RUHAGOYACU.com

Sebastien, Okubamariam Tesfom, Ndayisenga Valens na Avila Edwin batangaje abo baha amahirwe mbere ya Tour du Rwanda

Fournet Fayard Sebastien ukinira ikipe ya Haute Savoi yo mu Bufaransa, Avila Vanegas Edwin Alcibiades wa Team Illuminate yo muri Amerika, Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling na Okubamariam Tesfom w’ikipe y’igihugu ya Eritrea, bagize icyo batangariza itangazamakuru mbere y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare, rizaba rikinwa ku nshuro ya cyenda kuva kuri iki cyumweru.

Iyi Tour du Rwanda yahurije hamwe abakinnyi 74 baturutse mu makipe 15, yitezwemo guhatana bikomeye dore ko uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi bakomeye baturutse hirya no hino ku isi, bazaba banahangana n’abakinnyi b’u Rwanda na bo bamaze iminsi bitegura iri siganwa.

Uko abakinnyi bari buze gukurikirana basiganwa n'ibihe mu gace kabanziriza utundi muri iki gitondo cyo ku CyumweruUko abakinnyi bari buze gukurikirana basiganwa n’ibihe mu gace kabanziriza utundi muri iki gitondo cyo ku Cyumweru

Mu bo twaganiriye kuri uyu wa gatandatu bagiye badutangariza ko biteguye gukina iri rushanwa rya mbere mu bwiza kuri uyu mugabane, ndetse bagenda banagaruka ku bakinnyi baha amahirwe.

Aha ariko, umusore Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Academy yatangaje impungenge atewe n’ikipe ye, dore ko kugeza ubu bigiye kurangira ikinishije abakinnyi batatu gusa.

Valens yagize ati : “Urebye sinzi abakinnyi tuzakorana. Mu ikipe yacu twagombaga kuba batanu ariko kugeza ubu ntanubwo tuziko na bane bazaboneka. (Uretse nge)Ubu hamaze kugera abandi babiri undi yavugaga ko yabuze Visa. Sinzi niba bazanatwemerera gukina turi batatu.

Valens Ndayisenga ngo ntazi neza niba abanyarwanda bazafatanya cyangwa bazaba bahanganyeValens Ndayisenga ngo ntazi neza niba abanyarwanda bazafatanya cyangwa bazaba bahanganye
Umunyacolombia Avila Vanegas Edwin ngo araje muri Sprint yigaragazeUmunyacolombia Avila Vanegas Edwin ngo araje muri Sprint yigaragaze
Sebastien wa Haute Savoie ngo umwaka ushize yararwaye, uyu mwaka ni we n'igareSebastien wa Haute Savoie ngo umwaka ushize yararwaye, uyu mwaka ni we n’igare

Nge mpagaze neza niteguye guhagarara ku mwenda w’umuhondo nambaye umwaka ushize, gusa ndamutse nongeye kuwambaraho wenda abo babiri bashobora kumfasha nkayigumana, kimwe n’uko abanyarwanda(bo mu yandi makipe) bamfasha cyangwa se bagashaka uburyo bayinyambura kuko na bo ni benshi”.

Ku ruhande rwa Edwin Avila umunyacolombia ukinira ikipe ya Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko kuri we ikimuraje ishinga ari ukugerageza kwegukana uduce dutandukanye tw’iri siganwa cyane ko kuryegukana asanga bigoye, kuko bakina ahantu henshi hari imisozi kandi we asanzwe ari muri ba bakinnyi bazi kuvuduka iyo begereye umurongo(Sprinteurs).

Tesfom Okubemarian uzanye n’ikipe y’igihugu ya Eritrea yavuze we ko yazanye n’ikipe y’abakiri bato benshi gusa akaba yizeye kwegukana uduce dutandukanye tw’ iri siganwa ndetse byakunda akaba yakwegukana iri siganwa nubwo bitoroshye.

Uyu wagombaga kuzana n’ikipe ya Interpro ariko bikarangira iyi itaje kubera impanuka ya bagenzi be, yatangaje ko biramutse bibaye ngombwa ko mugenzi wabo Eyob Metkel ukina muri Dimension Data yambara umwenda w’umuhondo, ngo ikipe y’igihugu ya Eritrea yiteguye kumukorera nubwo badakinana ubu.

Ndayisenga Valens arahabwa amahirwe yo kwisubiza isiganwa yegukanye umwaka ushizeNdayisenga Valens arahabwa amahirwe yo kwisubiza isiganwa yegukanye umwaka ushize
Uturutse ibumoso, Avila Vanegas Edwin(Illuminate) Tesfom(Eritrea), Valens(Tirol), Bosco(Team Rwanda) na Sebastien nyuma yo kuganira n'itangazamakuru kuri uyu wa gatandatuUturutse ibumoso, Avila Vanegas Edwin(Illuminate) Tesfom(Eritrea), Valens(Tirol), Bosco(Team Rwanda) na Sebastien nyuma yo kuganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu

Umufaransa Fournet Fayard Sebastien ukinira Haute Savoie Auvergne Rhones Alpes we yavuze ko ikimugenza ari ukureba uburyo yakwegukana uduce dutandukanye nyuma yo kuza mu isiganwa ry’ubushize ariko agahita arwara.

Uko aba bakinnyi batanze amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda :

  • Ndayisenga Valens : Eyob Metkel, Areruya Joseph, Bosco Nsengimana na De Bod Stefan
  • Okubamariam Tesfom: Valens, Areruya, Mugisha, Bosco Nsengimana na Uwizeyimana Bonaventure
  • Fournet Fayard Sebastien : Ndayisenga Valens, Mugisha Samuel
  • Avila Vanegas Edwin Alcibiades : Eritrea
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru