RUHAGOYACU.com

Tour de France: Matthews yegukanye etape ya 16, Froome aguma ku isonga

Umunya-Australia; Michael Matthews ukinira Team SunWeb yegukanye etape ya 16 ya Tour de France mu isiganwa ryakomezaga kuri uyu wa Kabiri mu gihe Chris Froome akomeje kurinda umwambaro w’umuhondo.

Michael Matthews wegukanaga etape ye ya kabiri muri uyu mwaka, yanyonze igare, atanga ku murongo abarimo Edvald Boasson Hagen (Dimension Data) n’umudage John Degenkolb (Trek-Segafredo) ku gac k’uyu munsi kareshya na kilometero 165.

Michael Matthews wa kabiri uturutse ibumoso, yatanze bagenzi be ku murongoMichael Matthews wa kabiri uturutse ibumoso, yatanze bagenzi be ku murongo
Froome aracyambaye umwenda w'umuhondoFroome aracyambaye umwenda w’umuhondo

Kuri uyu wa Gatatu, abasiganwa baraca mu misozi bavuye La Mure, basoreze Serre Chevalier, muri etape ya 17 ireshya na kilometero 183.

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya 16

  • 1. Michael Matthews (Aus/Sunweb) 3hrs 38mins 15secs
  • 2. Edvald Boasson Hagen (Nor/Dimension Data) ibihe bimwe
  • 3. John Degenkolb (Ger/Trek-Segafredo)
  • 4. Greg van Avermaet (Bel/BMC)
  • 5. Christophe Laporte (Fra/Cofidis)
  • 6. Jens Keukeleire (Bel/Orica)
  • 7. Tony Gallopin (Fra/Lotto Soudal)
  • 8. Tiesj Benoot (Bel/Lotto Soudal)
  • 9. Maciej Bodnar (Pol/Bora)
  • 10. Romain Hardy (Fra/Fortuneo-Oscaro)

Uko bakurikirana nyuma ya Etape ya 16:

  • 1. Chris Froome (GB/Team Sky) 68hrs 18mins 36secs
  • 2. Fabio Aru (Ita/Astana) +18secs
  • 3. Romain Bardet (Fra/AG2R) +23secs
  • 4. Rigoberto Uran (Col/Cannondale-Drapac) +29secs
  • 5. Mikel Landa (Spa/Team Sky) +1min 17secs
  • 6. Simon Yates (GB/Orica) +2mins 02secs
  • 7. Dan Martin (Ire/Quick-Step) +2mins 03secs
  • 8. Louis Meintjes (SA/Team UAE Emirates) +6mins 00secs
  • 9. Damiano Caruso (Ita/BMC) +6mins 05secs
  • 10. Nairo Quintana (Col/Movistar) +6mins 16secs
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru