RUHAGOYACU.com

Nathan Byukusenge yasimbuye Umunyamerika watozaga w’ikipe y’igihugu y’ingimbi

Nathan Byukusenge wari Umutoza wa Muhazi Cycling Generation akaba yaranahoze akina Umukino w’amagare, ni we wagizwe Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi ndetse n’iy’abari n’abategarugori, akaba yasimbuye Abanyamerika babiri batozaga ayo makipe.

Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko Nathan Byukusenge ari mutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’ingimbi ndetse n’iy’abari n’abategarugori, iki cyemezo kikaba cyarafashwe hagamijwe guha abahoze ari abakinnyi uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mukino nk’uko byatangajwe na Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable.

Nathan Byukusenge yakiniye ikipe y'igihugu igihe kirekire kugeza ubwo yahagarikaga gukina mu 2016Nathan Byukusenge yakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire kugeza ubwo yahagarikaga gukina mu 2016

Bayingana yagize ati “Turifuza ko abahoze ari abakinnyi batera intambwe bakajya no mu yindi mirimo nk’ubutoza,ubukanishi n’ibindi bakagira uruhare no mu migendekere myiza y’umukino wacu. Nathan rero na we turashaka kumugira umutoza wabigize umwuga kimwe n’abandi ku buryo buhoro buhoro bazasimbura abanyamahanga.”

Nathan Byukusenge ahawe ako kazi nyuma y’amahugurwa y’Ubutoza akubutsemo muri Afurika y’epfo, ibi ngo bikaba byanamushimishije cyane kuko agiye gukoresha ubumenyi afite muri uwo mukino agategura abazamusimbura kandi bagakora n’ibiruta ibyo yakoze akiri umukinnyi.

Byukusenge yagize ati “Nishimiye kuba nabaye umutoza w’kipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa.Ubu ni bwo nkiva mu mahugurwa y’abatoza yateguwe na UCI yaberaga muri Afurika y’Epfo kandi nayigiyemo byinshi. Ndashaka gufasha abana bato b’u Rwanda bakina umukino w’amagare kandi niteguye gufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare.”

Nathan Byukusenge na Adrien Niyonshuti ni bo Banyarwanda bakinnye Mountain BikeNathan Byukusenge na Adrien Niyonshuti ni bo Banyarwanda bakinnye Mountain Bike

Ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori, Nathan Byukusenge asimbuye Umunyamerikakazi Tarah Cole watozaga iyi kipe kuva ku itariki ya 1 Nzeri uyu mwaka, n’aho mu ikipe y’ingimbi ho asimbuye Jonathan Freter.

Byukusenge Nathan ni umwe mu bakinnyi batanu bari bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu 2007, akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo na Tour du Rwanda yitabiriye inshuro umunani.

Yanakinnye kandi umukino w’amagare y’imisozi (mountain bike) aho yanitabiriye shampiyona y’Isi muri uyu mukino yabereye muri Espagne mu 2015, anitabira imikino Olempike yabereye i Rio mu 2016 (Olympic Games Rio 2016).

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru