RUHAGOYACU.com

Tour de France 2017: Umudage Marcel Kittel yegukanye akandi gace

Umudage Marcel Kittel ukinira ikipe ya Quick-Step Floors yegukanye agace ka gatandatu muri Tour de France 2017, kari aka kabiri yegukanye muri iri rushanwa kakaba n’aka 11 amaze kwegukana kuva yatangira kuryitabira mu myaka yabanjirije iry’uyu mwaka.

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga 2017 hakinwaga agace ka gatandatu (Etape 6) ka Tour de France 2017, irushanwa rikomeye kurusha andi yose ku Isi mu mukino w’amagare, aho Abasiganwa bahagurutse i Visoul bajya i Troyes ku ntera y’ibiromeytero 216.

Umudage Marcel Kittel ni we ubaye uwa mbere wegukanye uduce tubiri muri iyi Tour de France y'uyu mwakaUmudage Marcel Kittel ni we ubaye uwa mbere wegukanye uduce tubiri muri iyi Tour de France y’uyu mwaka

Marcel Kittel yahagereye rimwe n’abandi benshi ariko abatanga ku murongo, bityo aba abaye uwa mbere akoresheje 5:05:34, akurikirwa n’Umufaransa Arnaud Demare wa kabiri ndetse na Andre Greipel ukomoka mu Budage waje ku mwanya wa gatatu.

Isiganwa ry’uyu munsi ntacyo ryahinduye ku rutonde rusange, kuko n’ubwo Chris Froome yaje ku mwanya wa 56, yakomeje kwambara umwenda w’umuhondo nk’uyoboye urutondetse ndetse n’ikinyuranyo mu bihe bamaze gukoresha nticyahindutse.

Kuri uyu wa gatanu Tour de France 2017 irakomeza hakinwa agace ka karindwi (Etape 7), aho bazahaguruka i Troyes berekeza Nuits-Saint-Georges, ku ntera y’ibirometero 213,5.

Amagare arabanza agasuzumwa n'abatekinisiye b'irushanwaAmagare arabanza agasuzumwa n’abatekinisiye b’irushanwa

Mu muhanda byari bimeze bitya mu gace ka 6Mu muhanda byari bimeze bitya mu gace ka 6

Ikipe ya Sky ni yo ifite umwambaro w'umuhondoIkipe ya Sky ni yo ifite umwambaro w’umuhondo

AhamanukaAhamanuka

Fabio Aru ni umwe mu bafite agace kamwe kamwe muri iri rushanwaFabio Aru ni umwe mu bafite agace kamwe kamwe muri iri rushanwa

Richie Porte wa BMC mu muhanda na bagenzi beRichie Porte wa BMC mu muhanda na bagenzi be

Aba bari bacomotse Aba bari bacomotse

Mu mirambo yo mu Bufaransa ariko agace ko ntimukambazeMu mirambo yo mu Bufaransa ariko agace ko ntimukambaze

Marcel Kittel na bagenzi be bakinanaMarcel Kittel na bagenzi be bakinana

Chris Froome yagumanye umwambaro we w'umuhondoChris Froome yagumanye umwambaro we w’umuhondo

Demare na we yagumanye umwambaro w'icyatsi kibisi ahanganiye n abenshiDemare na we yagumanye umwambaro w’icyatsi kibisi ahanganiye n abenshi

Aha se na ho ni kuri Damwe uri mu ijuru?...Aha se na ho ni kuri Damwe uri mu ijuru?...

Marcel Kittel avudukanye Perrig Quemeneur (Direct Energie), Vegard Stake Laengen (UAE-Team Emirates) na Frederik Backaert (Wanty-Groupe Gobert)Marcel Kittel avudukanye Perrig Quemeneur (Direct Energie), Vegard Stake Laengen (UAE-Team Emirates) na Frederik Backaert (Wanty-Groupe Gobert)

Marcel Kittel yaciye agahigo k'umuvuduko wo hejuru kuruta abandi aho yari ari kuri 71Km/hMarcel Kittel yaciye agahigo k’umuvuduko wo hejuru kuruta abandi aho yari ari kuri 71Km/h

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru