RUHAGOYACU.com

Tour de Gisagara igarukanye impinduka uyu mwaka

Ku nshuro yaryo ya gatatu rigiye kuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, isiganwa rizenguruka akarere ka Gisagara ’Tour de Gisagara’ rizanye impinduka, aho bwa mbere rizasorezwa muri aka karere, aho kuba mu karere ka Huye nk’uko byari bisanzwe ndetse ku nshuro ya mbere irisaganwa rizakorwamo kilometero 80.

Iri siganwa ry’amagare ritegurwa n’akarere ka Gisagara gafatanyije n’ikipe ya Cycling Club for All ya Huye (CCA), mu rwego rwo gushakisha abana bafite impano mu mukino w’amagare no gushimisha abaturage b’akarere ka Gisagara cyane ko uyu mukino bawukunda ku bwinshi.

“Ubundi twatangiriraga muri Huye, tugasoreza muri Huye, ariko ubu tuzasoreza muri Gisagara kugira ngo na Gisagara igire amahirwe yo kuboneka muri iyi course.”

“Tuzahaguruka mu Rwabuye, tukajya Kibilizi, tukajya Ndora, tukazenguruka muri Gisagara yose, tugaruka Ndora. Mbere byari ibirometero 65 ariko kuri iki cyiciro tuzasiganwa ibilometero 80.”

‘’Abakinnyi barakiyandikisha, ni uguhera ku myaka 16, kugeza ku myaka 25. Ni bo biyandikisha, bakaba basabwa kuba bafite mutuelle (ubwisungane mu kwivuza), ikindi igare rizakoreshwa ni pine balo (pneu ballon) agomba kuba arifite, ni ibyo byangombwa.”- Bihira Bosco uyobora CCA aganira na Ruhagoyacu.

Iri siganwa rirebwa n'imbaga nyamwinshi y'abatuye akarere ka Gisagara mu byiciro byoseIri siganwa rirebwa n’imbaga nyamwinshi y’abatuye akarere ka Gisagara mu byiciro byose
Tour de Gisagara itegurwa n'akarere ka Gisagara na CCA itangirwamo ubutumwa butandukanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda Tour de Gisagara itegurwa n’akarere ka Gisagara na CCA itangirwamo ubutumwa butandukanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda

Muri uyu mwaka, hakaba harabayemo impinduka, aho abasiganwa batazongera gusoreza ku Nzu mberabyombi i Huye nk’uko byagenze mu nshuro ebyri ziheruka, ahubwo noneho bazasoreza mu centre ya Ndora, mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga.

Umuyobozi w’ikipe ya CCA y’i Huye; Bihira Bosco yatangarije RuhagoYacu ko mu isiganwa ry’uyu mwaka hazatangwa ubutumwa butandukanye.

“Ubutumwa buhari harimo Gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, harimo Kurwanya ruswa, ndetse hakabamo no kubakangurira kuzitabira amatora ya perezida wa Repubulika azaba mu kwezi gutaha kwa munani.”

Kugeza ubu abakinnyi bakaba bakomeje kwiyandikisha ku cyicaro cya Horizon Express i Huye ndetse no ku karere ka Gisagara.

“Abakinnyi bari kwiyandikisha, turateganya kubona abakinnyi barenga 100 mu byiciro bitatu; abakiri bato (junior), abakuru n’icyiciro cy’abakobwa. Tuzakora ibirometero 80 mu muhanda wa Gisagara.”

Inzira Abasiganwa bazacamo uyu mwaka:

Abahungu: Rwabuye- Kibirizi- Mugombwa- Muganza (Saga)- Kirarambogo- Gishubi- Ndora (centre).

Abakobwa: Kibilizi- Mugombwa- Muganza- Ndora (centre).

Tour de Gisagara iba buri mwaka, igahuza abakinnyi biyiziho impano y’umukino w’amagare, aho umwihariko wayo ari uko ikoreshwamo amagare asanzwe azwi nka pine balo(pneu ballon).

Tour de Gisagara ifite umwihariko wo gukoresha amagare ya pneu ballonTour de Gisagara ifite umwihariko wo gukoresha amagare ya pneu ballon

Mu mwaka ushize wa 2016, Tour de Gisagara yabaye tariki ya 4 Kamena 2016, yegukanwe na Ahorukomeye Jea Pierre w’imyaka 24 nyuma yo kukwanikira bagenzi be kuva Rwabuye – Imberabyombi (Huye) – Kaminuza – Tumba – Rango – Nkubi – Sahera – Kansi – Kibirizi – Mubishya – Muganza – Ndora – Musha – Rwanza basoreza n’ubundi ku Nzu mberabyombi i Huye.

Ahorukomeye yakoresheje amasaha 2:33’:15” ku ntera ya kirometero 63, akurikirwa na Munyakazi Felicien w’imyaka 20 wakoresheje amasaha 2:34’:55” naho Hitimana Elie w’imyaka 19 aba uwa gatatu akoresheje amasaha 2:37”:03”.

Ahorukomeye ni we wegukanye iri siganwa mu mwaka ushizeAhorukomeye ni we wegukanye iri siganwa mu mwaka ushize

Mu bakobwa bakinnye ari batandatu gusa, Uwayezu Theresse ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha 1:15’:23" ku ntera y’ibirometero 20, akurikirwa na Muhawenimana Josephine wakoresheje isaha 1:20’:03" naho Mutuyimana Jeannette aba uwa Gatatu akoresheje isaha 1: 20’:57’’.

Mu 2015, iri siganwa ryari ritabiriwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza ari kumwe na Karekezi Léandre wayoboraga aka karere, ryegukanwe na Munyamahoro Jean Claude wa CCA, akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) ku ntera ya kilometero 65, akurikirwa na Twizeyimana Matthieu wakoresheje 2h32’29’’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’’.

Munyamahoro Jean Claude yegukanye iri siganwa mu 2015Munyamahoro Jean Claude yegukanye iri siganwa mu 2015

Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru