RUHAGOYACU.com

Tour de France: Froome yisubije umwenda w’umuhondo, Mollema yegukanana agace ka 15

Chris Froome yongeye kwisubiza umwambaro w’umuhondo yambuye Fabio Aru mu gace ka 14, mu gihe Umuholandi Bauke Mollema ukinira ikipe ya Trek–Segafredo we yegukanye agace ka 15 ari na ko ka mbere atwaye mu mateka ye muri Tour de France.

Iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga hakinwaga agace ka 15 muri Tour de France, aho bahagurutse i Laissac-Sévérac l’Église berekeza ahitwa Le Puy-en-Velay ku ntera y’ibirometero 189,5.

Mollema yaharaniye kwegukana aka gace kandi abigerahoMollema yaharaniye kwegukana aka gace kandi abigeraho

Aka gace kegukanywe na Bauke Mollema ukinira ikipe ya Trek-Segafredo akoresheje 4:41:47, akurikirwa n’Umutaliyani Diego Ulissi ukinira UAE Team Emirates, amusizeho amasegonda 19.

Chris Froome yahuye n’inzitizi zitandukanye zirimo no gutobokesha ipine kwatumye bamusigaho umunota urengaho amasegonda, ariko akora iyo bwabaga afata igikundi cyari kirimo benshi mu bo bahanganye.

icyakora ntiyashoboye kuza mu 10 ba mbere, ibihe yakoresheje byatumye yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rusange, aho arusha amasegonda 18 Fabio Aru wari uwuriho kuva kuri Etape ya 13.

Chris Froome ni we ufite Tour de France eshatu muri enye ziherukaChris Froome ni we ufite Tour de France eshatu muri enye ziheruka

Uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga uraba ari ikiruhuko, bagaruke kuwa kabiri tariki ya 18 Nyakanga bakina agace ka 16, aho bazasiganwa mu rugendo rw’ibirometero 165, baturutse ahitwa Le Puy-en-Velay berekeza i Romans-sur-Isère.

Uko abakinnyi 10 ba mbere bakutrikiranye muri Etape 15:

Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikiranye ku rutonde rusange:

1 Chris Froome GB Team Sky 64:40:21
2 Fabio Aru Ita Astana 0:00:18
3 Romain Bardet Fra Ag2r-La Mondiale 0:00:23
4 Rigoberto Urán Col Cannondale-Drapac 0:00:29
5 Dan Martin Irl Quick-Step Floors 0:01:12
6 Mikel Landa Spa Team Sky 0:01:17
7 Simon Yates GB Orica-Scott 0:02:02
8 Louis Meintjes SA UAE Team Emirates 0:05:09
9 Alberto Contador Spa Trek-Segafredo 0:05:37
10 Damiano Caruso Ita BMC Racing 0:06:05

Fabio Aru yacungaga ku jisho ngo arebe aho Chris Froome agezeFabio Aru yacungaga ku jisho ngo arebe aho Chris Froome ageze

Map : Ahabanza  \  Amagare

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!