RUHAGOYACU.com

Perezida wa FERWACY yasuye ikipe y’u Rwanda i Douala mbere yo gutangira Tour d’Espoir-Amafoto

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Bayingana Aimable yasuye ikipe y’u Rwanda yitabiriye ‘Tour d’Espoir’ irushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 23 ribera muri Cameroun.

Iri siganwa rigiye gukinirwa bwa mbere ku mugabane wa Afurika, rikabera muri Cameroon riratangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama rizasozwe ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barangajwe imbere na Areruya Joseph uheruka kwegukana La Tropicale Amissa Bongo.

Areruya Joseph, Umukanishi ni Maniriho Eric na Munyaneza Didier MbappéAreruya Joseph, Umukanishi ni Maniriho Eric na Munyaneza Didier Mbappé

Mu mugoroba w’uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama ni bwo Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yasuye abo bakinnyi n’Umutoza wabo ndetse n’Umukanishi, baganirira ku meza, byumvikane ko yabibukije agaciro k’igihugu bahagarariye ndetse akanababwira ko abanyarwanda bose babashyigikiye.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na:

1. Areruya Joseph (wegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 na Tour du Rwanda 2017)

2.Mugisha Samuel (wegukanye igihembo cy’uwahize abandi ahazamuka muri Tour du Rwanda ya 2016),

3. Munyaneza Didier (umwe mu beza bari kuzamuka mu magare),

4.Hakiruwizeye Samuel (wegukanye igihembo cyo guhatana muri Tour de Cote d’Ivoire ya 2017)

5. Ukiniwabo Rene Jean Paul (umwe mu bafashije Areruya Joseph gutwara La Tropicale Amissa Bongo)

6. Ruberwa Jean Damascene (umwe mu bafashije Areruya Joseph gutwara La Tropicale Amissa Bongo)

Mugisha Samuel, Hakiruwizeye Samuel na Rene Jean Paul UkiniwaboMugisha Samuel, Hakiruwizeye Samuel na Rene Jean Paul Ukiniwabo

Ubwo iyi kipe yahagurukaga i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroun, Bayingana yagize ati “Intego ni ugutsinda iri rushanwa nk’uko duherutse kubikora mu mu marushwanwa akomeye kurusha ayandi muri Africa ariyo Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo iherutse kwegukanwa na Areruya Joseph na bagenzi.

“Bamwe mu bakinnyi baherutse gutwara La Tropicale n’ubundi nibo bagiye gusiganwa muri Tour de l’Espoir bayobowe na Areruya Joseph.”

“Umuhigo wacu uyu mwaka ni ugutsinda amarushanwa yose yo muri Africa tugafata umwanya wa mbere kugira ngo tuzabashe kohereza abakinnyi benshi muri shampiyona y’isi izabera muri Autriche.”

Abakinnyi b'u Rwanda mu myitozo hamwe na bagenzi ba bo bazaba bahatanye muri Tour d'EspoirAbakinnyi b’u Rwanda mu myitozo hamwe na bagenzi ba bo bazaba bahatanye muri Tour d’Espoir

Tour d’Espoir ni rimwe mu marushanwa agize ‘Coupe des Nations’ igizwe n’amasiganwa y’abatarengeje imyaka 23 abera mu bihugu bitandukanye, maze uko ibihugu byayitwayemo bikaba ari byo bishingirwaho bihabwa imyanya runaka muri shampiyona y’isi mu bakiri bato.

Iy’uyu mwaka ikaba igizwe n’amasiganwa atandatu, azabanzirizwa na Tour d’Espoir izabera muri Cameroon kuva tariki ya 31 uku kwezi, hakaza Ronde Van Vlaanderen Beloften izabera mu Bubirigi muri Mata, Grand Prix Priessnitz Spa yo muri Repubulika ya Tchèque kuva tariki 31 Gicurasi, Gent-Wevelgem/Kattekoers-Leper, Zlm Tour yo mu Buholandi na Tour De L’avenir izasoza yo mu Bufaransa 17.08/26.08.2018.

Abakinnyi bazabanzamo ku ruhande rw'u Rwanda (ni na bo baruhagarariye kuko mu magare nta musimbura ubamo)Abakinnyi bazabanzamo ku ruhande rw’u Rwanda (ni na bo baruhagarariye kuko mu magare nta musimbura ubamo)

Bari bategereje guhabwa amabwiriza mbere y'irushanwaBari bategereje guhabwa amabwiriza mbere y’irushanwa

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru