RUHAGOYACU.com

Tour de France: Fabio Aru yegukanye agace ka 5, Froome yambara umwenda w’umuhondo

Umutaliyani Fabio Aru ukinira ikipe ya Astana yegukanye agace ka gatanu, Geraint Thomas atakaza umwambaro w’umuhondo maze Chris Froome bakinana akaba ari na we wari umukurikiye ku rutonde rusange ahita awegukana.

Fabio Aru yegukanye agace ka gatanu, nyu,ma y’aho we na bagenzi be bahagurutse i Vittel mu majyaruguru y’u Bufaransa bagasoreza ahitwa La Planche des Belles Filles ku ntera y’ibirometero 160,5, agakoresha 3:44’06”.

Fabio Aru yatunguranye mu birometero bitatu bya nyumaFabio Aru yatunguranye mu birometero bitatu bya nyuma

Nyuma yo kwegukana agace ka gatanu, Fabio Aru yagize ati “Byandenze. Ntangiye gusatira dusigaje ibirometero bitatu, ariko nakoze iyo bwabaga. Metero 300 byari biteye ubwoba, ariko nubuye amaso mbonye ko dusigaje nka metero 200 mpita mvuga nti ‘nabikora rwose’. Gutsinda muri iri rushanwa rwose birampagije.”

Thomas Gerraint wari uyoboye urutonde rusange kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa yaje ku mwanya wa 10 inyuma ya Fabio Aru ho amasegonda 40, maze ikinyuranyo kiri hagati y’ibihe bye n’ibya Fabio Aru ndetse na Chris Froome byatumye ahita atakaza intebe y’icyubahiro yari yicayeho.

Chris Froome waje ku mwanya wa gatatu mu gace ka gatanu asizweho amasegonda 20 na Fabio Aru, yahise aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, aho arusha Thomas Gerraint umukurikiye amasegonda 12.

Fabio Aru yasize Froome amasegonda 20Fabio Aru yasize Froome amasegonda 20

Ku rutonde rusange ni gutya bihagazeKu rutonde rusange ni gutya bihagaze

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru