RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda: Amakipe ahagarariye u Rwanda yageze mu murwa, yiyereka abanyakigali bayakirije yombi

Abakinnyi bo mu makipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda, bageze i Kigali mu ma saa sita zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, bakubutse i Musanze aho bari bamaze ukwezi mu mwiherero witegura iri siganwa ritangira kuri iki cyumweru.

Aba basore bayobowe n’umutoza Sterling Magner, ku isaa sita n’iminota 10 ni bwo bakataga ku Giti cy’Inyoni, baca Nyabugogo bazamuka Kimisagara, banyura mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe umaze kwandikisha izina muri Tour du Rwanda nka Mur de Kigali, bagana Kicukiro, bamanuka mu muhanda wa Saint Joseph ugana Kabeza ni ko gusoreza La Palisse aho bacumbikiwe.

Bamanutse Shyorongi ku muvuduko udasanzweBamanutse Shyorongi ku muvuduko udasanzwe
Umwe ku wundi...Umwe ku wundi...
Giti k'Inyoni..Giti k’Inyoni..
Les Amis Sportifs yiteguye kwiitwara nezaLes Amis Sportifs yiteguye kwiitwara neza
Abasore aho banyuraga hose babwiraga abanyarwanda ko bazabereka ibirori kuva ku cyumweruAbasore aho banyuraga hose babwiraga abanyarwanda ko bazabereka ibirori kuva ku cyumweru

Muri Tour du Rwanda iri butangire ku cyumweru saa tanu hakinwa agace kabanziriza utundi, Prologue, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu arangajwe imbere n’ikipe y’igihugu (Team Rwanda), hakaba Benediction Club ya mbere muri Rwanda Cycling Cup ndetse na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Ayo makipe uko ari atatu azaba agizwe n’abakinnyi 15, aba bakaziyongeraho abandi Banyarwanda bakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda, ari bo Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakina muri Dimension Data for Qhubeka, na Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team, bivuze ko Tour du Rwanda 2017 izakinwa n’abanyarwanda 18.

Kuri wa gatanu ariko, abakinnyi bo mu makipe atatu ni bo bageragai Kigali, aho bakiriwe n’abakunzi b’uyu mukino bagendaga bahurira ku mihanda itandukanye, ni ko kubaha ubutumwa bw’uko ikibazanye mu irushanwa ry’uyu mwaka ari ukongera kwegukana Tour du Rwanda nkuko bamaze kubimenyereza abanyarwanda.

Bosco Nsengimana ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwaBosco Nsengimana ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa
Nnyabugogo bahakase bagurukaNnyabugogo bahakase baguruka
Mugisha Samuel(iburyo) nubwo azakinira Dimension Data yazanye na bagenzi be dore ko ikipe ye iza ku mugorobaMugisha Samuel(iburyo) nubwo azakinira Dimension Data yazanye na bagenzi be dore ko ikipe ye iza ku mugoroba

Birumvikana umutoza ntiyanganyaga imbaraga n'abakinnyi biba ngombw ako kwa mutwe ahazamuka ukuBirumvikana umutoza ntiyanganyaga imbaraga n’abakinnyi biba ngombw ako kwa mutwe ahazamuka uku
Mur de Kigali kwa Mutwe byitezwe ko hazaba huzuye ku munsi ubanziriza uwanyuma w'isiganwa.Mur de Kigali kwa Mutwe byitezwe ko hazaba huzuye ku munsi ubanziriza uwanyuma w’isiganwa.

Kugeza ubu, ikipe ya Lowestrate.CA ni yo yari imaze iminsi i Kigali, mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Ethiopie na Algeria zageze i Kanombe(15:00), zikurikiwe na Bike Aid na Kenya. Amakipe asigaye akaba ategerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Tour du Rwanda izatangira kuri iki cyumweru abakinnyi basiganwa n’ibihe, course contre la Montre, aho bazatangira kuva ku i saa tanu bazenguruka Remera.

Ikipe y'igihugu ya Algeria yageze i Kanombe mu masaha ya 16:00Ikipe y’igihugu ya Algeria yageze i Kanombe mu masaha ya 16:00
Algeria yamwenyuraga mbere yo kwiyereka abanyarwanda mu birori by'amagareAlgeria yamwenyuraga mbere yo kwiyereka abanyarwanda mu birori by’amagare
Ikipe y'igihugu ya Ethiopie na yo yageze i KigaliIkipe y’igihugu ya Ethiopie na yo yageze i Kigali
Ethiopie yiteguwe kwigaragaza muri Tour du RwandaEthiopie yiteguwe kwigaragaza muri Tour du Rwanda

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017

Rwanda National Team

Nsengimana Jean Bosco azaba yambaye nomero 31
Uwizeye Jean Claude azaba yambaye numero 32
Byukusenge Patrick azaba yambaye numero 33
Ukiniwabo Jean Paul Rene azaba yambaye numero 34
Munyaneza Didier azaba yambaye numero 35

BENEDICTION CLUB

Hategeka Gasore azaba yambaye numero 51
Nduwayo Eric azaba yambaye numero 52
Ruberwa Jean azaba yambaye numero 53
Nizeyimana Alexis azaba yambaye numero 54
Uwizeyimana Bonaventure azaba yambaye numero 55

LES AMIS SPORTIFS

Tuyishimire Ephrem azaba yambaye numero 111
Rugamba Janvier azaba yambaye numero 112
Uwingeneye Jimmy azaba yambaye numero 113
Hakiruwizeye Samuel azaba yambaye numero 114
Mfitumukiza Jean Claude azaba yambaye numero 115

Amafoto y’abakinnyi ubwo bageraga i Kigali:





























Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru