RUHAGOYACU.com

Peter Sagan yegukanye agace ka gatatu ka Tour de France 2017, Froome yegera uwa mbere

Umunya Slovakia, Peter Sagan ukinira Bora–Hansgrohe yo mu Budage ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour de France, bimufasha kugabanya ikinyuranyo cy’igihe kiri hagati ye na Geraint Thomas ucyambaye umwenda w’umuhondo kuva ku gace ka mbere k’iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose ku Isi.

Uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga wari umunsi wa gatatu wa Tour de France 2017, aho abasiganwa bahagurutse i Vierviers mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi berekeza ahitwa Longwy mu Bufaransa ku ntera y’ibirometero 212.5 (212.5Km).

Basiganwe ibirometero birenga gato 212Basiganwe ibirometero birenga gato 212

Nomero ya mbere muri shampiyona y’Isi, Peter Sagan ni we waje kuhatanga abandi akoresheje amasaha atanu, iminota indwi n’amasegonda cumi n’icyenda (5:07:19), akurikirwa na Michael Matthews ukinira Team Sunweb, mu gihe Geraint Thomas w’ikipe ya Team Sky akaba ari na we ucyambaye umwambaro w’umuhondo, yakurikiranye na Christopher Froome bakinana uyu akaba ari we wegukanye iri rushanwa umwaka ushize, umwe ku mwanya wa 9 undi ku wa 10.

N’ubwo Peter Sagan ari we watsinze agace ka gatatu, bias n’aho Christopher Froome ari we kagiriye akamaro cyane, kuko kamufashije kuva ku mwanya wa 36 yari yajeho mu gace ka kabiri akaza ku mwanya wa 9, byatumye ahita aza ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Geraint Thomas bakinana.

Peter Segan yafashe icyemezo cyo kubavudukana basigaje metero 400 gusa ngo bagere ku murongoPeter Segan yafashe icyemezo cyo kubavudukana basigaje metero 400 gusa ngo bagere ku murongo

Nyuma yo kwegukana agace ka Gatatu ka Tour de France, Peter Sagan yagize ati “Ni byiza, ikipe yanjye yakoze akazi keza cyane uyu munsi. Ntibyari byoroshye, byari iteshamutwe mu gikundi. Icyakora ku mpera hari akazamuka kadashamaje, ariko BMC yakoreye Richie akazi keza. Nyuma nahise mvuga nti ‘OK ndagiye’, hari nko muri metero 400 ngo tugere ku murongo, ntangira kuvuduka, nshyira ikirenge cyanjye ku cy’igare. Natekerezaga ko ari irindi kosa ariko ntangira bundi bushya maze ndatsinda. Biranejeje.”

Tour de France irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga hakinwa agace ka kane, aho bazahaguruka i Mondorf-les-Bains muri Luxembourg bagasoreza i Vittel mu Majyaruguru y’u Bufaransa ku ntera y’ibirometero 207,5.

Peter SeganPeter Segan

Icumi ba mbere ku rutonde rusangeIcumi ba mbere ku rutonde rusange

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru