RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yabaye uwa mbere ku rutonde rusange nyuma y’agace katwawe na Mugisha Samuel muri Tour de l’Espoir

Mugisha Samuel yegukanye umwanya wa mbere mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour de l’Espoir, Areruya Joseph ahita yambara umwambaro w’umuhondo, aho ari we wa mbere ku rutonde rusange, akaba afite n’amahirwe hafi 100% yo kwegukana iri rushanwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, hakinwaga agace ka gatatu muri tune tugize Tour de l’Espoir, rimwe mu marushanwa agize Coupe des Nations rihuza abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel batangiye gusatira isiganwa rigitangira, igikundi cy'abanya Eritrea kinanirwa kubakurikira ngo kibagarureAreruya Joseph na Mugisha Samuel batangiye gusatira isiganwa rigitangira, igikundi cy’abanya Eritrea kinanirwa kubakurikira ngo kibagarure

Uyu munsi basiganwaga ibirometero 93.4 mu kuzenguruka Umujyi wa Yaounde, aho iyo ntera Mugisha Samuel yayinyonze mu 2h28’40’’, akaba ari na byo bihe Areruya Joseph wabaye uwa kabiri yakoresheje, bombi bakaba basize Ejgu Beza wo muri Ethipia wabaye uwa gatatu ho 2’37”, mu gihe igikundi cyarimo Mebrahtom Natnael wari uwa mbere ku rutonde rusange cyo bagisizeho 2’44”.

Ibyo byatumye Areruya Joseph yegukana umwanya wa mbere ku rutonde rusange, aho arusha 00’41" Visser Louis, Umunyafurika y’Epfo uza ku mwanya wa kabiri, hagakurikiraho Mebrahtom Natnael (2’16") wo muri Eritrea, uyu akaba ari we uza ku mwanya wa kabiri, ibi bigaha amahirwe menshi Umunyarwanda kwegukana iri rushanwa, aho abitwaye neza bakerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyo myaka.

Bageze ku murongo bakurikiwe n'Umunya Ethiopia uri ku mwanya wa 8 ku rutonde rusangeBageze ku murongo bakurikiwe n’Umunya Ethiopia uri ku mwanya wa 8 ku rutonde rusange

Batangira isiganwa Abanya Eritrea ni bo bari bafite umwambaro w'umuhondoBatangira isiganwa Abanya Eritrea ni bo bari bafite umwambaro w’umuhondo

Areruya Joseph yahise yambikwa umwambaro w'umuhondoAreruya Joseph yahise yambikwa umwambaro w’umuhondo

Areruya yanegukanye umwambaro w'umukinnyi wihuta ahazamuka kurusha abandi (Meilleur Grimpeur)Areruya yanegukanye umwambaro w’umukinnyi wihuta ahazamuka kurusha abandi (Meilleur Grimpeur)

Areruya Joseph yegukanye umwanya wo kuba ari we wihuta cyane kurusha abandi (Meilleur Sprinteur)Areruya Joseph yegukanye umwanya wo kuba ari we wihuta cyane kurusha abandi (Meilleur Sprinteur)

Mugisha Samuel yegukanye agace ka gatatu muri tune tugize Tour de l'EspoirMugisha Samuel yegukanye agace ka gatatu muri tune tugize Tour de l’Espoir

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. DIDI

  Kuya 4-02-2018 saa 11:53'

  Congratulations basore bacu. Ikigaragara nuko impano mumikino zihari ahubwo ikibura ni politique ihamye y’imikino.

 2. Baptist

  Kuya 4-02-2018 saa 11:36'

  anAteruya oyeeeeee

 3. Byiza kabisa

  Kuya 4-02-2018 saa 08:44'

  Igare ni irya mbere rwose, bafashwe. Big up 2 them

 4. seba

  Kuya 4-02-2018 saa 06:11'

  baza bajyahe kobaza bambaye akazi karatangiye

 5. chris shema

  Kuya 4-02-2018 saa 04:32'

  amagare aradushimisha pe


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru