RUHAGOYACU.com

Nyuma ya Colorado, Ikipe y’u Rwanda igiye gusiganwa mu kuzenguruka Ethiopia

Nyuma y’isiganwa rikomeye bakubutsemo muri Leta ya Colorado ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare bagiye kwitabira irushanwa ryo kuzenguruka Ethiopia.

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama, Ikipe y’u Rwanda y’Umukino w’Amagare yari iri mu irushanwa ryitwa Colorado Classic 2017, rikomeye ku rwego rwa 2.HC, ikaba yari n’inshuro ya mbere Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ryo kuri uru rwego.

Nsengimana Jean Bosco na we yitezweho byinshi mu kuzenguruka EthiopiaNsengimana Jean Bosco na we yitezweho byinshi mu kuzenguruka Ethiopia

Iryo rushanwa bari bahatanyemo n’abandi bakinnyi benshi bakomeye barimo n’abari bakubutse muri Tour de France, ari na cyo cyatumye abo banyarwanda badatsinda cyangwa ngo bagire byinshi barikoramo, uretse ko banagoye benshi ugendeye ku myato bimwe mu bitangazamakuru byo muri USA bibavuga.

Nyuma y’iryo rushanwa, Ikipe y’u Rwanda igiye kwerekeza mu rindi rya Afurika, aho bagiye guhatana n’ibindi bihangange mu kuzenguruka Ethiopia, mu irushanwa ryitwa ‘Tour Meles Zenawi for Green Development’, ryo riri ku rwego rwa 2,2. Iryo rushanwa rizatangira kuwa 28 Kanama risozwe kuwa 2 Nzeri uyu mwaka.

Ukwezi Ikipe y'u Rwanda imaze muri Amerika n'amarushanwa abiri yakinnyeyo ni ishingiro ry'icyizere cyo guhigika ibindi bihangange bya AfurikaUkwezi Ikipe y’u Rwanda imaze muri Amerika n’amarushanwa abiri yakinnyeyo ni ishingiro ry’icyizere cyo guhigika ibindi bihangange bya Afurika

Ikipe y’u Rwanda izitabira iryo rushanwa igizwe na Uwizeyimana Bonaventure (LowestRates.ca/Canada), Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team/ Autriche) Nsengimana Jean Bosco (Benediction CC/Rwanda), Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Team/Rwanda), Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs/Rwanda) na Uwiduhaye.

Mu ikipe y'u Rwanda yari muri Colorado, Uwizeye Jean Claude yasimbuwe na Ndayisenga Valens Mu ikipe y’u Rwanda yari muri Colorado, Uwizeye Jean Claude yasimbuwe na Ndayisenga Valens

Ikipe y'u Rwanda yitezweho kwegukana ‘Tour Meles Zenawi for Green Development' iri ku rwego rwa Tour de RwandaIkipe y’u Rwanda yitezweho kwegukana ‘Tour Meles Zenawi for Green Development’ iri ku rwego rwa Tour de Rwanda

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru