RUHAGOYACU.com

Simon Pellaud wa Team Illuminate yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu, Areruya Joseph yamburwa umwambaro w’umuhondo

Umusuwisi ukinira ikipe ya Illuminate yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pellaud Simon, ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2017 kavaga i Nyanza kagana i Rubavu, ndetse ahita yambara umwenda w’umuhondo nk’uyoboye isiganwa kugeza uyu munsi.

Ni inzira muri rusange yagoye abanyarwanda, gusa iza no kugaragaramo imibare myinshi n’uduteroshuma twakorwaga n’amakipe atandukanye yari yitabiriye isiganwa, bitandukanye no ku munsi w’ejo aho abanyarwanda bari bihariye ama ’Break Away’.

Umunyafurika y’epfo Greene Edward ukinira Lowestrates.ca yo muri Canada, ni we waje kumara igihe kinini ayoboye isiganwa biz ano kurangira bimuhesheje ibihembo bibiri harimo icy’uwazamutse kurusha abandi ndetse anahembwa nk’uwagaragaje guhatana kurusha abandi. Ibihembo byombi byari byegukanywe na Hakizuwizera Samuel byagoye uyu munsi.

Yahise yambara umwenda w'umuhondo. Irushanwa rirangiye uyu munsi ubwo yaryegukanaYahise yambara umwenda w’umuhondo. Irushanwa rirangiye uyu munsi ubwo yaryegukana
Uyu musuwisi yageze i Rubavu ari wenyine Uyu musuwisi yageze i Rubavu ari wenyine
Pellaud Simon ati ndabatsinze nitwa nge Pellaud Simon ati ndabatsinze nitwa nge
Areruya Joseph yagerageje ibishoboka ariko ntibyamukundiraAreruya Joseph yagerageje ibishoboka ariko ntibyamukundira
Rugamba Janvier na we yaje mu banyumaRugamba Janvier na we yaje mu banyuma
Areruya yereka umutoza we uburyo yasizwe i RubavuAreruya yereka umutoza we uburyo yasizwe i Rubavu
PELLAUD Simon yahembwe nk'uwegukanye agace Nyanza-Rubavu PELLAUD Simon yahembwe nk’uwegukanye agace Nyanza-Rubavu
Simon yahise akubita ku munwa... ati ibyange ndabisojeSimon yahise akubita ku munwa... ati ibyange ndabisoje

Uyu mugabo ariko yaje gufatwa n’ itsinda ry’abanyarwanda, bwa mbere na Bosco Nsengimana wafasha icyemezo cyo kugenda habura nk’ibirometero 35 ngo isiganwa risozwe, gusa akaza gukurikirwa n’abandi basore babiri bahoze bakinira Les Amis Sportifs ya Rwamagana,Areruya Joseph na Ndayisenga.

Mu gihe aba banyarwanda ari bo bari bayoboye isiganwa habura ibirometero 15 ngo risozwe, byaje kurangira umusuwisi abaciye mu rihumye abanyuraho, aho uretse Valens Ndayisenga wagerageje gukurikira abandi bisanze basigaye.

Pellaud Simon akaba yegukanye isiganwa ahanini kubera ubuhanga asanzwe afite mu kumanuka akaba yaranasanzwe akina no ku rwego rwisumbuye uru dore ko we yakinnye amarushanwa ya World Tour.

Geene Edward yitwaye neza ahazamuka ahita ahembwaGeene Edward yitwaye neza ahazamuka ahita ahembwa
Greene Edward yahembwe nk'uwahatanye kurusha abandiGreene Edward yahembwe nk’uwahatanye kurusha abandi
Areruya Joseph yambitswe umwenda nk'umunyarwanda mwiza ndetse n'umunyafurika mwiza, gusa yifuzaga kugumana uw'umuhondoAreruya Joseph yambitswe umwenda nk’umunyarwanda mwiza ndetse n’umunyafurika mwiza, gusa yifuzaga kugumana uw’umuhondo
GREENE Edward yitwaye neza ahazamuka ndetse ahabwa icyayi na Rwanda Tea nk'uwarushije abandi guhatanaGREENE Edward yitwaye neza ahazamuka ndetse ahabwa icyayi na Rwanda Tea nk’uwarushije abandi guhatana

Uko bakurikiranye mu gace Nyanza-Rubavu

  1. PELLAUD Simon Team Illuminate 4:32:30
  2. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes + 1:30
  3. MUNYANEZA Didier Rwanda + 1:30
  4. KANGANGI Suleiman Bike Aid + 1:30
  5. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka + 1:30
  6. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea +1:33
  7. NDAYISENGA Valens Tirol Cycling Team +1:33
  8. BYUKUSENGE Patrick Rwanda +1:33
  9. NSENGIMANAJean Bosco Rwanda +2:33
  10. ARERUYAJosephDimension Data for Qhubeka 2:46

Urutonde rusange

  1. PELLAUD Simon Team Illuminate 17:50:22
  2. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka +1:00
  3. NDAYISENGA Valens Tirol Cycling Team +1:17
  4. KANGANGI Suleiman Bike Aid +1:21
  5. BYUKUSENGE Patrick Rwanda +1:25
  6. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea +1:29
  7. MUNYANEZA Didier Rwanda +1:29
  8. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +1:30
  9. EYOB MetkelDimension Data for Qhubeka +1:38
  10. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda +2:15

Uko bakurikirana mu kuzamuka imisozi

  1. GREENE Edward Lowestrates.ca Amanota 28
  2. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda Amanota 15
  3. HAKIRUWIZEYE Samuel Club Les Amis Sportifs De Rwamagana Amanota 13
  4. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka Amanota 9
  5. EBRAHIM Redwan Ethiopia Amanota 9

Amakipe atanu ya mbere

  1. Rwanda23:36:09
  2. Dimension Data for Qhubeka + 1:53
  3. Bike Aid + 4:42
  4. Club Benediction de Rubavu + 15:30
  5. Eritrea + 17:08

Uko isiganwa ryagenze muri rusange:

08:33’ Abakinnyi bahagurutse i Nyanza imbere y’intara y’amajyepfo. Gusa ibihe biri butangire kubarirwa ku Bigega.

08:38’ Abakinnyi batangiye kubarirwa ibirometero kuva ku bigega

08:45’ Abakinnyi bane barimo Nicodemus Holler n’abanyarwanda babiri ni bo basohotse mu gikundi. Mukingo.

Abandi barimo Nduwayo Eric, Pellaud Simon, Uwingeneye Jimmy.

08:52’ Butantsinda. Abakinnyi bari bagiye baragaruwe. Ubu bose bari kumwe.

08:58’ Edward wa Lowest Rate na Tuyishime Ephrem bageragegeje kugenda bahita babafata

09:00’ - Ruhango: Abakinnyi bane barimo Mugisha Samuel bakaba bayoboye abandi.

i Nyanza...i Nyanza...
Abasore b'abanyarwanda bariteguyeAbasore b’abanyarwanda bariteguye
Rugamba ni umwana muto wa Les Amis Sportifs aritezweRugamba ni umwana muto wa Les Amis Sportifs aritezwe
Ikipe y'igihugu ya Algeria iracyasinziriyeIkipe y’igihugu ya Algeria iracyasinziriye
Areruya Joseph yizeye kugumana umwenda w'umuhondoAreruya Joseph yizeye kugumana umwenda w’umuhondo
Abasore b'ikipe y'igihugu hamwe n'umutoza wabo SterlingAbasore b’ikipe y’igihugu hamwe n’umutoza wabo Sterling

End of Break Away. Abakinnyi bose bari hamwe.

09:14: Umujyajyaro hafi Byimana: Abasore babiri Nduwayo Eric na Samuel Hakiruwizeye bakomeje gushaka uko bikura mu gikundi nubwo bari guhita bagarurwa

09:30’ Hakiruwizeye Samuel n’abandi bakinnyi batatu bari kumwe basize abandi amasegonda 56.Muhanga

Abandi bakinnyi ni Uwingeneye Jimmy Glen Edward Lowestrate na Mansouri wa Algeria. Ubu bari Nyabisindu.

Aba basore basize Peloto umunota n’amasegonda 10.

Umuceri ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo by'u RwandaUmuceri ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo by’u Rwanda
i Muhanga haba hari abantu benshi nk'ibisanzwei Muhanga haba hari abantu benshi nk’ibisanzwe
Abakobwa bo kuri UCKAbakobwa bo kuri UCK

Abakinnyi barenze Nyamirama. Batatu (Edward Greene wa Team LowestRates.ca, Samuel Hakiruwizeye na Jimmy Uwingineye) bari imbere, basize igikundi 1’22’’

Isaha ya mbere y’urugendo abasiganwa baba bari ku muvuduko wa Km 41/h

Abahinzi b'icyayi na bo bari bashyigikiye Team RwandaAbahinzi b’icyayi na bo bari bashyigikiye Team Rwanda

Abakinnyi batatu bari imbere basize igikundi 1:18’

Edward Green wa Lowestrate arayoboye wenyine asize Samuel inyuma.

10:50: Akazamuko ka gatatu Ngororero.

1. Edward Green
2. Musie Simon wa Eritrea

11:00’ Umukinnyi wa mbere kuri ubu aracyari Edward Green akaba amaze gusiga igikundi 2:08

Umukino w'amagare ubasanga aho batuye, si ngombwa ko baza kuri Stade Amahoro cyangwa i NyamiramboUmukino w’amagare ubasanga aho batuye, si ngombwa ko baza kuri Stade Amahoro cyangwa i Nyamirambo

Uyu na we ngo arashaka gusigarana agafoto k'urwibutso rwa Tour du Rwanda 2017Uyu na we ngo arashaka gusigarana agafoto k’urwibutso rwa Tour du Rwanda 2017

Edward Green ari imbere wenyineEdward Green ari imbere wenyine

Edward Green aracyari imbere ariko ibihe yabasize birimo kugabanuka, ubu hasigayemo 1:51’’, akurikiwe na Simon Pelaud wa Team Illuminate

Mu Isaha ya kabiri y’isiganwa, Umuvuduko wagabanutse uva kuri 41Km/h ugera kuri 27Km/h, ahanini biraterwa n’uko bamaze kwinjira mu gice cy’imisozi ihanamye

11:52’ Isiganwa rigeze ku Kabaya, Simon Pelaud yamaze gushyikira Edward Green, ubu barimo kugendana

Imvura yatangiye kujojoba, bigaragare ko igice gisigaye bashobora kugikinira mu mvura

12:25’ Areruya na Valens ni bo baje kuza imbere aho kuri ubu basize igikundi amasegonda 38.

Aba na bo bahishuye ibanga ry'uko Mugisha Samuel ari umwana Imnaa yisigiye amavutaAba na bo bahishuye ibanga ry’uko Mugisha Samuel ari umwana Imnaa yisigiye amavuta
N'iyonka bati "Mugisha, Mugisha, Mugisha, uretse ko harimo n'abaramenya kumuvuga neza bati 'Mugisa, Mugisa, Mugisa,...'N’iyonka bati "Mugisha, Mugisha, Mugisha, uretse ko harimo n’abaramenya kumuvuga neza bati ’Mugisa, Mugisa, Mugisa,...’
Mugisha Samuel afite abafana benshi iwabo muri NyabihuMugisha Samuel afite abafana benshi iwabo muri Nyabihu

12:38’ Hafi Mukamira. Valens na Areruya bari imbere bakurikiye Bosco Nsengimana. Aba batatu basize igikundi umunota umwe.

Aha se mwari muhazi?Aha se mwari muhazi?

12:45’ Ubu harimo ihangana rikomeye ku bakinnyi 11 bigabanyije mu byiciro bine

Munyaneza Didier bita ’Mbappe’, Byukusenge Patrick, Suleyman Kangangi na Valens Ndayisenga bagiye gushaka Jean Bosco Nsengimana wari wabashyizemo 50"

Aha bahaciye ibabiAha bahaciye ibabi

12:50’ Eyob Metkel na bagenzi be na bo barimo gusatira bikomeye

Uroye kugeza ubu abarusha abandi amahirwe yo kwegukana iyi Etape ni Kangangi, Patrick Bukusenge na Nsengimana Jean Bosco

TurahaciyeTurahaciye

Simon Pellaud wa Team Illuminate yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu

Uko bakurikiranye mu gace ka Nyanza-Rubavu
1- PELLAUD Simon (ILU): 4:32’30"
2- 2- JEANNES Mathieu (ARA);
3- 3- MUNYANEZA Didier (RWA);
4- 4- KANGANGI Suleiman (BAI);
5- 5- EYOB Metkel (DDC)

Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu

1- PELLAUD Simon (ILU): 7:50’22"
2- 2- ARERUYA Joseph (DDC): 7:51’22"
3- 3- NDAYISENGA V. (TIR)
4- 4- KANGANGI S. (BAI)
5- 5- BYUKUSENGE P. (RWA)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. murenzi

    Kuya 15-11-2017 saa 09:11'

    izo updates ningenzi kbs!!

  2. mugisha

    Kuya 14-11-2017 saa 15:40'

    abasore bacu kbs nibashyire hamwe tutabura umwambaro w’umuhondo

  3. francis

    Kuya 14-11-2017 saa 12:24'

    aba basore b’urwanda bashyire hamwe tudaseba

  4. Innocent

    Kuya 14-11-2017 saa 10:54'

    Congs for your updates Jado natwe turakomeza tugukurikire


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru