RUHAGOYACU.com

Tour de France: Primoz Roglic yegukanye etape 17, Froome yongera intera hagatiye n’umukurikiye

Umunya Slovenia, Primož Roglič ukinira ikipe ya LottoNL–Jumbo yegukanye agace ka 17, mu gihe ako gace kafashije Chris Froome kwanikira umukurikiye ku rutomnde rusange muri Tour de France 2017.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga hakinwaga agace ka 17 mu irushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa ku Isi mu mukino w’amagare, aho ako gace kafashije Chris Froome kurushaho kwanikira umukurikiye mu gihe katumye Fabio Aru we ahanantuka ku ntebe y’umwanya wa kabiri yari ariho akajya ku mwanya wa 4 ku rutonde rusange.

Primož Roglič yabiharaniye kuva Etape ya 17 igitangiraPrimož Roglič yabiharaniye kuva Etape ya 17 igitangira

Kari agace kakiniwe mu misozi, aho bahagurutse ahitwa La Mure bagasoreza i Serre-Chevalier, aho bari bamaze gusiganwa intera y’ibirometero 183.

Aka gace kegukanwe na Primož Roglič akurikirwa na Rigoberto Uran, n’aho Chris Froome aza ku mwanya wa gatatu akurikiwe na Romain Bardet ndetse na Warren Barguil na bo bagihatanira umwambaro w’umuhondo.

Uyu munsi ntiwahiriye Marcel Kittel wari wambaye umwmabaro w’icyatsi kibisi kugeza ubu, bitewe n’uko yakoze impanuka yatumye ahita ava mu irushanwa, bitewe n’imvune y’urutugu n’iy’ukuguru yagiriyemo.

Froome mu kuvuduka (Sprint) benshi baramutinyaFroome mu kuvuduka (Sprint) benshi baramutinya

Marcel Kittel yiyongereye ku bindi bikomerezwa byavuye muri iri rushwa ritarangiye, nka Mark Cavendish wavuyemo ku gace ka kane kubera impanuka ndetse na Peter Sagan wamuteze inkokora muri ako gace, ndetse na Richie Porte na we wavuyemo mu gace ka 9 nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye ku musozi witiriwe injangwe (Mont du Chat).

Froome akomeje kuyobora urutonde rusange, ndetse intera hagati ye n’iy’umukurikiye yavuye ku masegonda 17 igera ku masegonda 27, hakaba hasigaye uduce tune ari na two tuzahamya niba yegukana iri rushanwa nk’uko byagenze umwaka ushize, dore ko muri Tour de France enye ziheruka, we ubwe yegukanyemo eshatu.

Tour de France irakomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga bakina agace ka 18, aho bazahaguruka i Briançon berekeza i Izoard ku ntera y’ibirometero 179,5.

Chris Froome aracyari nomero ya mbereChris Froome aracyari nomero ya mbere

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru