RUHAGOYACU.com

Ndahamya ntashidikanya ko ejo abanyarwanda bazisubiza "Maillot Jaune"- PELLAUD Simon wegukanye agace Nyanza-Rubavu

Simon Pellaud wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda yatangaje ko nubwo intsinzi yo kuri uyu wa kabiri yamuhesheje kwambara umupira w’umuhondo nk’uyoboye isiganwa, ngo abizi neza ko kuri uyu wa gatatu ari buze kwambura uyu mwenda ukambarwa n’undi munyarwanda.

Ibi uyu Musuwisi w’imyaka 25 akaba yabitangaje nyuma yo kugera i Rubavu ari ku isonga, aho inzira y’ibirometero 180 na metero 600, uyu musore ukinira ikipe ya Illuminate yo muri Amerika yaje kuyisoza akoresheje 4h:32’:30’’, agasiga Jeannes Matthieu wamukurikiye umunota n’amasegonda 30.

Areruya na bagenzi be ngo ntibagire ubwoba barongera batsinde kuri uyu wa gatatuAreruya na bagenzi be ngo ntibagire ubwoba barongera batsinde kuri uyu wa gatatu

Pellaud wari wagiye agerageza gukora uduteroshuma (attaques) ariko ntakomeze, yaje guhishura ibanga yakorsheje ngo yegukane intsinzi i Rubavu, ikomeje kugora abakinnyi b’abanyarwanda.

Pellaud yagize ati : “Aka ni ko gace karekare muri iri siganwa, nari mbizi ko ntashobora gukurikira abakinnyi beza b’abanyarwanda mu misozi, ntabwo bishoboka.

Nagumye gutegereza cyane, nza kugenda ubwo hari hasigaye ibirometero 18 ubwo buri umwe wese yari agitekereza ibyo kwataka, nahise ntekereza vuba mbere y’uko abakinnyi b’abanyarwanda bagenda kuko iyo ntegereza sinari kubafata. Urebye ni… yego mu cyumweru gishize ni bwo nagize imyaka 25 ariko niba natsinze uyu munsi ni ukubera ubunararibonye(experience)”.

Uburyo Pellaud yanyweye iri cupa nubundi ntabwo yateganyaga ko ejo azongera kwitwara neza Uburyo Pellaud yanyweye iri cupa nubundi ntabwo yateganyaga ko ejo azongera kwitwara neza

Abanyarwanda batatu, Nsengimana Jean Bosco, Areruya Joseph na Ndayisenga Valens ni bo bari imbere ubwo haburaga ibirometero 15 ngo isiganwa risozwe, gusa biza kurangira uyu umusuwisi n’itsind abari kumwe babaciye mu rihumye babanyuraho, aho uretse Valens Ndayisenga wagerageje gukurikira abandi bisanze basigaye.

Ibi byatumye Simone Pellaud wari ku mwanya wa 16 mbere y’aka gace, ahita yifatira umwanya wa mbere dore ko Areruya wari uwa mbere uyu mukinnyi yari yamusizeho iminota irenga ibiri.

Pellaud ariko, asanga iki atari ikintu cyatuma abanyarwanda bagira ubwoba ko iri siganwa ry’uyu mwaka baritakaje, kuko abizi neza ko ejo bazongera bakisubiza umwenda w’umuhondo yabatse.

Yagize ati: “Ntimugire ubwoba, ‘Maillot Jaune’ ejo nimugoroba nabahimiriza ko izaba yambawe n’umunyarwanda.

Nkuko nabibabwiye muri buri musozi bansigaga kandi ejo narebye uko agace kameze. Icyo nzakora ni ukurangiza agace nambaye iyi maillot Jaune ariko ndabizi neza ko hari undi mukinnyi w’umunyarwanda uzongera akisubiza uyu mwenda. Gusa nyine reka mbanze nishimishe ejo kubera aka gace ka none natwaye”.

Umunyarwanda uzaba uwa mbere azahabwa iyi moto izwi ku izina rya Nziza, ikazatangwa na Rwanda Motorcycle Company, uruganda rukora moto z'inyarwanda.Umunyarwanda uzaba uwa mbere azahabwa iyi moto izwi ku izina rya Nziza, ikazatangwa na Rwanda Motorcycle Company, uruganda rukora moto z’inyarwanda.

Abanyarwanda batanu kuri ubu bari mu bakinyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, aho uretse Nsengimana Jean Bosco urushwa n’uwa mbere iminota irenga ibiri, abandi bose barushwa ikinyuranyo kitarenze umunota n’amasegonda 29.

Kuri uyu wa kane biteganyijwe ko abakinnyi bahaguruka i Rubavu saa 10:30 muri imwe mu nzira ngufi muri iri siganwa, iri busorezwe i Musanze hakinwe ibirometero 97 na meter 100.

Ikipe ya Illuminate yavuyemo uwatsinze uyu munsi, ubundi umukinnyi wari witezwemo ni AVILA Edwin wo muri Colombia(hagati)Ikipe ya Illuminate yavuyemo uwatsinze uyu munsi, ubundi umukinnyi wari witezwemo ni AVILA Edwin wo muri Colombia(hagati)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru