RUHAGOYACU.com

Tour de France: Arnaud Demare yegukanye agace ka kane, Peter Sagan akurwa mu irushanwa

Umufaransa ukinira FDJ, Arnaud Demare yegukanye agace ka kane ka Tour de France 2017, Peter Sagan wari wegukanye aka gatatu we ahita akurwa burundu mu irushanwa azira guteza impanuka, nyuma yo gutega inkokora Mark Cavendish ubwo bavudukaga batanguranwa ku murongo.

Uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga, wari umunsi wa kane hatangiye Tour de France, irushanwa rihatse andi yose mu mukino w’amagare ku Isi, aho bahagurutse i Mondorf-les-Bains muri Luxembourg bagasoreza i Vittel mu Majyaruguru y’u Bufaransa ku ntera y’ibirometero 207,5.

Umudage Guillaume van Keirsbulck yariyoboye ibirometero 191 ari we uri imbereUmudage Guillaume van Keirsbulck yariyoboye ibirometero 191 ari we uri imbere

Iri siganwa ritasojwe neza nk’uko byari byitezwe, ryegukanywe na Arnaud Demare w’imyaka 26, ariko risiga Geraint Thomas akomeje kuyobora urutonde rusange nubwo uwabaye uwa mbere yamutanze ku murongo amusizeho iminota irenga ibiri, ariko bose bakaza guhabwa ibihe bimwe bitewe n’uko bazitiwe n’impanuka basigaje ibirimetero biri munsi ya bitatu ngo basoze isiganwa ry’agace ka kane (Etape 4).

Iyo mpanuka ni iyakozwe na Mark Cavendish, waguye maze akagusha n’abari bamukurikiye, ariko intandaro ya byose ikaba ari inkokora ya Peter Sagan usanzwe ari we nomero ya mbere muri shampiyona y’Isi.

Ubwo bari bari mu muvuduko ngo batanguranwe ku murongo, Peter Sagan yateze inkokora Mark Cavendish ukinira ikipe ya Dimension Data, maze ahita yitura hasi, ndetse agomba kubanza kwitabwaho n’abaganga ngo abone gukomeza asoze isiganwa.

Ubwo bari muri 'Sprint' basigaje kirometero imwe hafi n'igice, Petan Sagan yakoze ibimenterewe muri bari rutahizamu mu mupira w'amaguru gusaUbwo bari muri ’Sprint’ basigaje kirometero imwe hafi n’igice, Petan Sagan yakoze ibimenterewe muri bari rutahizamu mu mupira w’amaguru gusa

Iyo mpanuka yatumye abakinnyi bose bari bagize igikundi cya mbere bahabwa ibihe bingana, ari na byo byatumye Geraint Thomas agumana umwambaro w’umuhondo nk’uwa mbere by’agateganyo ku rutonde rusange rw’irushanwa n’ubwo yageze ku murongo nyuma y’iminota isaga ibiri Arnaud Demare wabaye uwa mbere yahageze.
Nyuma y’Isiganwa, akanama ka Tekiniki kateranye gafata umwanzuro wo guhita gakura burundu Peter Sagan mu irushanwa.

Muri iri siganwa, Umudage Guillaume van Keirsbulck yariyoboye ibirometero 191 ari we uri imbere, bihinduka mu birometero bike byari bisigaye ngo bagere ku murongo baosrezaho.

Demare yakoze amateka nk’umufaransa wa mbere wegukanye agace gasorezwa ku kuvuduka (Sprint) muri Tour de France kuva mu 2006, mu gihe impanuka yabujije Mark Cavendish amahirwe yo kwegukana agace ka 31 muri iri rushanwa, dore ko amaze kwegukana uduce (Etapes) 30.

Abandi baguye maze Demare ahita yegukana agace ka kane ka Tour de France 2017Abandi baguye maze Demare ahita yegukana agace ka kane ka Tour de France 2017

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Tour de France irakomeza bakina agace ka gatanu, aho bazahaguruka i Vittel mu majyaruguru y’u Bufaransa bagasoreza ahitwa La Planche des Belles Filles ku ntera y’ibirometero 160,5.

Tour de France 2017 igeze ku munsi wa gatanu, bakaba bamaze gusiganwa ibirometero 637,5, Thomas Gerraint akaba ari we ucyambaye umwambaro w’umuhondo, aho ibyo birometero amaze kubyiruka mu masaha 15, iminota 54 n’amasegonda 25 (14:54’25"), Chris Froome akamuza inyumaho amasegonda 12.

Mu muhanda muri Tour de France biba bisa bityaMu muhanda muri Tour de France biba bisa bitya

Abafana bo ni nk'abo muri Tour du Rwanda neza...Ese ni byo ra?Abafana bo ni nk’abo muri Tour du Rwanda neza...Ese ni byo ra?

Thomas ucyambaye umwambaro w'umuhondo aba agendana na Chris Froome ushobora guhita awambara mu gihe uyu bakinana yawutakazaThomas ucyambaye umwambaro w’umuhondo aba agendana na Chris Froome ushobora guhita awambara mu gihe uyu bakinana yawutakaza

Ubwo bari muri 'Sprint' basigaje kirometero imwe hafi n'igice, Petan Sagan yakoze ibimenterewe muri bari rutahizamu mu mupira w'amaguru gusaUbwo bari muri ’Sprint’ basigaje kirometero imwe hafi n’igice, Petan Sagan yakoze ibimenterewe muri bari rutahizamu mu mupira w’amaguru gusa

Peter Sagan wari wegukanye agace ka gatatu yahise akurwa mu irushanwaPeter Sagan wari wegukanye agace ka gatatu yahise akurwa mu irushanwa

Abandi benshi baguye maze Demare ahita yegukana Etape 4Abandi benshi baguye maze Demare ahita yegukana Etape 4

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru