kugera mu birombe bya Rucekeli, batunguka ku Idigiri ndetse na Gaseke, bageze Kajevuba igikundi kirimo Ndayisenga Valens, Byukusenge Patrick n’abandi gisa n’igisigaye inyuma gato, maze Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco ndetse na Twizerane Mathieu ntibagiwe na Rugamba Janvier bakomeza kongera umuvuduko ngo bajye gushaka abarimo Mugisha Samuel, Hadi Janvier na Tuyishimire Ephrem bari bari imbere.

Abakinnyi barinze binjira mu Mujyi wa Kigali isiganwa riyobowe n’abakinnyi bagera kuri 6, bazamuka ku Gisozi Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco ndetse na Twizerane Mathieu bagishakisha kubagarura ariko biba iby’ubusa, batangira kuzenguruka (Circuit) Tuyishimire Ephrem ari we uri imbere n’ubwo yari kumwe n’abarimo Mugisha Samuel, Hadi Janvier, Rugamba Janvier n’abandi.

Mu kuzenguruka bwa nyuma ni bwo Mugisha Samuel yiyerekanye, dore ko ibirometero bya nyuma byari byiganjemo ahaterera, arabanikira maze abatanga ku murongo wo gusorezaho isiganwa.

Yageze ku murongo arishyira hasi...ngo yabibonanye ibindi bihangange mu masiganwa akomeyeYageze ku murongo arishyira hasi...ngo yabibonanye ibindi bihangange mu masiganwa akomeye

Muri rusange, Mugisha Samuel ni we wegukanye agace ka nyuma (Final Race), Byukusenge Patrick yegukana Rwanda Cycling Cup, n’ikipe akinira ari yo Benediction Club ihigika izindi yegukana umwanya wa mbere.

Mu bakobwa na ho Ingabire Beatha ni we waje ku isonga muri Final Race, maze Nirere Xaverine yegukana irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu gihe mu ngimbi ho Nkurunziza Yves ari we wegukanye umwanya wa mbere haba muri Final Race ndetse n’irushanwa muri rusange.

Batanu ba mbere muri Final Race:

1. Mugisha Samuel (Dimension Data) 2h38’57”
2. Bonaventure Uwizeyimana (Benediction Club) 2h39’28”
3. Dukuzumuremyi (Fly CC) 2h39’28”
4. Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs) 2h39’28”
5. Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs) 2h39’28”

Mugisha Samuel asangazi abandi ikinyobwa yari yateguriwe kugaragarizaho ibyishimoMugisha Samuel asangazi abandi ikinyobwa yari yateguriwe kugaragarizaho ibyishimo
Mugisha Samuel yatsinze Final Race ari wenyineMugisha Samuel yatsinze Final Race ari wenyine
Benediction Club yabaye mpatse amakipe mu mukino w'amagareBenediction Club yabaye mpatse amakipe mu mukino w’amagare
Nkurunziza Eric ni we mwami w'igare mu ngimbiNkurunziza Eric ni we mwami w’igare mu ngimbi
Ingabire Beatha yegukanye amasiganwa yose yakinnye uretse iryo yakinnye arwayeIngabire Beatha yegukanye amasiganwa yose yakinnye uretse iryo yakinnye arwaye
Nkurunziza Yves ni we wa mbere muri Rwanda Cycling Cup mu cyiciro cy'ingimbiNkurunziza Yves ni we wa mbere muri Rwanda Cycling Cup mu cyiciro cy’ingimbi
Nirere Xaverine yabyaje umusaruro uburwayi bwa Ingabire bimuha amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2017Nirere Xaverine yabyaje umusaruro uburwayi bwa Ingabire bimuha amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2017
Munyaneza Didier ni we wa mbere mu batarengeje imyaka 23Munyaneza Didier ni we wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Byukusenge Patrick yegukanye Rwanda Cycling CupByukusenge Patrick yegukanye Rwanda Cycling Cup
Amakipe yitabiriye Rwanda Cycling Cup 2017 na yo yagororewe yoseAmakipe yitabiriye Rwanda Cycling Cup 2017 na yo yagororewe yose
Umukino w'amagare unafasha kubanisha neza abawukina...nta wagira ikibazo cy'aho kwicara hari mugenzi we uhafiteUmukino w’amagare unafasha kubanisha neza abawukina...nta wagira ikibazo cy’aho kwicara hari mugenzi we uhafite
Umunyamabanga mukuru wa FERWACY, Thierry Rwabusaza ni we wasoje irushanwa ashimira abarigizemo uruhare boseUmunyamabanga mukuru wa FERWACY, Thierry Rwabusaza ni we wasoje irushanwa ashimira abarigizemo uruhare bose
Bafashe umunota 1 wo kwibuka Muhabwampundu Esther wakiniraga Les Amis Sportifs akaza kwitaba Imana azize impanuka yakoze ari mu myitozoBafashe umunota 1 wo kwibuka Muhabwampundu Esther wakiniraga Les Amis Sportifs akaza kwitaba Imana azize impanuka yakoze ari mu myitozo
Benediction Club yongeye guhigika abo bari bahanganyeBenediction Club yongeye guhigika abo bari bahanganye
Benediction Club yashyikirijwe igikombeBenediction Club yashyikirijwe igikombe

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Chris

    Kuya 31-12-2017 saa 21:43'

    Mbega igihandure mu igare cnz niba bibaho kbsa

  2. Chris

    Kuya 31-12-2017 saa 21:43'

    Mbega igihandure mu igare cnz niba bibaho kbsa

  3. Chris

    Kuya 31-12-2017 saa 21:43'

    Mbega igihandure mu igare cnz niba bibaho kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru